Icuruzwa ry’abacakara ryatangiye mu 1570, aho Abanyaburayi n’Abanyamerika batwaraga abacakara babajyana mu bihugu byabo kubagira abakozi bo mu nganda no mu mirima yabo y’ikawa n’ibyayi.
Benshi muri abo bacakara, bakurwaga mu bihugu bya Afurika na Aziya ku buryo benshi bageze aho babibona nk’imari ishyushye batangira kubacuruza. Hari bamwe mu bayobozi b’ibyo bihugu bagiye babigiramo uruhare, aho bahabwaga amafaranga n’abo bazungu ngo babagemurire abacakara.
Ubucakara bwapfiriyemo abantu bari hagati ya Miliyoni 200 na 600, bishwe n’inkoni, umunaniro, kwiyahura n’ibindi bihano by’iyica rubozo.
Muri iyo myaka ubwo ubucakara bwatangiraga hirya no hino ku Isi, hari ku ngoma ya Kigeli Nyamuheshera, umwami w’u Rwanda, warutwaye ahasaga mu 1543-1576 ariko bitangira kumenyekana neza mu Rwanda ku ngoma y’umwami Mibambwe Gisanura (1578-1609) watanze gasopo ku muntu wese azumva yishoye mu byo gucuruza Abanyarwanda.
Mu myaka yose ubucakara bakorwaga babakura mu bihugu bya Afurika babajyana mu bihugu by’i Burayi na Amerika, babanyuzaga mu bihugu by’u Bugesera n’i Gisaka, aho bambukaga Uruzi rw’Akagera bakanyura muri Tanzania, bakagera ku cyambu cya Dar es Salaam, bakabinjiza mu bwato bwari mu Nyanja y’Abahinde, bagakomeza babajyana muri Amerika n’i Burayi, bakajya guhinga mu mirima y’ibyayi, ikawa no gukora mu nganda zabo.
Icyo gihe ibihugu by’u Bugesera n’i Gisaka ntabwo byari ubutaka bw’u Rwanda kuko nk’u Bugesera bwigaruriwe na Sentabyo mu wa 1741, i Gisaka cyigarurirwa na Rwogera mu wa 1850.
Ibyo bihugu abami b’u Rwanda babirwaye inzika muri iyo myaka y’icuruzwa ry’ububucakara, bakabitera umusubizo kubera ko baribwaga n’ayo mahano y’iyangizwa ry’ikiremwamuntu bose bubaha.
Ni yo mpamvu umwami nka Cyilima Rujugira, umuhungu we Kigeli Mukobanya, Umwuzukuru we Mibambwe Sentabyo n’ubuvivi bwe Mutara Rwogera bihatiye gufata biriya bihugu kugira ngo bacungure abacakara bahacaga ngo hato bitanasakara mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Kubwa Kigeli Rwabugili mu myaka ya 1870, ni bwo yatangiye guca ibico bikaze by’abarabu banyuraga mu Bugesera bahacishije abacakara babajyana ku cyambu cya Dar es Salaam ngo babageze i Burayi aho bazakomereza bajya muri Amerika.
Rwabugili akimara kwima ingoma, mu mitwe y’ingabo isaga 64 yari afite ku ngoma ye, yarobanuye imwe muri yo ayiremera kurwanya abo bacuruza abacakara no kubambura abantu babaga bajyanye mu bucakara, benshi mu baturage babaga bavuye muri ibyo bihugu baraharokokeye ntibajya gukora iyo mirimo bahabwa n’ubwenegihugu bw’u Rwanda, ku buryo hari uduce twinshi babaga batuyemo kuri ubu tubarizwa mu karere ka Ngoma na Kirehe no mu Bugesera.
Ahasaga mu wa 1880 bamwe mu Barabu bacuruzaga abacakara, batangiye kwikoma Rwabugili kuba ababuza mahwemo, akanangiza ubushabitsi bwabo.
Amateka agaragaza ko bamwe mu barabu bagiye kumubaza impamvu atabaha abantu ngo bagure, n’abo bihahiye mu yandi mahanga akaba arimo kubabambura, Rwabugili yabasubije mu ijwi ryuje ubwenge agira ati ‘Ntabwo nabaha Abanyarwanda, ngo mubagure, kuko si abanjye’ ninjye w’Abanyarwanda. Sinagurisha ba databuja.”
Kimwe n’abandi bacuruzaga abacakara, Abarabu bacitse mu nzira zo mu Rwanda, kuko bahoraga bikanga ko Rwabugili n’ingabo ze babambura abacakara kandi babaguze.
Rwabugili ni we mwami wa mbere w’u Rwanda wanywereye mu icupa ribengerana arikuye mu minyago yamburaga abarabu bacishaga abacakara mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!