00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri Misiyoni za mbere za Kiliziya Gatolika mu Rwanda

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 19 May 2022 saa 01:57
Yasuwe :

Mbere y’uko Abanyaburayi batangira umugambi wo kwigabaganya Afurika ngo bayikolonize, bari baratangiye gutera imirwi bimwe mu bikorwa bagomba kuyikoramo. Mu bikorwa bagennye ko kuhakora harimo n’iyogezabutumwa ry’abanyamadini. Ari nayo mpamvu muri aya mateka turamukiye kubatekerereza byinshi kuri Misiyoni za mbere za Kiliziya Gatolika mu Rwanda, dore ko ari yo yabimburiye andi madini guhanga mu Rwanda.

David Livingisitoni (1813-1873) umwogezabutumwa wo mu idini ry’Abaporotesitenti akaba n’umushakashatsi uzwi cyane muri Afurika, ni we wahamagariye Abanyaburayi kuza kumenyekanisha ubukirisitu n’ibyiza byabwo abatuye muri aka karere ka Afurika.

Karidinari Lavigerie, ni we wafashe iya mbere mu gutegura itsinda ry’Abapadiri bazaza kwamamaza iyobokamana muri Afurika, nuko mu wa 1864, ashinga umuryango yise: ‘’Abamisiyoneri ba Afurika b’Abapadiri bera’’.

Ku wa 24 Gashyantare 1878, Karidinari Lavigerie yafashe icyemezo cyo kohereza Abamisiyoneri muri Afurika, nuko Padiri Yohani Yozefu Hiriti yoherezwa Kamoga muri Tanzaniya gutangira Misiyoni Gatorika muri icyo gihugu, yahayoboye igihe kirekire, ariko atuye i Bukumbi.

Ku wa 30 Ukuboza 1886 no ku wa 13 Nyakanga 1894 mu nama yabereye i Roma mu Butaliyani, hashinzwe Victoria-Nyanza, yari icyiciro cy’iyogezabutumwa bw’itorero Gatorika mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Tanzaniya, Burundi Kenya na Congo, gishingwa Musenyeri Leon Rivinhac, w’Umufaransa kugeza mu wa 1899 ubwo yasimburwaga na Musenyeri Jean Joseph Hirth w’Umufaransa (wavutse mu wa 1854-1931).

Ku wa 12 Ugushyingo 1987, ni bwo Musenyeri Hirth yatangije Misiyoni ya Katoke muri Tanzania mbere y’uko afata urugendo rurerure agana i Rwanda, Vicariyati ya Nyanza yatandukanijwe na Victoria-Nyanza, icyo gihe u Rwanda ruba igice gishya muri Kiliziya gatorika ku isi, ubuyobozi bwa Misiyoni Gatorika mu Rwanda buhabwa Musenyeri Hirth, na ho Musenyeri Leon Rivinhac wari warigishije Musenyeri Hirth yoherezwa guhanga Misiyoni Gatorika mu Buganda.

Abafashe iya mbere mu kuza mu Rwanda gucengeza iyobokamana rya Kiliziya Gatorika ni, Padiri Alphonse Brard w’imyaka 42 ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa, Padiri Paul Barthelemy w’imyaka 28 ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa na Furere Anselme w’imyaka 37 wakomokaga mu gihugu cy’u Budage.

Bose bari barangajwe imbere na Mgr Hirth w’imyaka 46 wakomokaga mu gihugu cy’u Bufaransa. Padiri Brard, Paul Barthelemy hamwe na Furere Anselme, icyo gihe bafashe inzira bagana i Rwanda, ariko baciye muri Tanzaniya, kuko ariho babaga kuva bava i Burayi.

Ku wa 12 Ugushyingo 1897, Ku bubasha nkirahe ku gihugu cy’u Rwanda, Musenyeri Hirth, yageze mu gace ka Katoke (Tanzaniya) ategurwa kuza mu Rwanda. Ku wa 15 Nzeri 1899 hamwe n’abo bari kumwe Musenyeri Hirth, bafashe inzira bayoboza mu Rwanda bava iyo muri Kamoga (Bukumbi, Tanzaniya).

Mu rugendo rurerure bafashe bava mu gihugu cya Tanzaniya, baje baherekejwe n’abakirisitu bo mu bihugu bya Uganda na Tanzaniya bose hamwe bageraga ku 110, bari barangajwe imbere n’Umugande Sebakati Abdoni na Tobi Kibati, buri wese yari afite inshingano yahawe mu kuza gufasha Abapadiri bera mu gutangiza Kiliziya Gatorika mu Rwanda. Nuko bafata inzira y’urugendo rw’amaguru, inyura i Burundi igahinguka mu Kinyaga, nyuma bakaza kugera i Nyanza kwa Musinga.

Ku wa 2 Gashyantare 1900 ni bwo Abamisiyoneri ba mbere bageze mu Rwanda ari bo Musenyeri Jean Yozefu Hirth, Padiri Brard , Padiri Paul Barthélemy ndetse na Furere Anselme. Icyo gihe bakiriwe na Mpamarugamba, umuhungu w’igikomangoma Mutijima wa Gahindiro, wari wambaye nk’umwami. Kwakirwa na Mpamarugamba mu mwanya w’umwami, byatewe n’uko ari ko abapfumu bari babiraguye banga ko umwami yakwiyereka abo banyamahanga bashoboraga kumutera umwaku.

Ariko yaje kwemera kubonana n’abo bihayimana, anatera n’intambwe yogutanga ahubatswe Misiyoni za mbere. Iyogezabutumwa rya Kiliziya Gatulika, ryagiye rikura ijoro n’umunsi kuva yasesekara mu by’ino mu wa 1900. Misiyoni zayo zagiye zagiye zikurikira mu gushingwa muri ubu buryo, mu myaka 20 ya mbere
bakigera ino.

Misiyoni ya Save

Misiyoni ya Save yashinzwe ku wa 8 Gashyantare 1900. Iragizwa Umutima Mutagatifu wa Yezu. Kiliziya yubatswe bwa mbere yari isakaje ibyatsi. Mu mwaka wa 1905 ni bwo babashije kubaka bakoresheje ibikoresho bikomeye.

Misiyoni ya Zaza

Misiyoni ya Zaza yashinzwe kuwa 1 Ugushyingo 1900.

Misiyoni ya Nyundo

Misiyoni ya Nyundo yashinzwe ku wa 25 Mata 1901, ni Kiliziya iherereye ahahoze hitwa mu Bugoyi, agace kari karigometse ku mwami Yuhi V Musinga, mu nyandiko zivuga ko umwami yahahaye abapadiri kubera atari ahishimiye.

Yatangiye yitwa Vicariat Apostolique de Nyundo, umuyobozi wayo wa mbere ni Musenyeri Aloys Bigirumwami, akaba ariwe Musenyeri wa mbere w’umwirabura muri Afurika Mbirigi (Congo, Rwanda-Urundi). Bigirumwami yimitswe nk’Umwepisikopi ku wa 1 Kamena 1952. Mu mwaka wa 1959 ni bwo yahinduye izina, iva kuri Vacariat ya Nyundo ihinduka Diyosezi ya Nyundo. Ubu iherereye mu Murenge wa Nyundo, Akarere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba.

Misiyoni ya Rwaza

Misiyoni ya Rwaza yashinzwe ku wa 20 Ugushyingo 1903.

Misiyoni ya Mibilizi

Misiyoni ya Mibilizi yashinzwe ku wa 20 Ukuboza 1903, ishingwa n’umupadiri wera witwa Kiruni. Ni umupadiri waje aturuka mu Majyepfo y’u Rwanda ahageze abona ni ahantu heza cyane. Ubu iri mu mudugudu wa Mibilizi, Akagari ka Karemereye, Umurenge wa Gashonga, Akarere ka Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba.

Misiyoni ya Kabgayi

Misiyoni ya Kabgayi yashinzwe ku wa 20 Mutarama 1906,

Misiyoni ya Rulindo

Misiyoni yashinzwe ku wa 26 Mata 1909

Misiyoni ya Murunda

Misiyoni ya Murunda yashinzwe ku wa 17 Gicurasi 1909

Misiyoni ya Kansi

Misiyoni ya Kansi yashinzwe ku wa 13 Ukuboza 1910.

Misiyoni y’Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille) ya Kigali.

Misiyoni ya Ste Famille yahinzwe ku wa 24 Ukwakira 1913. Yatangiye yitwa Misiyoni y’umuryango Mutagatifu ishingwa n’abapadiri bera; Padiri Max Theodor Franz Donders, Padiri Xavier Zumbiehl na Furere Alfred Bruder, ari na bo bayiyoboye kugeza mu mwaka wa 1923. Umupadiri w’umunyarwanda wayiyoboye bwa mbere ni Aloys Bigirumwami. Iri jambo “Misiyoni ryaje gusimbuzwa “Paruwasi" guhera ku wa 10/11/1959.

Misiyoni ya Rambura

Misiyoni ya Rambura yashinzwe mu mwaka wa 1913, iragizwa Bikira Marya Umwamikazi w’Amahoro (Regina Pacis), ishingwa n’Abapadiri bera bashinze amahema yabo ku musozi wa Kibihekane. Ni mu karere kitwaga u Bushiru.

Misiyoni ya Rwamagana

Misiyoni ya Rwamagana yashinzwe ku wa 5 Gashyantare 1919, ishingwa na Musenyeri Yohani Yosefu Hiriti, iragizwa Bikira Mariya Umwamikazi w’imitsindo. Padiri Lewo Delmasi wari Padiri Mukuru muri Misiyoni ya Kigali (Ste Famille) yatumwe kurambagiza u Buganza bw’epfo maze atanga raporo yatumye Musenyeri Hiriti afata icyemezo cyo gushinga Misiyoni ya Rwamagana.

Misiyoni Gatolika yagiye ikura ijoro n’umunsi, mu makuru ataha tuzakomeza kubataturira amateka y’isesekara mu Rwanda kw’ayandi madini n’uko yagiye yaguka agakwira igihugu cyose.

Misiyoni Gatolika ya Nyundo ni uku yari imeze icyubakwa bwa mbere mu ntango za 1901
Kiliziya ya Mibirizi iri mu Karere ka Rusizi
Misiyoni Gatolika ya Kabgayi iri mu zubatswe mu mizo ya mbere
Kiliziya ya Rwaza na yo iri mu za mbere zubatswe ku butaka bw'u Rwanda
Kiliziya ya Sainte Famille iri mu zikuze cyane muri Kigali kuko yashinzwe mu 1913
Save ni yo misiyoni ya mbere yubatswe mu Rwanda
Kiliziya ya Rwamagana yabaye ubuheta muri misiyoni z'Iburasirazuba nyuma ya Zaza
Kiliziya ya Rambura yashinzwe mu za mbere ahitwaga mu Bushiru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .