Uyu munsi twibande kuri Ruganzu Ndoli, watwaye u Rwanda mu 1510-1543. Ni umwami waguye igihugu bigaragara, arugeza kure cyane, ni na we washyizeho imbibi za mbere z’u Rwanda, aho zageraga ku mugezi wa Lua Rwanda uri za Walikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ku ngoma ye, yagize abamurwanya benshi, kuko yimye ingoma hashize imyaka 11 igihugu kitagira Umwami nyuma y’aho bicikiye i Rubi rw’i Nyundo, bene Gahima barwaniye ingoma Ndahiro Cyamatare agatanga.
Mu bo yagombaga kwihimuraho, harimo na Nzira ya Muramira wagengaga Igihugu cy’u Bugara, aho yihimuraga kuri se Muramira wagize uruhare mu kwica Umwami Ndahiro Cyamatare yifashishije ingabo ze z’Abakongoro.
Ruganzu Ndoli amaze kwima ingoma, yatangiye kwihimura ku bagize uruhare rwose mu kwica se Cyamatare. Uwo yahereyeho ni Rubingo wo mu Buliza, akurikizaho Nkoma ya Nkondogoro wari warakabye Nduga, ahindukirana Abanyabungo yihimura kuri Ntsibura Nyebunga amuhoye se, ndetse yihimura no kuri bene wabo b’Abanyabyinshi, bakomoka kuri Byinshi bya Bamara, wahuruje amahanga ngo amufashe kwagiriza Ndahiro Cyamatare, nuko aherukiriza ku gihugu cy’u Bugara bwagengwaga n’Abacyaba.
Kubera ko yari azi neza ko Ingabo z’u Bugara bwagengwaga na Nzira ya Muramira muri ibyo bihe zarwanaga umuhenerezo, yahisemo kubanza kujya kuraguriza icyo gitero. Ashakisha aho yakura umupfumu w’igihangange, bamurangira Ryangombe rya Babinga mwene Nyundo wari utuye mu Bufumbira mu Muryango w’Abakonjo. Nuko ashyira nzira, ajya guteza inzuzi, ngo arebe icyo zereye.
Ruganzu Ndoli yashyitse bwangu kwa Ryangombe, nuko amuragurira intsinzi ya Nzira ya Muramira.
Yanamubwiye uko azabigenza, amubwira ati “Uzagende wambaye uruhu rw’intama, wiyise Cyambarantama, ntuzavuge izina ryawe ry’ukuri. Uzagende uvuga ko uhunze Ruganzu Ndoli, uje kwihakiwa kwa Nzira ya Muramira kuko atwara neza. Ntihazagire akandi kazi uzakora atari ako guteka, gutashya inkwi no kuvoma, kugira ngo uzajye ubona uko ubonana n’intasi zawe, uzibwira aho gahunda zigeze. Abaturage b’icyo gihugu ni abanyenda, uzabatsinda ku biryo, Nzira ya Muramira, uzamute ku munigo, ntuzagire urunsi rupfu uzamwica”
Nuko Cyambarantama yambara uruhu rw’intama, ariyoberanya, ajya gusaba ubuhake ibwami mu Bugara nk’abandi batindi bose, ashaka kuzihimura kuri Nzira ya Muramira watwaraga igihugu cy’u Bugara. Ubuhake yarabuhawe, kandi aba umutoni w’akadasohoka mu ngoma y’u Bugara.
Yasize abwiye ingabo ze z’Ibisumizi, ko ikimenyetso cyo kuza kurimbura ingoma y’u Bugara, ari umunsi igiti cyo munsi y’urugo kwa Nzira, Umwami w’u Bugara kizaba cyaguye.
Ati ‘‘Hari igiti kiri munsi y’urugo rwa Nzira, muzajye mwohereza intasi kugicunga ko natangiye kugitema, uko nkuraho ihango, ni ikimenyetso cy’uko inzira zose zishoboka zo kwivugana Nzira ya Muramira, ziri hafi kugerwaho, umunsi mwabonye ko cyarekanye, nta wundi muhamya usibye kuvogera ubwami bwa Nzira tukabuhangura.’’
Uko Ruganzu Ndoli yarushagaho kumenyera ibwami kwa Nzira, ni ko yakoranaga umuhate kugira ngo atagirwaho n’umugayo kwa Nzira bakamunyaga.
Igihe kimwe Umugabekazi Nyiranzira w’ingoma y’u Bugara ari na we nyina wa Nzira, yahamagaye Ndoli, aramubaza ati ‘‘ Wa mugabo we ko nkureba ukanshisha, nakwitegereza amabere akikora ntonsa, aho ni amahoro, ubwo koko uri umuhake waje guhakwa, cyangwa ufite ikindi cyakuzanye?’’
Nyuma y’ayo magambo, Ruganzu Ndoli, yanyuzagamo akamwenyura, akamubwira make ubundi akigendera.
Ntibyatinze inzozi za Nyiranzira ziba impamo, Ndoli amenyera bya cyane ingoma y’u Bugara, nyuma amaze kumenya imiterere y’ingoro ya Nzira, aba ari nawe bagirira icyizere, aba umuzezwabintu ukuriye abahereza bose b’ibwami.
Nk’uko Ryangombe yabimuraguriye, igihe kimwe ategura ibirori by’ibwami kwa Nzira, atumira n’abagaba b’ingabo ze bose, atekesha ibiryo byinshi, bararya barahaga, baranywa barasinda, abandi batangira no gusinzirra.
Nuko ahengera Nzira ari wenyine, yinjira mu ngoro ntacyo yikanga nta n’uwo yishisha, amuta ku munigo apfa anizwe na Ruganzu Ndoli, dore ko yari umunyambaraga byatumye amwifasha wenyine.
Yahise asohoka bwangu, ahinguranya cya giti cy’intego y’ikimenyetso cy’itsindwa ry’ingoma y’Abagara kiragwa, Ibisumizi nabyo byari hafi, byinjirana ibwami kwa Nzira kuvogera gukomeye, birimbura abo kwa Nzira bose, n’Umugabekazi Nyiranzira agwamo.
Ingabo za Nzira zamenye ayo makuru, mu bo mu nda y’ingoma hasigaye ngerere kuko n’abagaba bazo bari bamaze kurimbuka, ibwami ho hari hamaze guhinduka umusaka. Ruganzu yanyaze ingabe yaho, u Bugara bw’Abacyaba bwigarurirwa n’u Rwanda by’iteka ryose.
Iyo ni yo nkomoko y’izina ‘‘Cyambarantama’’ ryahanganywe imitsindo yo kuzatsinda ingoma y’u Bugara.






Ibitekerezo 0