00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iya 29 Mata 1994: Abatutsi biciwe kuri Stade Kamarampaka i Cyangugu

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 29 April 2018 saa 09:26
Yasuwe :

Umunsi nk’uyu muri Mata 1994, Abatutsi baricwaga mu bice bitandukanye by’igihugu, amahanga akomeje kurebera, nta na kimwe akora ngo atabare abari mu kaga.

Icyo gihe kandi ni bwo mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Abatutsi benshi bo muri Kadasomwa i Kamembe biciwe kuri Stade Kamarampaka, ubu ni mu Karere ka Rusizi

Nk’uko tubikesha Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, impunzi z’Abatutsi zari zicyuzuye mu nsengero, hoteli, amashuri mu Mujyi wa Kigali; abagera ku 120,000 bari bamaze kwicwa.

Ku rundi ruhande, Umuryango w’Abibumbye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza, byakomeje kwanga gukoresha inyito Jenoside ku bwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu Rwanda.

Abatutsi biciwe kuri Stade ya Kamarampaka bashyinguye muri uru rwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages