Muri iyo minsi Habyarimana yari ku gitutu cyo kwemera kugabana ubutegetsi n’andi mashyaka y’abatavuga rumwe na we arimo FPR Inkotanyi, biciye mu biganiro bya Arusha byari bimaze iminsi bitangiye.
Ingabo za Leta (FAR) zasaga n’izananiwe gutsinsura FPR Inkotanyi, ingabo z’ibihugu by’amahanga nk’u Bubiligi na Zaïre zirananirwa zisubira iwabo, naho iz’u Bufaransa zigihanyanyaza zikagorwa n’ingabo za Leta zari zaramaze gucika intege.
Jean Birara wari Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, avuga ko mu mwaka wa 1992 Habyarimana yasaga n’uwarenzwe n’ibibazo, kubera igitutu cyari kimuriho ngo agabane ubutegetsi n’abatavuga rumwe na we, ku buryo umwanya we wa Perezida wari wasigaye nta mbaraga zihambaye ugifite mu gihugu nk’uko byahoze.
Ni nayo mpamvu umuryango wa Habyarimana n’ibyegera byawo bari bagize ‘Akazu’, batifuzaga ko ayo masezerano ashyirwa mu bikorwa kuko kubura ijambo ryo gukora ibyo bashatse mu gihugu, byari bisobanuye kubura amafaranga.
Igitabo L’ État français et le génocide des Tutsis au Rwanda cya Raphaël Doridant na François Graner, kivuga ko Akazu kari karimo abahezanguni nka Agathe Habyarimana na Col Theoneste Bagosora, bageze aho babwira Perezida Habyarimana kurekura ubutegetsi akajya kuruhuka, bakamusigariraho.
Bati "Mu Ukwakira 1992, Akazu kafashe umwanzuro wo kwigizayo Habyarimana bakabifashwamo n’abasirikare batamwishimiye. Igitekerezo cyabo kwari ukumusimbuza mu gihe cy’umwaka umwe cyangwa ibiri, bakabanza gushwanyaguza abatavuga rumwe na Leta no gutsinda FPR bifashishije igisirikare."
Pierre Joxe wabaye Minisitiri w’Ingabo mu Bufaransa na we yavuze ko nta mbaraga za kiyobozi yari agifite, haba muri politiki no mu gisirikare.
Georges Martres wahoze ari ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, we yahishuye ko byageze aho na Habyarimana igitutu kimubana cyinshi, ashaka kwegura.
Tariki 30 Werurwe 1993, Martres yoherereje abamukuriye i Paris ubutumwa bw’uko Habyarimana ari gushaka kwegura agashaka umusimbura, ariko bakabanza kumwizeza ko nabikora "umutekano we n’uw’umuryango we uzarindwa kandi abatavuga rumwe na we bakamwizeza ko batazamukurikirana".
Habyarimana ngo yongeye kubisubiramo tariki 25 Mata 1993, avuga ko igihe cy’inzibacyuho yahawe n’amasezerano ya Arusha nikirangira, ashaka kuva muri politiki.
Ishyaka ry’abahezanguni CDR ryari rimaze iminsi mike rivutse naryo ryari ryaramaze kumugaragaza nka Perezida udashoboye "wapfushije ubusa amahirwe yose yabonye y’imyaka 20 ku butegetsi".
Muri Gashyantare 1993 Bruno Delaye wari umujyanama wa Perezida w’u Bufaransa ku bijyanye na Afurika, yageze mu Rwanda ahura na Perezida Habyarimana ari kumwe na Dismas Nsengiyaremye wari Minisitiri w’Intebe.
Delaye na we ngo yatunguwe n’umwuka mubi wari hagati ya Habyarimana na Minisitiri w’Intebe Dismas Nsengiyaremye, kugeza ubwo Nsengiyaremye ngo yavuze ko icyo bashaka ari ukuganira na FPR Inkotanyi, bakirukana Habyarimana ku butegetsi.
U Bufaransa bugaragaza ko Habyarimana yari ananiwe mu nzego zose haba iza politiki na gisirikare, asa n’uwakuweho amaboko n’abari ibyegera bye babarizwaga mu ‘Akazu’, batakozwaga ibyitwa amasezerano ya Arusha no gusangira ubutegetsi n’uwo ari we wese.
Ibi byose bikaba byashushanya inzira ziganisha ku iherezo rye ku wa 6 Mata 1994, ubwo indege ye yaraswaga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!