00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guturutsa no Kutuka; imwe mu mihango yakorwaga mu kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi hambere

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 24 March 2022 saa 08:42
Yasuwe :

Mu muco n’amateka by’u Rwanda habagaho imihango isobetse imigenzo myinshi yaba yerekeye ku buzima bw’igihugu muri rusange ndetse n’iyerekeye imibereho myiza y’abaturage.

Muri iyo iyo migenzo harimo iyabaga ifite umwihariko wayo nk’ikorerwa ubuhinzi n’ubworozi. Imihango nk’iyo nta kindi yabaga igamije usibye kwifuriza igihugu n’abaturage bacyo uburumbuke bw’umwero w’ubutaka no kororoka kw’amatungo cyane cyane inka zari ishingiro ry’ubukungu bw’igihugu.

Imwe muri iyo mihango ni ‘kutuka’ no ‘guturutsa’ nk’uko tubikesha inyandiko z’abahanga mu muco n’amateka y’u Rwanda.

Guturutsa

Umuhango wo Guturutsa wakorwaga n’umwami nyir’igihugu ari kumwe n’umutware w’ubutaka nk’ufite inshingano zijyanye n’ubuhinzi.

Wakorwaga muri Nzeri ubwo hatangizwa mu itangira ry’igihembwe cya mbere cy’ihinga cy’Umuhindo ari na ho nyito ikomoka kuko guturutse bivuga gutangira igihembwe cy’ihinga.

Umwami yafataga amasuka y’umujojyo kimwe n’ibindi bikoresho bifashishaga mu buhinzi, akabikorera umuhango wo kubyeza ngo bizakore neza umurimo byaremewe, akabihereza umutware w’ubutaka na we akabishyigikira abatware b’imiryango.

Yongeraga gufata imbuto zahanganywe n’u Rwanda ari zo bakunze kwita imbuto za Gihanga, ni ukuvuga uburo, amasaka, ibikoro, inzuzi n’isogi, na zo akazikoreraho umuhango w’uburumbuke.

Buri bwoko bw’imbuto bwabaga bufite ikibo cyabwo cyihariye. Umuhango wo guhesha umugisha imbuto z’i Rwanda wararangiraga umwami akazishyikiriza umutware w’ubutaka na we akazishyikiriza abatware b’imiryango na bo bakazishyikiriza imiryango bahagarariye, ubundi bagatangira guhinga.

Imbuto bahabwaga, zabaga zihwanye neza n’izo bazahinga mu bihembwe byose by’ihinga bigize umwaka w’ihinga w’Abanyarwanda na bo bakamenya uko bazajya babisimburanya bitewe n’igihembwe cy’ihinga kigezweho n’imyaka yera ahantu aha n’aha.

Umuhango wo ‘Guturutsa’ wakorwaga nyuma y’umuhango w’umuganura, ubwo babaga basoje umwaka batangira undi, banishimira ibyiza bagezeho, bakagena igenamigambi ry’umwaka ukurikiyeho.

Kutuka

Umuhango wo Kutuka wakorwaga kenshi gashoboka bitewe n’uko wabaga ugamije kugwiza inka mu gihugu nk’izari zifatiye runini ubukungu bw’igihugu, Politiki y’imiyoborere, iy’imibereho myiza, iy’umutekano n’iy’ububanyi n’amahanga.

Ni umuhango wakorwaga n’umwami ari kumwe n’umutware w’Inyambo nk’ufite inshingano zo guteza imbere ubworozi.

Uyu muhango wakorerwaga ku nka z’Inyambo ari na zo zari zihagarariye andi matungo arimo intama, ihene, inkoko n’inzuki. Uyu muhango yawukoraga mu bihe bitandukanye.

Rimwe umwami yawukoraga ari kumwe n’Umutware w’Inyambo n’Abatahira; babaga ari abagaragu b’Umutware w’Inyambo bashinzwe gukenura no korora amashyo y’inka runaka, bamara kuyagwiza bakajya kuyamurikira umwami n’umutware w’Inyambo nk’abesheje umuhigo. Abatahira bashingwaga Inka z’ibwami gusa.

Ikindi gihe umwami yawukoranaga n’abaturage, baharaniye kwigira bagakora iyo bwagaga bakagwiza amashyo y’inka babyikesha. Icyo gihe yabakoreraga umuhango wo kugwiza uburame, amahoro, bagatunga bagatunganirwa.

Hari n’ubwo yawukoranaga n’abaturage bashaka kurenga intera bari bariho bakajya ku yisumbuye, bakaba abatunzi b’amashyo y’Inka. Icyo gihe yawukoraga ari kumwe n’Abatunzi bakuru b’inka baciye agahigo ko kugwiza amashyo y’inka mu gihugu bashaka kugabira abandi banyarwanda bashaka guhabwa umugisha wo korora inka zizabafasha kuzamuka mu ntera yo kugwiza amashyo y’inka mu gihugu.

Umuhago wo Kutuka wakorerwaga urubyiruko rwabaga rushoje amasomo yarwo mu Itorero ry’u Rwanda mu rwego rwo kubaraga ikinyabukungu gikuru mu gihugu ari cyo inka, akabifuriza kuzatunga mu minsi yo kubaho kwabo.

Umuhango wo Kutuka wakorwaga kenshi cyane kandi muri buri bice by’igihugu. Umuntu wese wabaga atunze inka mu gihugu yaharaniraga gutunga ubwoko bw’Inyambo.

Umuhango wo Kutuka n’uwo Guturutsa, ni imwe mu mihango ihishemo ibimenyetso ndangamateka bikomeye bigaragaza uko Abanyarwanda bari bafite ubuhanga n’ubugenge buhanitse mu kwita ku bikorwa bibabeshejeho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages