Ayo mazi y’ubuhoro afite amateka y’ibisekuruza byinshi kuko akura umuzi ku ngoma y’umwami Kigeli Mukobanya wayoboye u Rwanda ahasaga mu wa 1378 kugeza mu wa 1411.
Ni we wadukanye ihishurirwa ryo kweza igihugu n’abagituye akoresheje amazi y’ubuhoro, nyuma yo kwinjirirwa n’abanyoro akabahenentura ndetse agatsembamo benshi; na nyuma yo kwigarurira igihugu cy’u Bwanacyambwe abujijije guha icyanzu Abanyoro bakinjirira u Rwanda bakarutera.
Akabihimuraho yivugana benshi bo mu nda y’ingoma y’Abasinga b’Abongera bagengaga ingoma y’u Bwanacyambwe.
Kubera amaraso menshi y’abanyamahanga babarwaga nk’abahumanye yamenetse ku butaka bw’u Rwanda, ni bwo Kigeli Mukobanya yagize iyerekwa ryabaye umurage w’abandi bami bamuzunguye, aho yafashe amazi akayakoreraho imihango yo kuyeza ngo azabashe guhumanura igihugu mu gihe cyahumanye, akize ubwandure abanyarwanda barwaye indwara nk’ibinyoro, ibihushi n’izindi z’ibyorezo.
Ukwemera kwe akesha imana y’i Rwanda kwarahamye. Nuko amazi bagenda bayaminjagira mu gihugu hirya no hino cyane cyane ahabereye ibitero bikaze, ahumanura ubutaka bw’u Rwanda ngo bukire umwaku bwatewe n’amaraso y’abanyamahanga yahamenekeye.
Nuko Kigeli Mukobanya amaze kwigarurira u Bwanacyambwe, yahaye icyubahiro amariba magari yahasanze maze ayita “Amariba ya Rwezangoro.” Bishatse kuvuga isoko ivomwaho amazi ahumanura inzu ya cyami, ingoro nk’igihugu.
Amariba ya Rwezangoro, yayahinduye amariba y’amazi y’Ubuhoro, cyangwa se amazi Matagatifu, amazi yera, amazi abeshaho, amazi y’ubugingo, amazi y’umugisha, uhereye ku ngoma ya Mukobanya kugeza ku mwaduko w’Abadage mu Rwanda.
Ni amariba yakoreshejwe igihe kirekire mu nzira z’Ubwiru, cyane cyane mu ’’Inzira y’ishora’’ yibutsaga iyimikwa ry’abami b’Inka aribo ba Cyilima na Mutara.
Ukurikije ibirari by’amateka ayo mariba ya Rwezangoro, aho yari aherereye kuri ubu, yari rifite isoko ku gasozi kubatsweho inzu bakunze kwita kwa Kandt, Umudage wa mbere witiriwe guhanga Umujyi wa Kigali, aho kuri ubu hahinduwe inzu ndangamurage mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, mu Kagari ka Akabahizi.
Iyo soko ni yo yuburukiraga muri Nyabugogo ya Muhima ahubatse ibagiro ry’amatungo mu Mujyi wa Kigali. Iryo riba akaba ari ryo rya mbere ryavomwagaho amazi y’ubuhoro cyane cyane yo gukuraho ubwandure n’indi mihango.
Habagaho n’irindi riba rya kabiri, ryari riherereye kuri ubu mu Mudugudu wa Rwezangoro, mu Kagali ka Nyabugogo ho mu Murenge wa Muhima wo mu Karere ka Nyarugenge, munsi y’aho Polisi y’igihugu ikorera ahazwi nko kwa Kabuga.
Iryo riba, ni ryo ryari rifite umwihariko wo gukorerwaho inzira y’ishora, yibutsaga iyimikwa ry’abami b’Inka ba Cyilima na Mutara.
Amariba ya Rwezango, yagiraga n’andi ayunganira hirya no hino mu gihugu, ariko menshi akaboneka mu Mujyi wa Kigali, ari yo abonekamo Iriba rya Shaki ryari riherereye mu Kagari ka Rusekera ko mu Murenge wa Musebeya wo mu Karere ka Nyamagabe, hahoze ari mu ngoma y’u Bunyambiriri.
Hari iriba rya Kabuye ka Jabana ho mu Karere ka Gasabo, ayo mu iriba rya Mbizi ryo mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Rukoma wo mu Karere ka Kamonyi, iriba rya Kabyaza ryari munsi y’umusozi wa Nyamweru, ubu ni mu Mudugudu wa Nyamweru wo mu Kagari ka Nyamweru mu Murenge wa Kanyinya wo mu Karere ka Nyarugenge.
Yose yakorerwagaho imihango yo kwiyeza no kweza igihugu, ngo abaturage bakire ubwandure. Nyuma yo gukora iyo mihango, buri wese yiyuhagiye ayo mazi, maze asagutse bajya kuyamena mu kidaturwa ahataba abantu.
Amazi y’ Ubuhoro, twakwita amazi y’Umugisha cyangwa se amazi abeshaho, yari afite akamaro kanini mu gihugu cy’u Rwanda, haba ku baturage bacyo ndetse no ku gihugu ubwacyo, akaba umwe mu mitungo bwite y’ibwami, akagengwa n’umwami nyir’igihugu.
Umumaro wayo mazi wari ukweza Ingoro y’umwami, mu gihe umwami yatanze hagiye kwimikwa undi, gutsinda amahano no gutsirika ibyago byagwirira igihugu, guhumanura no kweza uwagezweho n’ubwandu, guhumanura Ingoma Ngabe ivuye mu mahanga mu bihugu byabaga byatsinzwe n’u Rwanda n’ibindi.
Kuva Umudage Richard Kandt yahatura mu wa 1907, ntabwo yigeze yakura ayo mariba cyangwa se ngo ahinyure ibyayo.
Burya ngo ibijya kwica imbwa biyiziba amazuru, nyuma y’aho mu wa 1931 haziye umutegetsi mushya w’Umubiligi, ayo masoko y’amazi y’ubuhoro yarayasibye afatanyije na Padiri Van Der Meersch wari Padiri mukuru wa Misiyoni Gatolika y’Umuryango Mutagatifu (Saint Famille) muri ibyo bihe ntiyongera kuvubira Abanyarwanda, amazi y’ubuhoro.
Amariba ya Rwezangoro, ni amwe mu yagezweho n’inkurikizi ry’icibwa ry’umwami Yuhi Musinga kubera imihango yo kweza igihugu n’abaturage yahakorerwaga, kandi barashakaga kumurandurana n’ibye byose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!