00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku gihano cyo gucibwa cyabagaho mu Rwanda rwo hambere

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 31 July 2023 saa 09:27
Yasuwe :

Guhana si ibya vuba, mu muryango mugari wose ubamo abantu habamo abakosa, ari yo mpamvu ishyanga ryose rimaze kwiyubaka, rishyiraho amategeko, abayarenzeho bagahanwa.

No mu iyubakwa ry’u Rwanda ni ko byagenze, abami bagize uruhare mu kurwubaka bashyizeho imiziro n’imiziririzo, ubirenzeho akabihanirwa bikomeye.

Amateka agaragaza ko Umwami Cyilima Rugwe ari we wahaye umurongo nyawo ibijyanye n’ubutabera bw’u Rwanda, abiyunije mu nteko eshatu ari zo Inteko y’umuryango, Inteko y’Abunzi n’Inteko Gacaca, ziyongera ku Nteko y’Ibwami yari yarashyizweho na Gihanga Ngomijana.

Ebyiri muri zo zibanza zari Inteko zunga na ho izindi ebyiri zikaba Inteko zihana ndetse bikakakaye, kugira ngo zifashe igihugu n’abaturage gutanga ubutabera bwifuzwa.

Hatangwaga ibihano bitandukanye birimo guhabwa imbabazi, gucibwa icyiru, kunyagwa, gucibwa no kwicwa.

Icyo tugiye gusesengura muri ibyo bihano ni ikijyanye no gucibwa kuko cyatanganwaga, amabwiriza akomeye kuruta ibindi bihano byose.

Mu kurangiza imanza zabaga zaciwe mu butabera mu Rwanda rwo hambere, hari ibyinshi byifashishwaga, byakorwaga n’Abase, bifashishaga ibintu bitandukanye.

Igihano cyo gucibwa cyashyirwaga mu bikorwa hifashishijwe ingoma. I Bwami habaga ingoma z’imihango zikagira imirishyo yazo igenewe kugaragaza igikorwa iki n’iki kigiye kuba.

No gushyira mu bikorwa igihano cyo gucibwa habaga umurishyo w’ingoma wavugaga umenyesha yuko kanaka uwo ari igicibwa. Ibyo ni byo bitaga gucishwa ingoma.

Iyo umuntu yabaga yagomeye umwami cyangwa se yigometse ku muryango, yacishwaga ingoma akaba ikiroroge, ntabe akigira agaciro mu bandi, icyo yabaga yakoze ntigihame umuryango.

Uwo yabaga akomwe ku kintu cyose kiri mu gihugu, ntiyashoboraga kuba yahabwa amazi yo kunywa, yakugamishwa imvura iguye, yavoma ku iriba iryo ari ryo ryose ryo mu gihugu n’ibindi.

Iyo umuntu yacishwaga ingoma yahungiraga mu mahanga aturanye n’u Rwanda, we cyangwa se urubyaro rwe bakaba barashoboraga kuzagaruka i Rwanda, ingoma y’uwamuciye imaze guhanguka.

Icyakora ntiyashoboraga guhirahira ngo agaruke i Rwanda mu gihe yabaga yakoreweho umuhango wo gucishwa urusengo keretse ubuvivi bwe ni bwo bwagarukaga.

Urusengo cyari igikoresho cy’umuziki cyahinduwe ikirango cy’u Rwanda ku ngoma ya Gihanga Ngomijana.

Habagaho ingoma z'imihango zikagira imirishyo y'umwihariko
Urusengo ni kimwe mu bikoresho by'umuziki bya gihanga mu Rwanda rwo hambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages