Yatashywe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Gicurasi 2022, mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Rwesero mu Murenge Busasamana.
Ni Ingoro iri mu nzu yubatswe n’Umwami Mutara III Rudahigwa ateganya kuyigira iye. Imirimo yo kuyubaka yatangiye mu 1957 isozwa mu 1958, ariko Umwami Rudahigwa yatanze ku wa 25 Nyakanga 1959 atayitashye.
Mu myaka yakurikiyeho iyo nzu yakorewemo imirimo inyuranye ya Leta irimo Urukiko rw’Ikirenga, Urukiko rusesa Imanza, Urukiko rw’Imari ya Leta ndetse n’Ubushinjacyaha Bukuru. Yagizwe Ingoro y’Umurage guhera ku wa 18 Gicurasi 2006.
Iyo nyubako y’igorofa igeretse rimwe, uhereye ku miterere yayo, aho iteretse n’igihe yubakiwe, ni umwihariko. Ni igihangano kigaragaza ubwigenge, agaciro n’ukwigira nk’indangagaciro yaranze Umwami Mutara III Rudahigwa, Intwari y’Igihugu n’Abanyarwanda muri rusange.
Umuyobozi w’Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert, yavuze ko gutaha iyo ngoro byahuriranye n’Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro z’Umurage ku Isi.
Yagize ati “By’umwihariko mu Rwanda twizihiza uyu munsi ariko ntabwo tubikora nk’umuhango nk’abandi, tubikora kubera akamaro kabyo. Tuba tugira ngo abaturarwanda babimenye na bo bajye bazisura ariko by’umwihariko iyi Ngoro y’Umurage wo Kwigira tukaba tugira ngo by’umwihariko Abanyarwanda bayimenye.”
Yasabye ko abanyeshuri bazajya bajyanwa kuhigira n’abari mu itorero bakajya bahasura kugira ngo bahigire amasomo meza bavome ku isoko nzima.
Umuyobozi ushinzwe kongera Ibisurwa mu rwego rw’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Hakiza Jakson, yavuze ko bakora ibishoboka byose kugira ngo ubukerarugendo butere imbere mu Rwanda kandi bwinjize amafaranga menshi.
Yavuze ko ubukerarugendo muri rusange bugira uruhare rukomeye mu kubaka ubukungu bw’igihugu kuko mu myaka irenga 10 ishize bwinjije amadevize menshi.
Ati “Nafata urugero rwo mu 2019 kuko wari umwaka mwiza mu rwego rw’ubukerarugendo uza gukurikirwa n’ibibazo bya Covid-19, ariko igihugu cyabashije kwinjiza amafaranga ava mu bukerarugendo miliyoni zigera kuri 498 z’amadolari.”
Nyampinga w’Umurage wa 2022, Ruzindana Kelia, yavuze ko azakomeza gushyira ingufu mu gushishikariza urubyiruko gusura ingoro z’umurage no kumenya amateka y’u Rwanda kugira ngo rukurane umuco wo gukunda igihugu no kugikunda.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko ingoro yatashywe yigisha isomo ryo gukomeza kwishakamo ibisubizo.
Ati “Ibi biraduha umukoro wo gushaka ibisubizo by’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage tudategereje ak’imuhana kaza imvura ihise.”
Yasabye uturere gukomeza gushishikariza abikorera gushora imari mu bukerarugendo no gushyiraho ibikorwaremezo biborohereza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!