Guverinoma ya RDC ihakana ko ari abaturage bayo, ikabatwerera u Rwanda, ndetse igahamya ko baje kuyitezamo akaduruvayo, bityo bakwiye gusubira mu gihugu cyabo.
Ni na ko imvugo zibiba urwango mu banye-Congo zibasira abavuga Ikinyarwanda zikomeje kurikoroza.
Mu ijambo Perezida Paul Kagame aherutse kuvugira muri Bénin, yagaragaje ko abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bari kujujubywa na Leta ya RDC ari Abanyarwanda bakatiweho imipaka n’abakoloni, bityo ikibazo cyabo kikaba kigomba kwigwa gihereye mu muzi w’ayo mateka.
Abatazi iyo biva n’iyo bijya, na bo bakomeje gufatira iyo bigoramiye nk’aho icyo kibazo cyahanutse kikava mu ijuru nk’ikitagira umuzi waherwaho gikemuka.
Tubifashijwemo n’ubucukumbuzi bw’Abanyamateka batandukanye babyanditse mu bitabo by’imitumba minini, nk’icy’Imizi y’u Rwanda n’icy’Intwari z’imbanza zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro, byombi dukesha Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, wabisanisha n’uruhererekanemvugo rw’amateka dukura mu Banyarwanda n’abaturanyi babo, twiyemeje gucukumbura ayo mateka.
Iri cukumbura rigamije gukuraho urujijo kuri ibyo bivugwa byatumye Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bahinduka ibicibwa, bakaba n’impunzi mu gihugu cyabo.
Nk’uko ayo mateka y’u Rwanda abigaragaza, ubutaka Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda birukanwaho bwari ubw’u Rwanda kugeza mu wa 1910, ubwo abakoloni b’Ababiligi bategekaga Congo Kinshasa, mu gihe u Rwanda rwari mu maboko y’Abadage na ho Abongereza bategeka Uganda maze mu nama yabereye i Berlin mu Budage bemeranya gushyiraho imipaka itandukanya ibihugu bari barakolonije.
Buriya butaka bwabaye ubw’u Rwanda mu bihe bitandukanye, ariko bikubiye mu bice by’ingenzi bitandatu.
Hari abahanzeyo ibihugu biba gakondo y’imiryango yabo bakomotse mu Rwanda, hari ibihugu byigaruriwe n’u Rwanda mu nkundura y’ihuzabihugu 29 ngo bireme igihugu kimwe, hari kandi abahujwe n’ugushyingiranwa kw’Abanyarwanda nk’uko mu mibereho n’imibanire yabo bisanzwemo.
Hari n’abahungiyeyo kubera gucibwa kuko bagomeye igihugu, bituma batakomeza gutura hafi y’ibwami, hakaba n’abajyanye n’umwami Musinga ubwo yacibwaga ku ngoma n’Ababiligi, hakaniyongeraho abagiyeyo bagiye guhinga imirima y’ibyayi by’abakoloni no gucukura amabuye y’agaciro, bihamirayo baratura, babyarirayo abana, kugeza igihe bahagwirije ubuvivure.
Muri aya mateka, tugiye gucukumbura ukuri kw’abo baziranenge bakomeza kubuzwa epfo na ruguru, bakabunza akarago nk’abatagira kivurira.
Uko abavuga Ikinyarwanda batuye muri RDC
Abaturage batuye ku butaka bwa RDC kuri ubu bavuga Ikinyarwanda, babanje guhangayo ibihugu kandi bafite inkomoko mu Rwanda. Ibyo bihugu bikaba byarahanzwe muri ubu buryo.
Igihugu cy’u Buhunde cyahanzwe na Gihunde cya Rurenge na Nyirabasinga, bafite gakondo ya bo mu Karere ka Rutsiro mu Mirenge ya Musasa, Mushonyi, Ruhango, Kigeyo na Boneza ndetse n’Umurenge wa Nyamyumba wo mu Karere ka Rubavu.
Igihugu cyabo bagihanze ahasaga mu wa 450, mu kibariro cy’ibihe byacu, bacyita u Buhunde, abaturage bacyo bitwa Abahunde.
Abahunde kimwe n’indi miryango ibakomokaho, ni bo bari bihariye ubugenga bw’icyo gihugu kuri ubu kibumbye intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri RDC. Ukuri kw’ibiriho, ni uko benshi mu batuye Kivu ya Ruguru basobanukiwe n’amateka yabo, bahamya neza ko inkomoko yabo ari mu Karere ka Rutsiro mu gihugu cy’u Rwanda. Igihugu cy’u Buhunde cyari igihugu kigali, gifite Kilometero kare 59.483.
Hari abahatuye kubera kugirana igihango cyo gushyingiranwa n’u Rwanda.
Ahasaga mu wa 1091, ni bwo Gihanga wari umaze guhanga igihugu cye ya Gasabo cyaje kubyara u Rwanda, yakoze urugendo rwo gusura ibihugu byatanze icye guhangwa, ngo abyigireho imitekerereze y’iyubakabihugu. Yari agamije kubaka no gukomeza igihugu gishya yari amaze guhanga. Nuko aza kugera mu gihugu cyitwaga u Bunyabungo, icyo gihe cyagengwaga na Ngabo wo mu Muryango mugari w’Abashi.
Kubera umubano w’akadasohohoka Gihanga na Ngabo bagiranye, byatumye Ngabo ashyingira Gihanga umukobwa we Nyangobero. Aba umwe mu bakazana b’ibindi bihugu umwami w’u Rwanda yashatse.
Nyangobero yaje kubyarana na Gihanga umuhungu umwe rukumbi bise Kanyabungo Ngabo. Uyu yaje kujya kurererwa kwa sekuru mu Bunyabungo aza no kuba igihangange muri ubwo bwami.
Kugeza ubwo aya mateka yandikwaga, Abanyiginya babaye inshuti magara n’Abashi, ku buryo umubano wabo wakomeye kubera gushyingiranwa hagati yabo. Abanyiginya batuye mu Bunyabungo ari benshi ndetse bafite ababakomokaho bahuje iyo mvange y’amaraso y’Abashi n’Abanyiginya.
Ubutaka bw’ibyo bihugu bwaje komekwa k’u Rwanda
Uburyo bwa kabiri buzwi bwatumye ubutaka bubarirwa ku gihugu cya RDC buba ubw’u Rwanda, ni ibitero byagabwe kuri ibyo bihugu n’abami b’u Rwanda, bigatsindwa, ubutaka bwabyo bukomekwa k’u Rwanda.
Ahasaga mu wa 1100, ni bwo Gihanga yemeranyije n’abandi bami b’ibihugu byari kuri ubu butaka butaraba u Rwanda, ko bagiye guhuza ibihugu 29, bikarema igihugu kimwe. Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Nkotsi na Bikara mu Buhanga, ubu ni mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze.
Ibyo bihugu byagombaga guhuzwa hakoreshejwe ugushyingiranwa bakavanga amaraso byakwanga bigahuzwa n’uruhembe rw’umuheto. Ubwo buryo bwose bwarakoreshejwe, ariko ubwo gushyingirana ntibwatanga umusaruro, hifashishwa uruhembe rw’umuheto.
Urugamba rwararemye, ibihugu byigarurirwa umusubizo mu myaka 582 (1312-1894) ibyo bihugu 29, byari bimaze kuba igihugu kimwe cyitwa u Rwanda.
Ku ikubitiro, ubutaka bubarizwa muri Kivu y’Epfo hari mu bwami bw’u Bunyabungo, bwigaruriwe na Ruganzu Ndoli wivuganye Ntsibura Nyebunga mwene Mulira Muhoyo wagengaga icyo gihugu ahasaga mu wa 1510, ariko yemerera abami b’aho gukomeza kuhatwarira u Rwanda.
Ku ngoma ya Kigeli Rwabugili wimye mu wa 1853-1895, yasanze icyo gihugu gishaka kwiyomora ku Rwanda, yoherezayo ibitero by’umusubizo abigeza kuri bine kugeza abucecekesheje. Ingoma y’u Bunyabungo, yari ku butaka bwa Kilometero kare 64.785
Ikindi gihugu cyokejwe n’urugamba rw’amacumu avuza ubuhuha, ikirwa cy’Idjwi na cyo kibarizwa muri Kivu y’Epfo ariko cyari igihugu cyigenga. Cyasutsweho imvura y’imyambi n’amacumu mu bitero bigera kuri bitatu Rwabugili yagabyeyo, agashirwa ahigaruriye mu 1883, ubwo yicaga Nkundiye wa Kabego wagengaga icyo gihugu cy’Idjwi, kuva icyo gihe ubwo butaka bwomekwa ku Rwanda. Ingoma y’Idjwi, yari ku butaka bungana na Kirometero kare 285.
U Buhunde bwo bwigaruriwe na Yuhi Gahindiro watwaye u Rwanda ahasaga mu wa 1746 kugeza mu 1802, aho yishe umwami Kalinda wariho muri ibyo bihe, akahasiga umuhungu Muvunyi ngo ahamutegekere.
Kigeli Rwabugili wari umwuzukuru wa Gahindiro yasanze Muvunyi yarigize ikigande, atangira kumugabaho ibitero ngo agandukire u Rwanda. Mu bitero by’umusubizo yahagabye, mu wa 1882, yaramwivuganye, ingoma y’u Buhunde na yo izima ityo, ubutaka bwayo bwomekwa k’u Rwanda.
Kugeza mu wa 1910, ubwo bashyiragaho imipaka mu bihugu bya Afurika n’u Rwanda rurimo, bometse kuri RDC ubutaka bungana na Kirometero kare 124.553, bwari gakondo y’Abanyarwanda, ari bo bahindutse impunzi zirukanywe muri gakondo yazo.
Hari abaciriweyo kubera kugomera igihugu
Ahasaga mu wa 1499, bene Gahima barwaniye ingoma. Juru na Bamara n’umuhngu wabo Byinshi, biyunga n’Abanyabungo n’Abagara, bica Ndahiro Cyamatare, u Rwanda rumara imyaka 11 rutagira umwami.
Ruganzu Ndoli abundutse i Karagwe k’Abahinda, yeguye intwaro ajya kurwanya abapfakaje u Rwanda. Muri ibyo bihe, ni bwo yajengereje Abanyabungo, yirukana abakomoka mu nzu ya Byinshi bya Bamara, ari bo amateka yise Abanyabyinshi, bahunga bagana mu Bunyabungo.
Abanyabyinshi kimwe n’izindi nzu bafitanye isano, baragiye batema amashyamba, barayatura, baremamo gakondo yabo y’ibihe byose, ntibongera kugaruka i Rwanda. Kuri ubu aho batuye ni aho bita i Minembwe mu misozi ya Mirenge, ari na ho bakurije kwitwa Abanyamurenge.
Mu myaka isaga 500, abo Banyamurenge bamaze kuri ubwo butaka, bamaze kugwiza ubuvivure, ku buryo ari gakondo y’ibihe byose. Ese ubirukana atekereza ko bazajya he handi bafite gakondo, kandi bari ku butaka bwabo?
Si abo gusa, hari n’abandi bagiye bahabwa ibihano byo kurohwa mu Kivu nk’abakobwa babaga batwaye inda z’indaro [inda zitateganyijwe muri icyo gihe] n’abandi bacirirwaga iyo bigwa nko ku Idjwi, bagiye bibanira n’abaho babarohoye, ku buryo gutandukanya Abahavu n’indi miryango migari iboneka mu Rwanda bitakorohera. Bavanze amaraso n’imico binyuze mu gushyingiranwa.
Hari abajyanye na Musinga ubwo yacirirwaga i Moba
I Moba ni mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ni ho baciriye umwami Musinga mu wa 1940. Umwami yagiye kubunda ari kumwe n’abandi baturage bamushagaye biganjemo umuryango we. Ubwo RDC yabonaga ubwigenge, abo na bo bari bakihatuye.
Mu Banyarwanda bagiye muri RDC kandi, harimo n’abajyanywe n’abakoloni mu gukora imwe mu mirimo y’agahato nko gucukura amabuye y’agaciro no guhinga mu mirima y’ibyayi.
Kubera ko bagiye basangayo bene wabo baharemye gakondo ya kera na kare, na bo baragiye baratuza, baratura baharema gakondo y’ibihe byose. Imyaka isaga 1900 (223-450), abo baturage bahahanze gakondo yabo, ni igihamya ko baharemye imiryango y’ibikonyozi ku buryo itavogerwa ngo birukanwe gutyo gusa.
Izi ngeri zose, zikubiye mu buryo butandukanye Abanyarwanda batuye kuri buriya butaka buri muri RDC, ni igihamya cy’uko amateka ari yo amahanga akwiye kwicarana ku meza agashaka uburyo yakemura ikibazo kiri mu Banye-Congo harimo n’abavuga Ikinyarwanda.
Niba koko RDC itabashaka mu gihugu cyabo, nibirukanane n’ubutaka bwabo nka gakondo yabo y’ibihe byose. Hato bitazamera aka wa mugani ngo Bakunda inkwi, bakanga abashenyi. None se wakwirukana umuntu ku butaka bwa gakondo ye, ukumva ko ari bwerekere he?



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!