Ibyo Bitare by’Amateka biherereye mu Mudugudu wa Kaburanjwiri mu Kagari k’Umunini. Hagaragara ibimenyetso birimo imyobo yerekana ko habugurijwe.
Umusaza uhatuye witwa Bitorwa Damien w’imyaka 88 y’amavuko, avuga ko amateka y’ibyo bitare ayazi kuko yayabwiwe na Sekuru.
Ati “Ahangaha niho Umwami Rwabugili yaruhukiraga n’Ingabo ze; ibi bisoro mubonaho ni iby’aho zabugurizaga ziruhuka isaha yo kujya ku rugamba itaragera.”
Akomeza asobanura ko muri icyo gihe aho ibyo bitare biri hari ishyamba ndetse ari naho Ingabo za Rwabugiri zambariraga zikahafatira n’amafunguro mbere na nyuma yo kujya rugamba.
Ati “Hari agasozi kari hepfo ahangaha basiganiraga bagiye inama bananirwa kukumvikanaho; Umwami w’u Burundi akavuga ngo ni ake uw’u Rwanda ngo ni akanjye banga kubyumvikanaho, banze kubyumvikanaho rero bakoresheje imirwano.”
Isomo bakura kuri ayo mateka
Bitorwa avuga ko ayo mateka bagenda bayaherekanya kugira ngo aho hantu hatazibagirana. Kuri ubu barahazitiye ndetse ni ho abaturage bo mu Mudugudu wa Kaburanjwiri bakorera inama.
Iyo habaye umuganura ni ho bicara bakawizihiza ndetse bakungurana n’ibitekerezo.
Ati “Iyo habaye inama tuyumvira aha, twaba twejeje amasaka umuganura tukawizihiriza ahangaha.”
Umuyobozi w’Umudugudu wa Kaburanjwiri, Nteziryayo Samuel, yavuze ko biyemeje kuhasigasira uko bashoboye kuko bahafata nk’ahantu hadasanzwe.
Ati “Bitewe n’uko Umwami yarwaniriraga u Rwanda ashaka icyaruteza imbere n’icyahesha ishema Abanyarwanda, natwe tuhafata nk’Ibitare by’Imihigo aho twicara tukesa imihigo twarangiza kuyesa tugasoma ku Ntango y’Amahoro.”
Nteziryayo avuga ko usibye gusabana, bahakorera n’ibikorwa byo gukebura abakoze nabi kugira ngo bikosore.
Ati “Wa muntu watubereye ikigwari tukamunengera kuri ibi Bitare by’Imihigo kugira ngo na we yumve ko agomba kujyana n’abandi. Tuhafata rero nk’Ibitare by’Imihigo yo guteza imbere aho dutuye.”
Asobanura ko bahisemo kuhazitira kugira ngo abantu batahavogera kandi ari ahantu h’amateka.
Iyo hari umuturage wabatengushye akaba ikigwari bamushyira inyuma y’uruzitiro bakamunenga, ubataha yagaruka yikosoye bakamwinjiza.
Ati “Niba tumubwiye ngo kurungira inzu agatinda uwo muntu turamunenga kugira ngo ntibizongere kubaho; akajya inyuma y’uruzitiro agakerakera; uwesheje imihigo akajyamo hariya imbere agasoma ku Ntango y’Amahoro undi akahakura isomo ko agomba gufatanya n’abandi.”
Nteziryayo yemeza ko ibyo Bitare by’Imihigo bibafitiye akamaro kubera ko ibikorwa by’imihigo bahakorera bimaze gutanga umusaruro.
Umudugudu wa Kaburanjwiri uherutse kuza ku isonga uhiga indi yose yo mu Ntara y’Amajyepfo ugabirwa Inka y’Imihigo na Perezida Kagame Paul.
Mu byatumye uhiga indi harimo kuba buri rugo rufite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba; bakoresha amasibo n’abakuze mu kugira inama abangavu n’ingimbi ku buryo nta nda z’imburagihe ziharangwa cyangwa ibindi byaha; buri rugo rufite inka n’itungo rigufi byibuze rimwe.
Buri muryango ufite akarima k’igikoni gahinzemo imboga, bafite n’ibiti by’imbuto byibuze bitatu; bose bafite amashyiga ya rondereza; nta mwana n’umwe utiga, buri rugo rufite igipande cy’umuganda; buri muryango ukorana n’ikigo cy’imari.
Nta muryango n’umwe ukirangwamo amakimbirane; abaturage bose bawutuye bafite ubwisungane mu kwivuza; nta mwana ufite imirire mibi kandi nta bana bazerera.









Ibitekerezo 0