00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Habyarimana yashatse kwihererana FPR Inkotanyi ngo bashwiragize andi mashyaka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 March 2023 saa 07:43
Yasuwe :

Inararibonye Polisi Denis yahishuye uburyo Habyarimana Juvénal wari Perezida w’u Rwanda, amaze kubona ingufu FPR Inkotanyi yari ifite yayegereye, akayisaba gufatanya bagaheza andi mashyaka ku butegetsi.

Polisi Denis wari umwe mu Banyarwanda bahejejwe mu buhungiro ndetse akaba n’umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, ahamya ko kugira ngo amashyaka yandi ataravugagaga rumwe na Habyarimana yemerwe mu biganiro bya Arusha byasabye imbaraga.

Ibiganiro bya Arusha byatangijwe nyuma y’igitutu cy’Ingabo za FPR Inkotanyi zari zatangije urugamba rwo kubohora u Rwanda, mu Ukwakira 1990.

Nubwo byarangiye adashyizwe mu bikorwa, amasezerano ya Arusha yashyizweho umukono ku wa 4 Kanama mu 1993 hagati ya Leta ya Habyarimana Juvénal n’andi mashyaka ataravugaga rumwe n’ubutegetsi.

Leta ya Habyarimana yabanje kutemera ibijyanye n’iyi mishyikirano ariko imaze guhatwa umuriro n’Ingabo zahoze ari iza RPA, isigara nta yandi mahitamo.

Aya masezerano ya Arusha yitabiriwe n’amashyaka ataravugaga rumwe na Leta arimo MDR, PSD, PL, PDC n’iryari ku butegetsi rya MRND.

Kuri uyu wa Gatandatu mu kiganiro yagejeje ku Banyamuryango ba FPR Inkotanyi baba mu Bushinwa bitabiriye umuhango wo kwizihiza imyaka 35 ishize uyu muryango uvutse, Polisi Denis yagaragaje ko Habyarimana Juvénal wayoboraga u Rwanda yashatse kubanza kwihengekana FPR Inkotanyi kugira ngo baheze andi mashyaka.

Uyu mugabo uri mu bagize Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, yavuze ko FPR Inkotanyi yanze kwemera ibyo yasabwaga na Habyarimana ahubwo isaba ko n’andi mashyaka atumirwa.

Ati “Buriya mu bijyanye no gusangira ubutegetsi muzi ko twageze aho Perezida Habyarimana avuga ati ‘reka mwebwe abe ari mwe tugabana, hanyuma abasigaye nzabimenyera’. Burya aya mashyaka yagiye Arusha ukumva ngo PSD, ukumva ngo PL, FPR ni yo yasabye ko ibyo guheza bitagomba kubaho bagomba kugarura bose tugasangira ubutegetsi. Ni uko ariya mashyaka yagiye Arusha habaho buriya buryo mwabonye bwo kugabana ubutegetsi bugaragaza uwagombaga kuba Perezida, uwagombaga kuba Minisitiri w’Intebe, uzaba amwungirije n’ibindi.”

Muri aya masezerano impande zombi zabanje kwemeranya ko hajyaho Guverinoma y’Inzibacyuho, muri icyo gihe Itegeko Nshinga ryo ku wa 10 Kamena 1991 n’Amasezerano y’Amahoro ya Arusha akaba ari yo mategeko azayobora igihugu.

Byemejwe ko Habyarimana akomeza kuba Perezida mu gihe cy’inzibacyuho, naho Twagiramungu Faustin wakomokaga mu Ishyaka MDR akaba Minisitiri w’Intebe.

Indi myanya muri Guverinoma yagabanyijwe amashyaka, MRND ihabwa Minisiteri y’Ingabo, iy’Uburezi, iy’Abakozi ba Leta, iy’Igenamigambi na Minisiteri y’Umuryango.

FPR yari yasembuye aya masezerano yahawe Minisiteri y’Umutekano n’Amajyambere y’Icyaro, iyo Gutwara Abantu n’Itumanaho, iy’Ubuzima, iy’Urubyiruko n’umwanya w’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gucyura Impunzi.

MDR yahawe Minisiteri enye, PSD na PL zihabwa minisiteri eshatu eshatu naho PDC ihabwa umwanya umwe.

Mu Nteko Ishinga Amategeko y’Inzibacyuho, MRND, FPR, PSD, PL na MDR yose yahawe intebe 11 buri shyaka, PDC igira imyanya ine.

Bashatse kuduha 15% mu Ngabo biteza impaka

Imwe mu ngingo zakuruye impaka mu bijyanye n’ibiganiro by’i Arusha ni ijyanye no kuvanga ingabo, aho Polisi Denis yemeza ko byageze n’umunsi wo gushyira umukono ku masezerano ikirimo ibibazo bitarakemuka.

Ati “Tuza kugera rero ku buryo tuzavanga ingabo nabyo biba ikindi kibazo, biza kugeza ku munota wa nyuma hakirimo ibibazo, ibintu byo kuvanga ingabo bitaramera neza.”

Kimwe mu bibazo byatumaga iyi ngingo ikomeza guteza impaka ni uko Leta ya Habyarimana yavugaga ko FPR Inkotanyi igomba kugira 15% mu Ngabo z’Igihugu, abayobozi bayo nabo bakagaragaza ko bidashoboka.

Ati “Batubwiraga ngo nidufate 15% n’ubundi Abatutsi ni 15% mu gihugu, nitwe twari twibasiwe none nitwe duhabwa 15% gusa, hajemo n’ibindi byinshi.”

Indi ngingo yateje impaka ni uko Guverinoma y’u Rwanda yabanje kwinangira kuko yifuzaga igisirikare kirimo abasirikare ibihumbi 17 n’abajandarume 8000 bose hamwe bakaba ibihumbi 25, mu gihe FPR yashakaga ko ingabo zitarenga ibihumbi 15 ubariyemo n’abajandarume.

Guverinoma yavuze ko impamvu yifuza abasirikare n’abapolisi benshi ari uko bazi neza ko abazasezererwa mu ngabo, kwinjira kw’impunzi no kwemerera amashyaka menshi bitazateza ibibazo mu gihugu bityo ko hakenewe abashinzwe umutekano bahagije.

Bamwe mu bahuza bagiriye inama Guverinoma ko kongera umubare w’abasirikare n’abapolisi byaba bibi kuko igisirikare gihembwa nabi cyateza ibibazo birenze ibyo cyakemura.

FPR yavugaga ko aho gupfusha ubusa amafaranga menshi ahembwa abasirikare badakenewe ahubwo yashorwa mu gusubiza bamwe mu buzima busanzwe no gufasha mu kwihangira imirimo.

Byarangiye mu masezerano hemejwe ko hajyaho abasirikare batarenze ibihumbi 13 n’abajandarume batarenze 6000 kandi Gendarmerie ikajya mu maboko ya Minisiteri y’Umutekano.

Amasezerano avuga ko mu ngabo za Leta hagombaga gusigara izitarenze 60% naho iza FPR zikaba 40 % abandi bagasubizwa mu buzima busanzwe nyuma yo guhabwa imperekeza.

Polisi Denis agaragaza ko ikibabaje ari uko Leta ya Habyarimana “aho kugira ngo inemere n’ayo masezerano yasinywe yo yagiye gutegura Jenoside.”

Ibyemejwe mu masezerano ya Arusha byagombaga gutangirira kuri Guverinoma y’Inzibacyuho yagombaga kujyaho mu minsi 37 ariko ntibyashobotse kubahirizwa icyo gihe.

Ku wa Gatatutariki, 5 Mutarama 1994 ni bwo Guverinoma y’Inzibacyuho yagombaga kurahira. Habyarimana yarahiye mu gitondo uwo munsi avuga ko abandi barahira ku mugoroba, bigera ku wa 6 Mata 1994 ubwo indege ye yahanurwaga abasigaye batararahira.

Perezida Habyarimana ubwo yasinyaga amasezerano ya Arusha muri Kanama 1993

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages