00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tujyane i Huye ahahoze icumbi ry’Umwamikazi Rosalie Gicanda

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 26 June 2022 saa 03:17
Yasuwe :

Rosalie Gicanda ni we Mwamikazi wa nyuma w’u Rwanda; abamuzi bavuga ko yaranzwe n’ubupfura, kwicisha bugufi, kwiyoroshya no kumva buri wese kuko yasabanaga na rubanda rugufi.

Gicanda yavukiye i Rwamagana mu 1928, muri Mutarama 1942 aza gushyingirwa n’Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre batura i Nyanza mu Rukari.

Abamuzi bavuga ko yakuze arangwa n’ikinyabupfura ari nabyo byatumye abengukwa n’Umwami Mutara III Rudahigwa.

Umwami Mutara III Rudahigwa yatanze ku wa 25 Nyakanga 1959. Mu 1961 ubwo hari inkubiri yo gushaka kwimakaza ubutegetsi bwa Repubulika, uwari Perezida w’u Rwanda icyo gihe Gregoire Kayibanda, yirukanye mu Rukari Umwamikazi Gicanda, mu rwego rwo kuzimanganya burundu Ingoma ya Cyami n’ibimenyetso byayo.

Mu 1964 nibwo Umwamikazi Gicanda yajyanwe gutura mu Mujyi wa Butare mu Karere ka Huye, ari naho abahoze ari abasirikare ba Habyarimana hamwe n’Interahamwe bamusanze bakamwicana n’abagore batandatu b’inshuti ze ku wa 20 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inzu yacumbitsemo i Huye iracyahari

Inzu Umwamikazi Gicanda yacumbitsemo n’ubu iracyahari mu Mujyi wa Huye munsi ya Stade Mpuzamahanga ya Huye ahazwi nko ku i Taba. Ni inzu yubatswe mu 1940.

Iyo nzu yabanje kutitabwaho irengerwa n’ibihuru ariko nyuma mu 2010 haza igitekerezo cy’uko yagirwa Inzu Ndangamurage.

Umwanzuro wo kuyigira Inzu Ndangamurage wafashwe mu 2021 ihita ishyikirizwa Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda (INMR).

Uwo mwanzuro bawufashe batinze kuko basanze iyo nzu yarasahuwemo ibintu byose byabagamo ku buryo utasangamo ikintu na kimwe nk’intebe, ifoto, igitanda cyangwa ikindi kigaragaza ko yatuwemo n’Umwamikazi.

Iyi nzu iracyakomeye kandi imaze imyaka myinshi yubatswe gusa nta kintu na kimwe cyasigayemo kigaragaza ko yatuwemo n'Umwamikazi

Ikigaragara kuri ubu ni uko ibihuru byari biyikikije byakuweho, hacungirwa umutekano kandi hakorerwa n’isuku ihoraho mu gihe hagitegerejwe ko umushinga wo kuyigira Inzu Ndangamurage ushyira mu bikorwa.

Amakuru IGIHE yahawe n’umwe mu bakozi ba INMR avuga ko mu kuyigira Inzu Ndangamurage bazayishyiramo amafoto n’amagambo asobanura akanagaragaza imibereho y’Umwamikazi Gicanda.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi muri INMR, Karangwa Jérôme, aherutse kuvuga ko batekereje ko yajya imurikirwamo ubuzima bwaranze Umwamikazo Gicanda.

Ati “Dutangira gushaka iriya nzu twashakaga ko yashyirwa mu mitungo ndangamurage y’Igihugu isurwa n’abantu. Twatekerezaga gushyiramo imurika ryerekeye ubuzima bwaranze Umwamikazi Rosalie Gicanda.”

Biteganyijwe ko ubusitani bunini buri mu kibanza cy’iyo nzu buzatunganywa, abifuza kuruhuka bakabwifashisha kimwe n’abifuza kuhakorera ubukwe.

Ikindi giteganyijwe ni ukuyisana no kubaka urugo rukoze neza ku buryo uhatambutse ahabona akagira amatsiko yo kuhasura. Hazanashyirwaho ahantu ho kunywera amata hazirikanwa uko Umwamikazi Gicanda yayakirizaga abantu baje kumusura.

Amakuru ahari avuga ko inyigo yo gukora ibyo bikorwa yarangiye hakaba hategerejwe kuyemeza no gushaka amafaranga.

Abazi Gicanda bibuka imibereho ye

Umukecuru w’imyaka 87 witwa Namana Séraphine uzwi nka Zirakamwa, avuka mu Karere ka Huye ni naho yashakiye umugabo mu 1962.

Yabwiye IGIHE ko akiri umukobwa yumvaga bavuga Umwamikazi Gicanda Rosalie ariko ataramubona amaso ku maso. Yaje kumubona ubwo yari avanywe mu Rukari aje gutura mu Mujyi wa Butare.

Ati “Ubwa mbere duhura nari nagiye kumusura, nagiye kumusura nk’umuntu wari uje gutura i Butare mu rwego rwo kumwereka ko aho aje gutura hari abantu. Nagezeyo anyakira neza, ampa amata turaganira, nyuma ndataha.”

Nubwo hashize imyaka myinshi, Zirakamwa yibuka ko Umwamikazi Gicanda yari umuntu mwiza imbere n’inyuma, yakundaga Imana agakunda n’umugabo we kandi akagira urugwiro. Avuga ko babanye no mu itsinda ry’abanyamasengesho.

Ati “Twasengeraga hamwe kuko twabanaga mu itsinda ryitwa Umushumba Mwiza, twavanaga i Butare tukajyana mu nama y’iryo tsinda i Kigali. Hari Umupadiri wari ufite imodoka wadutwaraga tukajyanirana.”

Usibye iryo tsinda babanagamo, Umwamikazi Rosalie Gicanda yakundaga kujya gusengera muri Shapeli mu rugo rwa Musenyeri ruri ku Itaba hafi yaho yari acumbitse.

Zirakwamwa avuga ko Umwamikazi Rosalie Gicanda aba i Butare yabanaga na Nyina n’abandi bakobwa bamufashaga imirimo yo mu rugo, akaba yarabagaho mu buzima buciriritse kuko yacuruzaga amata.

Ati “Yajyaga gusenga yavayo akaza agacuruza amata, hari abantu bayamugemuriraga bakayazana mu majerekani kuko ibicuba byari bitaraza. Barayazanaga akayateka akayavuza. Yayacururizaga hari iwe aho yari acumbitse.”

Yibuka ko inzu Umwamikazi Rosalie Gicanda yabagamo yari ifite uruzitiro rw’ibiti .

Ati “Twajyagayo tugasuhuza bakaduha ikaze. Yari umubyeyi mwiza ukunda kwambara imikenyero akatuganiriza akatwakira.”

Padiri Martin Mudenderi uzi neza Umwamikazi Gicanda kandi wakundaga kuba hafi ye, yatanze ubuhamya mu 2018 avuga ko icyo amuziho ari uko yagiraga ubupfura, agakunda gusenga, kwicisha bugufi no gufasha abakene.

Yagize ati “Yari mwiza imbere n’inyuma, yakundaga gusenga kandi yakundaga kuririmba indirimo yitwa ‘Nzasingizimana’. Yari umuntu wicisha bugufi agafasha abakene n’abatishoboye.”

Yavuze ko Gicanda yakundaga u Rwanda cyane ku buryo biri no mu byatumye yanga kuruhunga ubwo Abatutsi bameneshwaga mu 1959, abandi bakicwa.

Yavuze ko mu byo yabwiwe n’umwana w’umukobwa waje kurokoka ubwo Gicanda n’abandi bagore b’inshuti ze bari kumwe bicirwaga hamwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yamubwiye ko mbere y’uko bicwa babanje kuvuga isengesho bishyira mu maboko y’Imana.

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, Umwamikazi Gicanda yagiye yishingikiriza Jean Baptiste Habyarimana wari Perefe wa Butare, warwanyije cyane umugambi wo gutsemba Abatutsi.

Tariki 17 Mata 1994 Perefe Habyarimana yatawe muri yombi, nyuma aza kwicwa. Umwamikazi Rosalia Gicanda yatangiye guterwa ubwoba ko na we agiye kwicwa.

Raporo ya Human Rights Watch yasohotse mu 1999, ivuga ko Umwamikazi Gicanda wari ufite imyaka 66 yasabye Joseph Kanyabashi wari Burugumesitiri wa Komini ya Ngoma i Butare kumurinda, undi akabyanga.

Tariki 20 Mata 1994 ahagana saa Tanu z’Amanywa, abasirikare bayobowe na Lt Pierre Bizimana binjiye mu rugo rw’Umwamikazi Gicanda baramufata we n’abandi bagore batandatu babanaga barabatwara bajya kubicira inyuma y’Ingoro Ndangamurage y’u Rwanda.

Muri urwo rugo hasigaye Mama wa Gicanda wari ufite imyaka 80 n’undi mukobwa wo kumwitaho. Ku gicamunsi abo basirikare bagarutse mu rugo rwa Gicanda gusahura, hashize iminsi ibiri baragaruka bica umubyeyi we.

Umwamikazi Gicanda aruhukiye i Mwima ya Nyanza ahatabarijwe Umwami Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa.

Iri cumbi ryubatswe mu 1940 riherereye mu Mujyi wa Huye munsi ya Stade Mpuzamahanga ya Huye ahazwi nko ku i Taba
Umwamikazi Rosalie Gicanda yari umufasha w'Umwami Mutara II Rudahigwa
Iyi nzu Umwamikazi Gicanda yayicumbitsemo kuva mu 1964 kugeza mu 1994 ubwo yayikurwagamo akajya kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ni inzu yubatswe ubwo umujyi wa Huye witwaga Astrida nyuma uza kwitwa Butare

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .