00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko y’insigamigani "Yaririraga n’akabusha"

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 June 2017 saa 11:28
Yasuwe :

Uyu mugani baca ngo "Yaririraga n’akabusha (aka Busha)", wakomotse kuri Busha w’i Bugaba (Rukoma Gitarama) ahasaga umwaka wa 1400, ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro. Bawuca iyo babonye umwana cyangwa umuntu wese ushegera ak’undi, kugira ngo akagereke ku bye bitewe n’ubukundwakare, ni bwo bavuga ngo "Araririra akabusha" cyangwa ngo "Yaririraga akabusha".

Byakuruwe na Rukali wari umushumba wa Mibambwe w’umutoni cyane, akaba umutware w’umutwe w’ingabo ze, icyo asabye Mibambwe cyose akakimuha. Yari atuye mu Nduga ya Musambira, ahitwa i Rugobagoba.

Icyo gihe hariho umugabo witwa Busha, bahakanywe kuri Mibambwe, ariko adatonnye aka Rukali. Mibambwe amugabira umusozi witwa Bugaba uteganye na Rugobagoba. Rukali abimenye bimwanga mu nda ati "Uriya musozi wa Bugaba Busha agabanye nzawuboneshwa n’iki ?"

Niko kwigira inama ya gitoni ati "Rugobagoba na Bugaba byenda kwitiranwa. Reka na yo nyisabe Mibambwe." Nibwo atangiye ati "Nyagasani ko wangiriye neza ukampa Rugobagoba, Bugaba yo se ?"

Mibambwe ati "Na yo ndayiguhaye". Ubwo Rugobagoba na Bugaba biba ibya Rukali. Busha abimenye arakarira Rukali kuko yamupfukamiye. Abaza Mibambwe ati "Nanyagiwe iki?" Mibambwe ati "Umusozi wawe nawuhaye Rukali, ariko humura nzagushumbusha undi."

Ubwo Busha yari afite undi musozi witwa Buguli. Na wo Rukali arawuririra. Abwira Mibambwe ati "Ko wampaye Bugaba, nka Buguli yo se?" Undi ati "Na yo ndayiguhaye." Ubwo Rukali aba amaze gushyekerwa asabana Busha n’undi musozi we wa gatatu witwa Bugoba arawuhabwa. Rukali agumya gukurikirana Busha, amusaba n’undi witwa Bugaragara ati "Ko wampaye Bugaba na Bugali na Bugoba, Bugaragara yo?" Undi ati "Na yo ndayiguhaye."

Rukali amaze kugabana imisozi ya Busha y’ i Rukoma n’u Bumbogo ayimusabana, Mibambwe amugabira undi witwa Zoko na Mugina. Ubwo Busha yari asigaranye umusozi witwa Ntebe. Na wo Rukali arawuririra. Abwira Mibambwe ati "Ese Nyagasani, Ntebe si umurenge wa Zoko?" Mibambwe ati "Ni wo" .Rukali awugereka kuri Bugaba na Buguli na Bugoba na Bugaragara na Zoko na Mugina; Udusozi twose twa Busha, atugabana atyo. Ariko haciyeho iminsi, aratonekara aranyagwa; ahinduka umukene. Rubanda ruramukengura batangira kumukwena.

Nuko kuva ubwo rubanda bakajya bamucaho umugani bati "Noneho Rukali yaranyukiwe ntakiririra agasozi ka Busha!"

Aho aciye bakamuha urw’amenyo bibuka uko akiri umudabagizi yaririraga ibya Busha akabihabwa. Nuko ubutindi buramwokama, kugeza igihe yiyahuriye muri Muhazi.

Noneho rero babona umwana cyangwa umuntu wese ushegera ak’undi kugira ngo akagire ake, bakamugereranya na Rukali waririraga agasozi kose Busha agabanye kuri Mibambwe bati "Yaririraga akabusha".


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages