Ku ngoma ye, yagize abamurwanya benshi, kuko n’ubundi igihugu yimye ingoma hashize imyaka 11 kitagira umwami nyuma y’aho hiciwe umwami Ndahiro Cyamatare.
Ruganzu Ndoli amaze kwima ingoma ya se, yatangiye kwihimura ku bagize uruhare rwose mu kwica se Cyamatare. Uwo yahereyeho, ni Rubingo wo mu Buliza, akurikizaho Nkoma ya Nkondogoro wari warigaruriye Nduga, akomereze ku Banyabungo yihimura kuri Ntsibura Nyebungo amuhoye se, ndetse yihimura no kuri bene wabo b’Abanyabyinshi bahuruje amahanga ngo abafashe kwikiza Ndahiro Cyamatare, nuko asoreza ku gihugu cy’u Bugara.
Kubera ko yari azi neza ko ingabo z’u Bugara bwagengwaga na Nzira ya Muramira muri ibyo bihe zarwanaga umuhenerezo, yahisemo kubanza kujya kuraguriza icyo gitero, bamurangira umupfumu Ryangombe rya Babinga mwene Nyundo wari utuye mu Bufumbira.
Ryangombe yabwiye Ruganzu Ndoli ko kugira ngo azatsinde Nzira ya Muramira, agomba kujya kumuhakwaho yigize undi muntu wiyise ‘Cyambarantama’, akagenda avuga ko ahunze ingoma ya Ruganzu Ndoli.
Cyambarantama yavuye ku mupfumu, ahita yambara uruhu rw’Intama, ariyoberanya, ajya gusaba ubuhake ibwami mu Bugara nk’abandi batindi bose. Ubuhake yarabuhawe, kandi aba umutoni w’akadasohoka mu ngoma y’u Bugara.
Yasize abwiye ingabo ze z’Ibisumizi, ko ikimenyetso cyo kuza kurimbura ingoma y’u Bugara, ari umunsi igiti cyo mu nsi y’urugo kwa Nzira umwami w’u Bugara kizaba cyaguye.
Uko Ruganzu Ndoli yarushagaho kumenyera ibwami kwa Nzira, niko yakoranaga umuhati kugira ngo batamuvumbura. Igihe kimwe Umugabekazi Nyiranzira w’ingoma y’u Bugara ari nawe nyina wa Nzira, yahamagaye Ndoli, aramubaza ati “Wa mugabo we ko nkureba ukanshisha, nakwitegereza amabere akikora ntonsa, aho ni amahoro, ubwo koko uri umuhake waje guhakwa, cyangwa ufite ikindi cyakuzanye ?”
Ruganzu amaze kuba umutoni, kwa Nzira ya Muramira hateguwe ibirori, atumira n’abagaba b’ingabo ze bose, atekesha ibiryo byinshi, bararya barahaga, baranywa barasinda, abandi batangira no gusinzira. Nuko Ruganzu ahengera Nzira ari wenyine, yinjira mu ngoro ntacyo yikanga nta n’uwo yishisha, amuta ku munigo kugeza apfuye.
Yahise ajya gutema cya giti yatanze nk’ikimenyetso ku ngabo ze z’Ibisumizi, batsemba abo kwa Nzira bose byinjirana ibwami kwa Nzira kuvogera gukomeye, birimbura abo kwa Nzira bose, anyaga ingoma ngabe yaho, u Bugara bw’Abacyaba bwigarurirwa n’u Rwanda.






Ibitekerezo 0