00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko y’imisozi ya Kibugabuga na Ngeruka yo muri Bugesera

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 30 March 2023 saa 12:35
Yasuwe :

Myinshi mu misozi yo mu Rwanda igira icyashingiweho ihabwa amazina kandi akenshi ashingira ku bikorwa byayibayeho bikahasiga umugani.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku nkomoko y’imisozi ya Kibugabuga na Ngeruka, yombi iboneka mu Karere ka Bugesera.

Nk’uko tubikesha uruhererekanemvugo rw’amateka y’u Rwanda, Kibugabuga na Ngeruka, ni abagabo babayeho mu mateka y’igihugu cy’u Bugesera kitaraba u Rwanda, amateka akaba atugaragariza ko baba barabayeho ku ngoma y’umwami Nsoro II Sangano, wategekaga u Bugesera ahasaga mu 1411.

Abo bagabo bari batuye ku misozi ibiri itandukanye ariko iteganye, bakaba abatunzi b’amashyo n’amagana y’inka ariko bahoraga mu mihigo y’uko buri wese afite agahigo ko kugira inka nyinshi mu gihugu cy’u Bugesera.

Umwami Nsoro Sangano aza kubimenya ariko ashaka uburyo yazaca impaka zateruwe n’abo bagabo mu gihugu cye n’urugomo rw’abashumba b’inka rukagabanuka.

Kugira ngo umwami Nsoro Sangano amare izo mpaka, yahamagaye abo bagabo bombi mu mihigo y’abandi batunzi b’inka bose nuko abamenyesha ko kugira ngo umuntu agaragaze ubwinshi bw’inka atunze ari uko agaragaza imitavu yazivutsemo.

Kuko cyaziraga kubara inka mu muco w’Abanyabugesera kimwe n’uw’i Rwanda, bashakishije uburyo bazamenya uwavukishije inyana nyinshi.

Kugira ngo babashe kuzimenya, bafashe ababoshyi b’imitiba minini yahunikwagamo imyaka, umwami ategeka ko bayigira ibiri, ubundi Ngeruka na Kibugabuga bagapakiramo imiziha y’inyana zavutse, uwujuje uwo mutiba akaba arushije undi ingano y’imitavu ivuka mu cyumweru, bityo akaba atsinze.

Nuko ihiganwa riratandangira! Kibugabuga bamuha ‘intebo’ ye na Ngeruka bamuha iye! Uko inka zibyara imiziha yazo bagashyira muri iyo ntebo, icyumweru kirihirika, dore ko bari bafite inka nyinshi ku buryo buri munsi hari izavukaga.

Byarangiye abo bagabo nta weutsinze undi ahubwo bose intebo bazujuje imiziha icyarimwe nuko umwami Sangano aca iteka ko nta wurusha undi inka, ko bose banganya amashyo.

Ababwiriza kubahana no kunywana kuko bose banganya ubutunzi bagahora babana neza nk’abana b’impanga, bagabanye izororoka.

Nyuma y’urupfu rw’abo bagabo, amateka yabo ntiyibagiranye, yakomeje kwibukwa kugeza n’aho bitirirwa imisozi bari batuyeho.

Guhera ubwo iyo misozi iteganye, ihabwa izina rya Kibugabuga na Ngeruka, byo kurengurira kuri abo bagabo b’ibihangange mu butunzi bw’inka bari batunze kuri iyo misozi. Imisozi ya Kibugabuga na Ngeruka yose iherereye mu Murenge wa Ngeruka wo mu Karere ka Bugesera.

Umusozi wa Kibugabuga mu Karere ka Bugesera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages