Kayumba Sebastien avuga ko umwami Ruganzu II Ndoli yageze mu bwami bwa Kinyaga aje kwagura u Rwanda akaza gukambika muri aka gace ka Nyabitekeri , ubwo yashakaga gufata ikirwa cya Ijwi kiri mu kiyaga cya Kivu mu gice cya Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Bimwe muri ibyo bigize amateka yasizwe n’umwami Ruganzu II Ndoli muri aka Kagali hari amacukiro (ahantu hari amase y’inka), ahari hateretse intango banyweragamo inzoga bakubutse ku rugamba, n’igiti cy’umuvumu cyari ku bikingi by’irembo ry’urugo rw’uyu mwami.

Ikibuguzo n’amasoro yacyo babuguzaga bavuye ku rugamba ngo cyamaze kurengerwa n’amazi y’ikivu ariko ngo mu gihe cy’impeshyi kijya kigaragara.

Ahari hateretse intango banyweragamo inzoga kuri ubu hahinze akarima k’igikoni, naho amacukiro yaho inka z’umwami zabyariraga abaturage baza kuhatwara itaka kubera ifumbire irimo.

Abasaza n’abakiri bato bahaturiye bavuga ko hatagize igikorwa aya mateka ashobora kwibagirana ku buryo abakiri bato batazayamenya.

Focus Uzayisenga ati “ Kumva tuzajya tubwira abana ngo aha hari hatuye Ruganzu Ndoli, abana badafite ahantu bazabisomera tukumva ntacyo dusize.”

Umuyobozi ushinzwe umuco mu Karere ka Nyamasheke Neolla Nyirahabimana avuga ko hari gahunda yo gusigasira ayo mateka.

Yagize ati “Ubuyobozi bw’Akarere bwakoze umushinga wo gutunganya izo site kugira ngo hakorerwe ubukerarugendo bushingiye ku mateka bushyikirizwa inzu ndangamurage na komisiyo ya UNESCO, ubu aho bigeze inzu ndangamurage iteganya gushyiraho ibyapa byo kugaragaza aho hantu. Haje kuboneka n’abaturage bakomoka muri uyu Murenge batuye I Kigali bashaka kuhashyira hoteli, biteganyijwe vuba rwose muri uyu mwaka.”

Umwami Ruganzu II Ndoli bamwe mu bavuga amateka y’u Rwanda bavuga ko yimye ingoma mu kinyejana cya 16.

Ngo yafatwaga nk’ikirangirire mu bami bategetse u Rwanda kubera ibikorwa bye by’indashyikirwa. Ni umuhungu wa Ndahiro Cyamatare.

[email protected]