00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda 1963: "Singishoboye kuba umukozi wa Leta ikora Jenoside"

Yanditswe na

@Muvalens

Kuya 22 December 2013 saa 10:36
Yasuwe :

“Singishoboye gukomeza kureberera ntavuga. Sinumva ukuntu abanyamahanga bose bakorera ibihugu byabo cyangwa imiryango mpuzamahanga mu Rwanda binumira. Ndabifata nk’ubufatanyacyaha. Byashoboka bite ko nkomeza kwigisha mw’ishuri ubutegetsi buza bukavanamo abana bakajya kubica? Nakomeza gute kwigisha abana bashobora kwicwa ejo cyangwa ejobundi”. Hashize imyaka 50 byanditswe n’umugabo w’Umusuwisi witwa Denis-Gilles VUILLEMIN, mu kinyamakuru Le Monde cyo ku wa 17 Mutarama 1964. Mu nyandiko ye (…)

“Singishoboye gukomeza kureberera ntavuga. Sinumva ukuntu abanyamahanga bose bakorera ibihugu byabo cyangwa imiryango mpuzamahanga mu Rwanda binumira. Ndabifata nk’ubufatanyacyaha. Byashoboka bite ko nkomeza kwigisha mw’ishuri ubutegetsi buza bukavanamo abana bakajya kubica? Nakomeza gute kwigisha abana bashobora kwicwa ejo cyangwa ejobundi”.

Denis-Gilles VUILLEMIN, Umusuwisi utanga ubuhamya bw'ibyo yabonye Leta yica Abatutsi n'abanyapolitiki, ubwo yazaga kwigisha mu Rwanda akiri umusore mu 1963

Hashize imyaka 50 byanditswe n’umugabo w’Umusuwisi witwa Denis-Gilles VUILLEMIN, mu kinyamakuru Le Monde cyo ku wa 17 Mutarama 1964. Mu nyandiko ye aragira ati: “il ne m’est plus possible de rester au service d’un gouvernement responsable ou complice d’un génocide. Je ne peux plus partager indifference et la passivité de la grande majorité des Europééens d’ici, des agents d’assistance technique bilatérale ou multilatérale. Je la considère comme une complicité objective. Comment pourrais-je enseigner à des élèves qu’on assassine pour l’unique raison qu’ils étaient Tutsi? Comment pourrais-je enseigner à des élèves qu’on assassinera peut-etre dans quelques mois ou dans quelques années”.

Uyu mugabo wafashe icyo cyemezo yari mu Rwanda mu mpera za 1963 n’intangiriro ya 1964, akaba yari afite amasezerano n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Uburezi, Ubuhanga n’Umuco (UNESCO) yo kwigisha muri Groupe Scolaire ya Butare. Akihagera ngo yasanze abafurere b’iryo shuri, abenshi b’ababiligi, bari bazi itsembabwoko ryakorerwaga abatutsi “épuration ethnique” ndetse bamwe babigiramo uruhare.

Muri iyo nyandiko akomeza avuga ko kuva muri Nzeri 1963, PARMEHUTU yakusanije abatutsi bose bajijutse, babarunda muri za gereza, babicisha inzara. Muri Cyangugu ngo bapakiye ikamyo abagera kuri 80 babajugunya mu mikoki yo mu ishyamba rya Nyungwe bamaze kubarasa.

VUILLEMIN yongeraho ko ibyakozwe na Perefe na ba Burugumesitiri hagati y’uwa 24 na 28 Ukuboza 1963, byo ari jenoside nta gushidikanya, kuko icyo gihe hafashwe abagore n’abana babicishisha impiri n’amacumu, babajugunya mu nzuzi babambitse ubusa. Ahamya ko n’ubwo ntawamenya neza umubare w’abishwe, muri Gikongoro honyine barenga 14.000 ariko akongeraho ko n’ahandi ariko bigomba kuba byaragenze: “il y a lieu de craindre qu’il en soit de même pour d’autres préfectures, et qu’un plan de nettoyage soit établi.” Amakuru arambuye kuri http://umuvugizi.wordpress.com/.

Iyo amakuru yatanzwe n’uyu muzungu ukomoka muri Suisse adatangwa n’bandi byashoboraga gufatwa nko gukabya. Sixbert MUSANGAMFURA ubarizwa mu Ishyaka FDU Inkingi nawe arabivuga mu gitabo yanditse muri 1987 cyitwa: “LE PARTI M.D.R. PARMEHUTU: INFORMATION ET PROPAGANDE”, pg 201-202. MUSANGAMFURA yemeza kuri rupapuro rwa 202 ko kuva ku wa gatandatu tari ya 21 Ukuboza 1963, Police Nationale yatangiye umukwabu mu mujyi wa Kigali no mu zindi perefegitura, hafatwa abayobozi benshi b’amashyaka y’abatutsi (UNAR, RADER), abenshi muri bo bicirwa muri gereza ya RUHENGERI nta rubanza rubaye. Abishwe ni E. AFRIKA, D.BURABYO, J.RUTSINDINTWARANE, M.RWAGASANA, Chr. GISIMBA, M.NDAHIRO na Th. MPIRIKANYI ba l’UNAR na P. BWANAKWELI, L.NDAZARO na C. KARINDA du RADER.

Ubwicanyi bwabaye muri ibyo bihe bya Noheri ya 1963 bwanditswe kandi n’ibinyamakuru mpuzamahanga byinshi.

• L’Afrique Nouvelle No 862 du 14 au 20/2/1964: “la tragique élimination d’une race”.
• Le Monde du 21/2/1964: “Le Rwanda insulté”.
• Le Figaro du 11/2/1964: “massacres au pays des 1000 collines”.
• La Revue de presse Suisse du 10/2/1964: “Halte aux massacres”.
• France Soir du 11/2/1964: “Nous avons tués à peine 12.000 géants TUTSI, les cafards”.
• Tribune de Lausanne du 12/2/1964: “Véritable génocide au Rwanda”.
• La Suisse, Geneve du 3 mars 1964: “Pourquoi j’ai denoncé les massacres du Rwanda”.
• Jeune Afrique du 17/2/1964: “L’immence pogrom du Rwanda et Un Néron du Rwanda”
• Washington Post, Feb 6th, 1964: “10.000 slain in few weeks, watutsi press suicide March:
• Sunday Nation, Feb 9th, 1964: “watutsi appeal launched”, (fleuves rouges de sang).
• Le Figaro du 25-26/1/1964: “7% de la population Rwandaise massacrés”.
• New York Times Jan 22nd, 1964: “8.000 watutsi killed”.
• L’Etoile du Congo No 188 du 4/2/1964: “les massacres du Rwanda”.

PARMEHUTU yagerageje kuvuguruza ibyo binyamakuru ivuga ko bayibeshyera, ko abo yishe atari 20.000 nk’uko ibyo binyamakuru bibivuga, ko ahubwo abo yemera YISHE ari abantu 870 mu nyandiko yise: “ Toute la verité sur le mouvement terroriste Inyenzi”.
Mu bisobanuro yatanze, ntaho bavuga na hamwe icyo n’abo 870 baziraga, cyane ko abenshi bari abaturage basanzwe, badafite aho bahuriye n’ubutegetsi.

Umwanditsi Domique FRANCHE mu gitabo cye: Généalogie du Génocide Rwandais. Hutu et Tutsi: Gaulois et Francs avuga ko Guverineri generali Harroy yabaruye abantu bari bafite aho bahuriye n’ubutegetsi muri 1959, asanga batagera kuri 10.000 ushyizemo n’abakozi basanzwe bakoreraga abakoloni.

VUILLEMIN avuga ko aho gushaka gahunda z’iterambere ry’igihugu cyari kikibona ubwigenge, gahunda ya PARMEHUTU yabaye urwango rushingiye ku bwoko: “le gouvernement rwandais…faute d’idées sur le développement…, la haine raciale lui tient de programme”.

Ibinyamakuru byavuzwe haruguru ntabwo byamenywe na benshi. Ibyavuzwe bikandikwa henshi cyane ni uko abatutsi bagera kuri 300.000 bahunze. Iby’ubwicanyi reka da!! Ikigaragara gusa ni uko nta gushidikanya ko ibyabaye mu bihe bya Noheri 1963 byari JENOSIDE.

Igitangaje kandi kibabaje ni uko nyuma y’imyaka irenga 30 (1963-1994) abatutsi bongeye kwicwa noneho bikemerwa n’amahanga ko jenoside.

Dominique FRANCHE asanga abanyarwanda batazabona ubarogora uburozi banyowe, igihe cyose bazaba bakirebera mu moko yabo, atari na yo, ahubwo akomeza kubatanya: “…un poison dont on n’a pas encore trouvé l’antidote, que les rwandais ne pourront pas trouver tant qu’ils resteront tournés vers de mythiques origines, vers un passé faussé qui exacerbe leurs différences communautaires”.

Umuti wo kurogora abanyarwanda (l’antidote) umaze kuboneka ni “NDI UMUNYARWANDA”. Ni umuti uzatuma dufata ingamba nshya zo kubaka u Rwanda rushya, tukava mu bikorwa n’imyitwarire idutanya. Naho ubundi nta gaciro twaba twiha nk’abanyarwanda.

Hagati aho mu gihe twitegura kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi kuva Mata 1994, hakwiye no kwibukwa JENOSIDE yakozwe mu myaka 50 ishize, ihereye mu Ukuboza 1963.

Reba hano video irimo ubuhamya bw’uyu Musuwisi Denis-Gilles VUILLEMIN, wiboneye n’amaso ye ubwicanyi bwakorewe abatutsi n’abanyapolitike mu 1963


Rwanda: Témoignages de Noël 1963 par tchape1


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages