Harimo ibihugu bifite amazina akomeye, yaramye imyaka myinshi, ku buryo uwumvaga iryo zina wese yatangiraga gukangarana.
Amwe muri ayo mazina yagiye agaruka mu nyito za vuba ubwo habaga icyiciro cya kabiri cy’ishyirwa mu bikorwa rya politiki yo kwegereza abaturage ubuyobozi mu 2006.
Nubwo bimeze bityo ariko wakwibaza impamvu hari zimwe mu nyito z’ibihugu bya kera zari zifite amazina akomeye kandi ahatse u Rwanda rwakubakiraho imyaka n’imyaniko zikaba zaratangiye kuzima.
Dore inyito z’ibihugu bya kera zagiye zigaruka ndetse zikaba zarahawe uturere tune muri 30 tugize igihugu.
Akarere ka Gasabo
Aka Karere kahawe inyito yavuye ku birari by’amateka y’ihangwa ry’u Rwanda, ari naho havutse ingoma y’i Gasabo yabaye inkomoko y’u Rwanda. Inyito y’aka Karere ikura n’ubundi izina rya ko ku Kagari ka Gasabo ko mu Murenge wa Rutunga, ari na ho hahangiwe igihugu cy’u Rwanda ahasaga mu 1091.
Akarere ka Bugesera
Aka Karere kahawe inyito n’ubundi ikomoka ku nyito y’igihugu cy’u Bugesera cyahanzwe ahasaga mu 1120, kikaba gakondo nkuru y’umuryango mugari w’Abahondogo bakura ibisekuruza byabo ku gicumbi cy’imiryango y’Abanyiginya.
Iryo zina rikura inyito ku mukurambere wabo mpangabugesera ari we Kanyabugesera Mugondo, wari umuhungu wa Gihanga na Nyamususa.
Akarere ka Burera
U Burera ni kimwe mu bihugu byahanzwe kera kuko gikura ibirari by’ihangwa ryacyo ahasaga mu wa 550, kikaba cyarahanzwe mu kwagura gakondo y’Ababanda. Aho cyari gihereyeyre kugeza ubu ni mu Majyaruguru y’Akarere ka Musanze no mu Majyaruguru y’Akarere ka Nyabihu.
Nubwo iyi nyito yagarutse ikanahabwa ikuzo yo kwitwa Akarere ka Burera, ariko aho gaherereye ubu ni ho hari igihugu cy’u Bugara bw’Abacyaba, ari na cyo cyarengukakaga kikagera mu Bufumbira.
Umurenge wa Bungwe
U Bungwe ni kimwe mu bihugu byaremwe bwa mbere kuri ubu butaka bw’u Rwanda, ahasaga mu wa 300. Aho cyari giherereye kugeza ubu, ni mu Turere twa Huye, Gisagara, Naruguru na Nyamagabe y’Iburengerazuba.
Cyari igihugu cyagengwaga n’ibikomangoma by’Abenengwe cyaremwa nka gakondo yabo bakomora ku mukurambere wabo Mpangabungwe Mungwe wari murumuna wa Rurenge.
Kuri ubu iyo nyito yimuriwe mu Majyaruguru y’u Rwanda, aho yahawe izina ry’Umurenge wa Bungwe wo mu Karere ka Burera.
Hari ibindi bihugu byari ibihangange ariko amazina ya byo akaba atarigeze yibukwa na mba, ubwo bitaga amazina y’Uturere.
Gisaka
Igihugu cy’i Gisaka ni kimwe mu bya kera na kare kuko cyahanzwe ahasaga mu wa 450, kikaba cyari gakondo nkuru y’Abagesera bakura igisekuruza cyabo kuri Mugesera wa Muzirankende ya Ruhinda rwa Kazigaba.
Aho cyari giherereye kuri ubu, ni mu Karere ka Rwamagana, Gicumbi y’Amajyepfo, Kayonza y’Amajyepfo n’Iburasirazuba, Ngoma na Kirehe.
Ni gihugu cyagaragaje ubuhangange bw’indengakamere mu bihugu u Rwanda rwigaruriye birugoye kuko byatwaye imyaka 538 (1312-1850), kugira ngo cyegukire u Rwanda ku buryo inyito yacyo idakwiye kwibagirana mu nyito dufite ubu.
Mu nyito ya vuba icyo gihugu cyaribagiranye ku buryo n’amateka yacyo kwibukwa bigoye. Cyakora ntihabuze byose kuko iryo zina ryasigaranye umudugudu wa Gisaka wo mu Kagari ka Mahango ko mu Murenge wa Kibungo wo mu Karere ka Ngoma.
Nduga
Nduga ni kimwe mu bihugu byari bikakakaye mu Rwanda rwo hambere, amateka acishirije atwereka ko cyahanzwe ahasaga mu wa 500, kiremwa nka gakondo nkuru y’Ababanda bakura igisekuruza cyabo kuri Kibanda cya Rurenge. Ni igihugu cyari giherereye mu Turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza.
Nduga yari igihugu cy’igihangange mu buryo bugaragara, ku buryo no kugira ngo u Rwanda rucyigarurire byatwaye ibihe. Abanyenduga bari bafite ubuhangange bwubakiye cyane ku bupfumu n’uburebakure bakesha abakurambere babo barimo Mashira ya Nkuba. Iryo zina riri mu agiye kwibagirana burundu.
U Budaha n’u Bwishaza
Ni igihugu cyahanzwe bwa mbere kuri ubu butaka bw’u Rwanda, akaba ari cyo cyari gakondo nkuru y’Abasinga, cyahanzwe ahasaga mu wa 300, kigizwe n’Uturere twa Rutsiro na Karongi.
Amateka y’icyo gihugu acyemerera ku kuba inyito yacyo idakwiye kwibagirana mu Turere u Rwanda rufite. Usibye ko hari aho usanga inyito z’u Budaha zihari cyane cyane mu Midugudu.
U Bwanacyambwe
U Bwanacyambwe ni kimwe mu bihugu bya kera na kare, aho cyahanzwe na Mwongera wa Rurenge na nyina Nyirabwanacyambwe ari na we umuhungu we yitiriye icyo gihugu.
Aho cyari giherereye kugeza ubuni mu Turere twa Nyarugenge, Kicukiro, Gasabo y’Amajyepfo na Rwamagana y’Iburengerazuba.
Iki gihugu nta nyito gisigaranye i Rwanda kandi aho cyari giherereye ari ho hari Umurwa Mukuru w’u Rwanda.
Mu bindi bihugu amazina yabyo arimo kuzima harimo u Bugara bw’Abacyaba, Ndorwa y’Abashambo, u Buliza bw’Abongera, u Bushiru bw’Abagesera, u Rweya rw’u Mubali w’Abazigaba, Kingogo y’Abazigaba, u Bukuzi n’u Busozo bw’Abarenge n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!