00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhanga abanyarwanda bo hambere bifashishije ngo inyambo zororoke mu Rwanda

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 24 July 2023 saa 08:06
Yasuwe :

Ubworozi bw’inka ni bumwe mu bumaze igihe bukorwa n’abanyarwanda ugereranyije n’ubw’andi matungo. Kuva kera na kare, Abanyarwanda bagiraga ubwoko bw’inka bihangiye budasa n’izindi ziboneka mu bindi bihugu bahaye izina ry’Inyambo.

Inyambo zari umwihariko w’u Rwanda nk’uko tubona izindi nka zahanzwe n’ibindi bihugu. Inyambo ni inka zaremewe mu Rwanda ahasaga mu wa 1091, kuko zahanganywe n’u Rwanda nk’igihangano cya rwo, zikagira ibirango byazo byihariye birimo kugira umubyimba muremure n’amahembe maremare.

Inyambo zarakundwaga cyane. Icyo bazikundiraga nta kindi kitari ubwiza bwazo. Inyambo zaratozwaga zigatora. Barazimurikaga mu birori, kuko babaga barazitoje uko zigenda no kudakangarana muri ibyo birori.

Mu Rwanda bitaye ku bworozi bw’inka cyane, kugeza ubwo zirenga kuba inka yororerwa gutanga amata, ifumbire n’inyama, ihinduka igikoresho cya Politiki. Ari na yo mpamvu havutse gahunda nyinshi zo guteza imbere iryo tungo. Ibwami banaremye uruhererekane rw’Abanyamihango bagomba kwita ku bworozi bwazo ku buryo bwororoka cyane

Abanyamihango b’ibwami bashinzwe kwita ku bworozi bw’Inka bageraga kuri batanu, ari nabo bakozi b’igihugu bari bashinzwe kwita ku bworozi bw’Inka ngo butere imbere.

Muri abo bantu hari harimo umutware w’inyambo. Uyu yari umutware ukomeye ushinzwe guhora yorora inyambo, kandi akazongera akoresheje ubuhanga bwe mu ibangurira.

Ubwo buhanga yakoreshaga bwari ukubiri.Umutware w’inyambo ntiyanyagwaga, iyo yasazaga yasigiraga uwo murimo umuhungu we akamusimbura.

Umutahira we yari umunyacyubahiro baremeraga amashyo y’Inyambo yo mu mutwe uyu n’uyu w’Inka akaburagira, akabukenura, bukazarinda busaza.

Hari undi bitaga umwisi wari umunyacyubahiro uri hagati y’Umutware w’inyambo n’Umutahira, kuko yashoboraga kuba umugaragu wa bose, cyangwa umwe ukwe, undi ukwe. Umwisi yabaga afite inshingano zo kwita amazina y’Inka mu gihe cyo kuzimurika.

Abarenzamase bo bari nk’abakozi b’Umutahira. Bari bashinzwe gukuka ibiraro, bagaca ibyarire. Bashyirwagaho n’umutahira. Abashumba na bo bari abakozi b’umutahira bashinzwe kuragira no kwirirwa inyuma y’Inka,

Uko u Rwanda rwarushagaho kugwiza inzobere mu bworozi bw’inka, uko rwanarushagaho kunguka inka zavuye mu mahanga zaba izinyazwe cyangwa se izigabwe, ni ko noneho bavumbuye ubuhanga bwo kuzivangavanga ngo zigeze aho zibyara inyambo nyirizina nk’ubwoko kamere bw’i Rwanda.

Ku ngoma ya Cyilima Rugwe watwaye u Rwanda ahasaga mu wa 1345-1378, kubera ko mu Rwanda hari hamaze kugwira inka nyinshi, kandi Abanyarwanda babona ko batitonze zaganza inyambo z’i Rwanda zikazima hakaganza izavuye mu mahanga, hatangiye gutekerezwa uburyo buhoraho bwazatuma ayo moko yo mu mahanga azima gahoro, gahoro, bakoresheje uburyo bwo kuyavanga n’inyambo z’i Rwanda.

Hahimbwe uburyo bw’ibangurira bufatiye ku nka zo mu mahanga bavangaga n’inyambo z’i Rwanda. Kugira ngo uwo mubanguriro uzagere ku nyambo nyirizina, byacaga mu bihe bigera kuri bitatu.

Uburyo bwa mbere bwari ubwo kubangurira Inka z’Inkuku ku mfizi y’Inyambo. Izo zibyaye zikitwa ibigarama ( ifite Ubunyambo bungana na 33%). Ibyo bigarama bikazabangurirwa na byo ku mfizi y’Inyambo. Izivutseho zikitwa ikerakibumbiro ( ifite Ubunyambo bungana na 25%).

Izo nkerakibumbiro zabangurirwa ku mfizi y’Inyambo zikabyara Imirizo cyangwa ibisumba ( ifite Ubunyambo bungana na 66%). Imirizo cyangwa Ibisumba zamara kubangurirwa ku mfizi y’Inyambo hakavuka noneho Inyambo zuzuye bitaga Ingegene.

Uburyo bwa kabiri bwari ubwo kubangurira Inyambo z’Ingegene ku mfizi y’Inkuku zikabyara Ingegene.

Ubwo buhanga n’ubugenge bwo kubangurira inka bwaramye imyaka myinshi mu Rwanda, kandi bwiyongera ubutitsa bunagwiza inka mu gihugu.

Inyambo ni bumwe mu bwoko bw'inka bwahanzwe n'abanyarwanda bakoresheje kubangurira inka z'inyarwanda n'inyamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages