Nk’uko tubikesha igitaboUmwiherero n’Umushyikirano mu muco n’amateka y’u Rwanda, cya Nsanzabera Jean de Dieu, twerekana ko intango y’umushiyikirano mu mateka y’u Rwanda, yabereye ku musozi wa Nyagihanga wo mu Karere ka Gatsibo, ahari igikingi cy’inka za Gihanga n’urugo rwe yarazwe na se Kazi na nyina Nyirarukangaga.
Uwo mushyikirano wahuje Gihanga n’abo basangiye inkomoko yo mu Banyiginya bari bamaze imyaka isaga 300 bacumbikiwe mu gihugu cy’u Rweya rw’u Mubali w’Abazigaba.
Benshi mu bari muri iyo nama harimo abatware b’imiryango yabo, abatware b’imisozi bari baragiriwe icyizere mu gihugu cy’Abazigaba n’abandi. Harimo kandi n’abagaragu ba Gihanga batatu yari yarasigiwe na se barimo: Gahu, Gakara na Kazigaba (Ubukara bw’Abazigaba).
Icyari kiraje ishinga iyi nama y’umushyikirano yateranye ikubagahu ahasaga mu wa 1090, ni ikibazo cyari kimaze kugaragara ko Abazigaba bari batagishaka Abanyiginya ku butaka bwabo bari bamazemo imyaka isaga 300 babacumbikiyemo.
Kuva Abanyiginya basesekara mu ngoma y’ u Rweya rw’u Mubali, babanye neza n’Abazigaba, kugeza ubwo bororoka, bagwiza amaboko, imbaraga n’ubuhangange, baza no kwinjira no mu Bikomangoma by’Abazigaba, babishakamo abagore.
Uw’ikubitiro yabaye Kazi ka Kizira washatse Nyirarukangaga rwa Nyamigezi watwaraga mu Rweya icyo gihugu ahasaga mu wa 1000. Kazi na Nyirarukangaga babyaranye abana benshi, ariko uzwi cyane mu mateka y’u Rwanda, ni Gihanga.
Igihe cyarageze Kazi ka Kizira se wa Gihanga aza gupfa, na Nyina Nyirarukangaga aza gusezera ku isi nyuma y’umugabo we. Gihanga yakuriye mu Gihugu cya ba Nyirarume, kuko yakuranye na basaza ba Nyina Nyirarukangaga basangiye se Nyamigezi.
Igihe kimwe ba nyirarume wa Gihanga bagiye guhanuza mu bapfumu babwirwa mu ndagu ko Mwishywa wa bo ari we Gihanga azabaca ku ngoma akayibambura burundu. Bakimara kubibwirwa, mwishywa wa bo batangira kumureba nabi, bagambirira uko bazamwica bakamwikiza hakiri kare.
Byakwiriye igihugu cyose cy’u Rweya mu gihe gito, ndetse binasakara mu bihugu by’ibituranyi by’u Rweya nk’i Gisaka, u Bwanacyambwe, u Buliza na Kalagwe.
Gihanga amaze kubona ko bamureba nabi ku bw’iyo nkuru yabaye kimomo, na we atazi aho yaturutse, yigira inama yo kubabisa mu Gihugu cyabo, akajya gusembera ahandi.
Gihanga yari afite abagaragu be b’ibihangange mu kuraguza umutwe, ari bo Gahu, Gakara, na Kazigaba, nuko arabicaza abaganiriza ku byo asigaye abona kwa ba Nyirarume ababaza uburyo bo babibona. Bamubwiye ko bajya babibona bibaca mu maso, ariko ntibamenye ibyo ari byo bakabyihorera.
Bukeye bwaho batangira kumubwira indagu z’ibizamubaho, umukuru muri bo witwaga Gahu wari umupfumu w’igihangange muri icyo gihugu, aterura indagu agira ati “Rutera nzuzi rwa Nzunga, nararanye n’indagu mu nzu umu. Dore umugabo uzarya ibihugu by’abandi bami kandi atazabyishyura”.
Nibwo Gihanga yatangiye gutegura abo mu muryango w’Abanyiginya, bajya inama ikakakaye yo gutegura uko basohoka mu gihugu cy’abandi mu mahoro.
Mu kubiganiraho muri iyo nama y’Umushyikirano y’ikubitiro, bafashe umwanzuro wo kugenda, kuko basanze byari ngombwa ko n’ubundi bava muri ubwo busembere, bakajya guhanga icyabo gihugu, bakacyubaka bakagira gakondo yabo, aho guhora barwubatse ku mutwe bagenda bimuka uko bwije n’uko bukeye.
Ntibyatinze bafashe Inka zabo, abagore n’abana bashyira nzira, berekeza mu Buganza bwa ruguru ya Muhazi mu Ngoma y’i Gisaka.
Bageze hakurya ya Muhazi ku musozi wari uhari ariko utarahabwa izina barahatura, bahamara igihe. Inama yahuje Gihanga n’abagaragu be batatu, ikabera i Nyagihanga bakaganira ku runturuntu rwanukaga hagati ya Gihanga n’ibikomangoma byo kwa Nyamigezi, ni yo yabaye intango y’umushyikirano mu mateka y’u Rwanda, ushinze imizi mu Rwanda na bungingo n’ubu.
Intango y’Umushyikirano uganje mu mateka y’u Rwanda, ni yo yavuyemo igitekerezo cy’igihangange cyo guhanga igihugu cy’i Gasabo cyo nkomoko y’u Rwanda. Nuko Gihanga yambuka ikiyaga cya Muhazi ahanga Ingoma y’i Gasabo yari hakuno ya cyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!