Zimwe muri izo mvugo harimo ivuga ngo ‘Kiliziya yakuye kirazira’.
Kirazira mu muco w’u Rwanda, zari imitekerereze n’imigenzereze, ibatoza kugira ibyo batinya n’ibyo bubaha.
Mu igundagurana ry’Abakoloni n’Abami b’u Rwanda, bapfobeje byinshi birimo n’imiziriro y’Abanyarwanda ari yo yarimo ipfundo ry’imibereho y’Abanyarwanda.
Uko bwije n’uko bukeye ni ko barushagaho kwiga ubucakura bufatiye ku muco w’Abanyarwanda bwabafasha kuzimya imyemerere iri mu mibereho yabo.
Abanyamadini ni bo bafashe iya mbere kwiga no guhanga imigani yo mu Kinyarwanda ipfobya umuco, ikabafasha kwamamaza inyigisho mvaburayi.
Muri icyo gihe nibwo hadutse umugani wa kinyarwanda wamamaye kugeza magingo aya abantu bakaba bakunze kuwukoresha bashyigikira amakosa mfobyamuco baba bakoze; ni bwo bagira bati ‘Kiliziya yakuye kirazira.’
Kiliziya yakuye kirazira, ni umugani wadutse ahasaga mu wa 1941, ubwo Kiliziya Gatolika yari igeze kure ihanga za misiyoni hirya no hino mu gihugu ku bw’umupadiri witwa LA VALLART Paul ukomoka mu Bufaransa.
Uyu mupadiri yageze mu Rwanda muri Nzeri 1938 wabaye muri Misiyoni ya Cyanika. Igihe cyarageze asesekara mu Bugesera arimo ahanga za misiyoni hirya no hino mu gihugu. Muri icyo gihe ni bwo Sheferi (Akarere) y’u Bugesera muri Teritwari ya Kigali yatwarwaga na Ruhorahoza.
Padiri LA VALLART yiyemeje kujya gukangurira ubukirisitu uwo Mutware mushya mu 1941, amwakira mu kinyabupfura cya Kinyarwanda aramuganiriza, atangira no kumubwira umugambi nyamukuru wari umujyanye.
Mu gusoza ibyo baganiriye yaramubwiye ati “Ugomba kubatizwa ukayoboka Kiliziya kuko iyo umutware ayobotse abaturage baramukurikira.”
Ubwo Ruhorahoza amusubiza yitonze ati “Ba uretse nzabanza njye kubaza.”
Abanyamadini bari barafashe mu mutwe wabo ko kujya kubaza k’Umunyarwanda ari ukuraguza no guterekera.
Nuko Padiri LA VALLART amusubiza n’ukwirahira kwinshi agira ati “Ntuzirirwe ujya kubaza kuko Kiliziya yakuye kirazira byo gushaka kugaragaza ko imiziririzo y’Abanyarwanda nta gaciro igifite mu mibereho y’Abanyarwanda kuko imyumvire n’amahame y’amadini yabisimbuye.
Nuko Ruhorahoza amusubiza amukanga ati “Ko uvuga ngo Kiliziya yakuye kirazira, ubwo warongora nyoko?” (Ariko yabivuze mu mvugo y’ibishegu)
Padiri LA VALLART ati “Genda n’ibyo bigambo bya gipagani urimo kuvuga nta nubwo nzakubatiza uri umupagani wuzuye.”
Ruhorahoza yungamo ati “Uranyumvira bahu! Niba iwanyu mu Burayi mufite ibyo muzira mutakora, murumva twebwe turi ibiburabwenge ku buryo twe ntacyo dutinya kandi twubaha?”
Ruhorahoza yarwanye ishyaka ryo kwereka LA VALLART ko umuco bashaka kuzanira Abanyarwanda udakungahaye kuruta uwo basanze kandi ko badakwiye kuwusuzugura kandi wubahwa ukabeshaho bene wo.
Nubwo Ruhorahoza yagundaguranye na Padiri Paul LA VALLART ntibyamubujije kubatizwa ayoboka idini yitwa Gerard Ruhorahoza.
Yaba Ruhorahoza, Rudahigwa, Rwubusisi na Rwabutogo ntibabatijwe kuko bashakaga kuyoboka Kiliziya koko ahubwo bari bagamije ahanini kuneza abakoloni no gukorana na bo batabishisha kugira ngo bakomeze umugambi wabo wo guhengamura u Rwanda.
Iryo cyocyorana hagati ya LA VALLART na Ruhorahoza ryamamaye kugeza aho ribaye umugani mu Banyarwanda uramamara unashingirwaho na benshi mu gushaka kwerekana ko inyigisho z’Abanyamadini zabacengeye kuruta ibikorwa by’umuco gakondo w’Abanyarwanda.
N’ubu ni umugani ugikoreshwa ku bafite imitekerereze imeze nk’iy’Abakoloni baba bashaka kwitwara nk’abanyamusozi batagira ibyo batinya n’ibyo bubaha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!