00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko y’insigamigani “ Genda shashi nkumenye nshaje”

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 March 2018 saa 07:46
Yasuwe :

Uyu mugani umuntu awuca iyo ahubiranye n’ikintu kimushimishije mu mizo ya nyuma ariko atagifite igihe n’urubuga rwo gukomeza kucyihwaba ni bwo avuga ati “ Genda shashi nkumenye nshaje!”, wakomotse kuri Kimenyi Getura, umwami w’i Gisaka kitaraba u Rwanda ahayinga mu mwaka wa 1700.

Kera ku ngoma ya Cyilima Rujugira mu Rwanda n’iya Kimenyi Getura mu Gisaka, habaye imihigo y’abo bami bombi, bahiga inka nziza. Cyilima yavugaga ko arusha Kimenyi inka z’inyambo nziza, Kimenyi na we akavuga atyo, akongeraho n’inkuku nziza.

Bucyeye cyilima atuma kuri Kimenyi ati “ Ubu ngiye kuboherereza inyambo zishorewe n’abantu bakuru nawe uzatoranye inka nziza zishorewe n’abantu bakuru maze bazateranire iwawe bemeze iziruta izindi.”

Intumwa iragenda ibibwira Kimenyi. Nawe arabyemera ndetse abyemera yishimye kuko yakundaga inyama bihebuje. Ubwo we ntiyari yitaye ku bwiza bw’izo nka ahubwo yashakaga kuzibaga ngo azirye yumve uko inyama z’inka z’i Rwanda zirutana n’iz’i Gisaka.

Nuko Cyilima atoranya inka z’inyambo nziza cyane, iy’urwirungu n’iy’ibihogo aziha abantu bakuru barazishorera bazigeza i Remera ry’i Mukiza kwa Kimenyi (i Mukiza: ibwami mu runyagisaka). Barazimurika, barazitabisha bati “Cyilima yadutumye ngo umurebere izi nka maze umubwire iruta indi ubwiza.”

Kimenyi abohereza ku macumbi bateganyije ati “ Nimugende ejo muzaze nzababwira iruta iyindi.”

Inka arazisigarana, bagitirimuka ategeka Intarindwa ze kuzibaga.
Bazikubita intorezo, bamaze kuzibaga benda inyama za Bihogo n’iza Rwirungu barazikaza ( barazotsa), ziamaze gushya bazimuzanira zitatuye bati “Iyi ni iya Ruhwijima (Rwirungu) na yo iyi ni iya Bihogo.” Aziryaho zombi asanga iya Rwirungu irusha iya Bihogo kunurira.

Bucyeye intuma za Cyilima zishengerera Kimenyi zije kubaza uko za nka zirutana. Baravunyisha bahabwa icyicaro n’inzoga baranywa. Kimenyi araterura ati “Yemwe ntumwa za Cyilima, mugende mumumbwirire ko Ruhwijima irusha Bihogo kunura.”
Intumwa zirumirwa ziyoberwa ibyo ari byo. Abanyagisaka babegereye barabongorera bati “Yaraye aziriye ubwo ni ukubabwira irusha iyindi kuryoha.”

Intumwa zirasezera zisubira i Rwanda zumiwe. Baraza babibwira Cyilima.
Abateraniye aho bariyamira babti “Wa muntu ni umunyamahanga koko! Umuntu babajije ubwiza bw’inka akabuvugira ku nyama?” Ugabiwe inka atanga inyiturano. Inka zarushanwaga ubwiza mu imurika ryazo.

Kimenyi mu mibereho ye yagiraga amerwe y’inyama cyane ariko akarya iz’amagumba n’ibimasa gusa. Amaze gusaza abwira abasongozi be ati “Ubu ndashaje kandi nshaje ntararya ishashi ngo numve uko inura none nimurebe inyana y’ishashi muyibage, muyikaze munzanire numve uko imeze.”

Inyana yari itakiri umutavu barayibaga, botsa inyama baramuzanira ararya, asanga zimurutiye izindi yajyaga arya. Ni ko kwifata ku munwa ariyumvira, arimyoza ati “ Genda shashi nkumenye nshaje.”

Ubwo yavugaga ko iyaba atari ashaje ari zo yagiye arya zonyine. Kuva ubwo rero iryo jambo rye riba gikwira mu Gisaka no mu Rwanda, rihinduka umugani ukoreshwa igihe n’imburagihe ku basaza batandukira bagakinisha inkumi no ku muntu wese ubona ikintu kimushimishije mu mizo ya nyuma atazakomeza kucyihwaba akagira ati “Genda shashi nkumenye nshaje!”

Kumenya ishashi ushaje ni ukumenya icyiza mu mpitagihe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages