Wari umunsi w’amarira ku Banyarwanda batabarizaga umwami bari bamaranye na we imyaka igera kui 28.

Nk'uko byagenwaga n’Ubwiru, Umwami yimikirwaga mu itabarizwa ry’uwo asimbuye. Ni na ko byagenze kuri Kigeli ariko byabanje kwangwa n’Ababiligi bakolonizaga u Rwanda, biba ngomwa ko bihagararaho bavuga ko nibatabona umwami mushya bakora akantu.

Ababiligi bagize ubwoba bemera ko Kigeli yimikwa ariko bakomeza kugenza ubuzima bwe n’ubutegetsi bwe kugeza bamuhejeje ishyanga mu 1960.

Pasiteri Ezra Mpyisi ni umwe mu babanye n’Umwami Kigeli guhera mu buto, amubera umujyanama amaze kuba umwami, anakomeza kumwitaho mu buhungiro kugeza atanze mu 2016.

Yaganiriye na IGIHE ahishura byinshi bamwe batari bazi kuri Kigeli birimo icyatumye atanga ataragaruka mu Rwanda, icyatumye adashaka umugore, ibibazo byabaye mu itabarizwa rye n’ibindi.