Icyo gihe kandi FPR Inkotanyi yasabye ako kanama kwirukana uwari uhagarariye Leta y’u Rwanda muri ako Kanama kuko Leta yari iri gukora jenoside.
Nk’uko tubikesha Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, uwo munsi ingabo za Guverinoma zagabye igitero gikomeye ku ngabo za FPR Inkotanyi barwanira ku muhanda uhuza Kigali n’umupaka w’u Burundi.
Ku rundi ruhande ubwicanyi bwakomeje gukorwa mu bice bitandukanye Inkotanyi zari zitarafata. Kuri uwo munsi ni bwo Interahamwe ziyobowe na Yusuf Munyakazi zishe Abatutsi bari bihishe i Kamembe mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu.
Ni na bwo hishwe Abatutsi bari bahungiye mu ishuri ryisumbuye rya Saint Joseph i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.
Ku ishuri ryisumbuye rya Saint André i Nyamirambo hiciwe Abatutsi basaga 80.



















TANGA IGITEKEREZO