00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Saruheshyi ya Mwendo yabaye gakondo y’abami b’u Burundi

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 30 March 2023 saa 06:56
Yasuwe :

Kugira ubutaka gakondo imiryango yagiye yororokeraho nta ko bisa, iyo uraranganyije amaso ukabona ikigabiro cyangwa ikindi kimenyetso kiranga inkomoko yawe.

Aha ni ho tugiye kugaruka ku Batware b’i Burundi n’izindi nzu zibakomokaho tubatembereza kuri gakondo nkuru yabo ku Gatare ka Saruheshyi mu Murenge wa Mwendo wo mu Karere ka Ruhango.

Ihangwa ry’u Burundi ryakomotse ku makimbirane ya Ruganzu Ndoli ubwo yari agiye kwima ingoma akazungura se Ndahiro Cyamatare. Haje kuzamo Abanyiginya bene wabo basangiye ako mu nda y’ingoma batangira kumurwanya.

Muri bo uwitwa Karemera ka Sinzi rya Nyamuhanzi wa Ndoba, ukomoka mu nzu y’Abenenyamuhanzi bo kwa Nyamuhanzi wa Ndoba, Umwami w’i Rwanda, na we yazuye umugara yanga kuyoboka Ndoli.

Nta kindi cyari kibimuteye, ni uko yahamyaga ko Ndoli atari Umunyarwanda uje kuzungura ingoma ya se, ahubwo ari umunyamahanga w’Umunyakaragwe k’Abahinda, waje kwiba ingoma y’i Rwanda ngo ayigenge.

Ibyo byose yabikomoraga ku kuba Ndoli yari yarahungiye kwa Nyirasenge Nyabunyana akiri muto, agakurirayo akaza kwima ingoma ya se nyamara abo basangiye inkomoko batamuzi.

Karemera wari utuye ku Gatare ka Saruheshyi (ubu ni mu Kagari ka Saruheshyi ko mu Murenge wa Mwendo wo mu Karere ka Ruhango) n’abandi bari bamushyigikiye cyane cyane abo mu muryango w’Abanyiginya b’abaragwabwami n’Ababanda bari bamaze kuzengerezwa na Ndoli.

Babonye ko badashobora kwigerereza Ruganzu Ndoli no kubona ko imigambi yabo yamenyekanye ibwami kwa Ndoli kandi ko ishobora kubakoraho, bahisemo gufata iy’ubuhungiro bagana mu Majyepfo y’u Rwanda.

Mu guhunga, bava i Rwanda, ntabwo bagiye ubusa, bafashe imwe mu ngoma z’Ibigamba (Ibyegera by’Ingabe) bya Ruganzu Ndoli, iyitwa Kalihejuru barayimwiba barayijyana.

Bamaze kwambuka Akanyaru, Karemera ahita akoza agati muri urwo ruzi, bambuka bagana hakurya yarwo bagera kuri ubwo butaka, niko kuvuga yiyamirira ati “Twijaburiye urundi Rwanda” ntitukiri mu Rwanda rwa Ndoli.

Kalihejuru yambukije Akanyaru akayijyana ku bundi butaka, yahise ayihindurira izina ayita "Kalijyenda", ari na yo yakomeje kuba Ingoma Ngabe y’Urundi Rwanda, imyaka myinshi.

Mu rwego rwo kuyobya uburari ngo Abanyarwanda batazayimenya, izina ry’icyo gihugu rikurizaho kwitwa “Urundi Rwanda ” gutyo, ari na ryo ryaje kuvamo u Burundi mu bihe bya Repubulika.

Karemera ka Sinzi rya Nyamuhanzi wa Ndoba, yageze kuri ubwo butaka bw’ubuhungiro yari amaze guha izina ry’Urundi Rwanda, asanga hari indagu zimaze igihe, aho abapfumu baho bereje ko ubutaka bwabo bugiye kuzagengwa n’umwami uzica Intare yari mu buvumo bw’iwabo yari yarigize ingunge itinywa na benshi.

Nuko Karemera ka Sinzi arabibarirwa, aragenda arayica yicara mu isenga yayo. Bahamusanze babona ko ari Umwami wishe ya Ntare, babonye ubutwari bwa Karemera n’ubuhangange bwe bwahenentuye Intare, bahera ko bamwimika bamugira umwami wabo, akurizaho guhabwa izina ry’Ubwami rya Ntare.

Karemera yaje kuzungurwa n’abamukurikiye barimo Ntare Rusatsi ari na we wabaye ibimburiro ry’abami b’i Burundi bazwi mu mateka y’u Burundi nka ba Ntare. Kugeza ku ndunduro y’ingoma ya cyami mu Burundi, izina rya Ntare ryari rikivugwa mu bami b’i Burundi.

Ni na bo baje kwiremamo andi mazina y’ubwami nka ba Mutaga, Mwezi na Mwambutsa yagiye asimburana ku ngoma ariko bose bakura inkomoko ku mukurambere wabo Karemera wahawe izina rya Ntare ku ikubitiro.

Abami bose b’ibihugu byari biherereye mu Majyaruguru n’Uburengerazuba bw’u Burundi bihana imbibi n’Amajyepfo y’u Rwanda, byagengwaga n’Abanyiginya bo mu nzu y’Abenenyamuhanzi wa Ndoba, ari na bo bahuje ibihugu byose byari kuri buriya butaka bireme u Burundi.

Benshi batekereza ko ari ibyo Abanyarwanda bahimba ariko benshi mu Barundi bakomoka mu nzu z’Abami cyane cyane abakomoka kuri Mutaga Semwiza; ni bo babihamirije Abanyamateka b’i Rwanda barimo Padiri Kagame Alexis mu wa 1943, ko Abami b’i Burundi ari Abanyiginya.

Ikirangamuryango cyabo ni umusambi nk’ab’i Rwanda; bazi ko bakomoka kuri Gihanga. Ngo ariko banga kubyigaragazaho mu maso y’igihugu cyabo kuko ingoma bimye batayirazwe na Gihanga. Ni ingoma bagaruje ubuhangange bashirwa bayigabanye baba abagenga bayo.

Kuva ubwo ahasaga mu wa 1510, abami b’icyo gihugu cy’u Burundi bagira inkomoko mu nzu y’Abatare bo mu muryango mugari w’Abanyiginya bo kwa Ndoba umwami w’u Rwanda warutwaye ahasaga mu wa 1213-1246, bahabwa izina ry’ubwami rya Ntare byo kurengurira ku buhangange bwa Karemera wivuganye Intare.

Iki ni igihamya ntavuguruzwa ko abami b’u Burundi bafite gakondo yabo nkuru ku Gatare ka Saruheshi, mu Murenge wa Mwendo wo mu Karere ka Ruhango. Abafite inkomoko mu Batare, baba ababaye abami b’u Burundi ndetse n’ibikomangoma byaho (Abaganwa), birimo Abatare, Abezi, Abataga n’Abambutsa, aha akaba ariho hari ubutaka bakwiye kuziririza nka gakondo yabo y’ibihe byose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages