00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko umuzigo w’abacanshuro muri Congo wahungabanyije u Rwanda mu myaka 60 ishize

Yanditswe na Habimana Jean Baptiste
Kuya 28 May 2023 saa 11:55
Yasuwe :

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, inkuru zari zose ko umutwe w’abacanshuro w’Abarusiya uzwi nka Wagner waba uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu gufasha ingabo z’icyo gihugu guhangana n’inyeshyamba za M23.

Ibyishimo byabaye byose ku baturage i Kinshasa no mu bindi bice bya RDC, nyuma y’iminsi bigaragambya basaba Leta yabo kwitandukanya n’abanyaburayi, bakerekeza amaso kuri Vladimir Putin n’u Burusiya bwe, akabaha intwaro bagahangamura M23.

U Burusiya bwahakanye bwivuye inyuma ibyo gufasha RDC, mu gihe Leta ya Kinshasa yo yaryumyeho nubwo hari ibimenyetso bimwe na bimwe byagaragazaga ko abo bacanshuro bariyo, mu gutoza ingabo za Leta.

Wagner yaba iri muri RDC cyangwa itariyo, ikizwi ni ko amateka y’abacanshuro na Leta ya Congo atari ay’ubu, icyakora nta na rimwe bigeze bayihira, binashoboka ko biri mu byagiye bituma icyo gihugu gihoramo akavuyo.

Abacanshuro ba mbere bavuzwe muri Congo mu myaka ya 1960, ikimara kubona ubwigenge. Icyo gihe barwaniraga Moïse Tshombe wayoboraga Katanga n’inyeshyamba ze zari zariswe ‘Simba’. Tshombe wahoze ari inshuti ya Patrice Lumumba yari yarigometse ku butegetsi bwa Joseph Kasavubu. Guverinoma ya Katanga yaje guseswa nyuma y’ubwumvikane na Leta, maze Moïse Tshombe aba Minisitiri w’Intebe wa RDC, yungiriza Perezida Joseph Kasavubu.

Abacanshuro bafashije Tshombe bari barimo abanya-Afurika y’Epfo, Abadage n’Abafaransa, Abongereza n’abandi, bafashwaga na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti ndetse n’u Bushinwa.

Izi nyeshyamba zarwanaga ziringiye amarozi, zikagenda ziririmba ‘mai mai’ zibwira ko amasasu y’ingabo za Leta ahita yerekeza iy’amazi, kandi koko ingabo za Leta zari zaragize ubwoba bwinshi kubera izo nyeshyamba.

Mu myaka ya 1964-1965 nibwo imirwano yakajije umurego, ingabo za Simba zifata uduce twinshi mu Burasirazuba bw’igihugu, Leta itangira kubona ko amazi atakiri ya yandi, dore ko impirimbanyi n’indwanyi nka Che Guevara bari biyemeje kuza gufasha Simba guhangamura ubutegetsi bwa Kinshasa.

Icyo gihe ingabo za Congo zari ziyobowe na Joseph D. Mobutu wamenyekanye nka Mobutu Sese Seko, waje no guhirika ubutegetsi mu 1965.

Mobutu amaze guhirika ubutegetsi mu 1965, na we yitabaje abacancuro ngo bamufashe kwirukana inyeshyamba za Simba mu bice bitandukanye. Ibihugu by’i Burayi nk’u Bufaransa, u Bubiligi n’ibindi byohereje abacanshuro babyo, baza gufasha ingabo za Leta guhangana na Simba.Nta rukundo rundi babikoreraga, kwari ukurengera inyungu z’u Burayi na Amerika zari zisumbirijwe no kuba Tshombe yarakoranaga n’Abarusiya n’Abashinwa.

Mobutu byaramuhiriye kuko abacanshuro bamufashije guca intege Simba, icyakora ntiyasohoza amasezerano y’ibyo yagiye abemerera, batangira kumureba nabi.

Byageze mu 1967 bajya ku ruhande rw’inyeshyamba muri Katanga, bajya gushyigikira uwo bahoza barwana ngo bakureho ubutegetsi bwa Mobutu wari usigaye abareba nk’icyo imbwa ihaze.

Iki gihe Tshombe wari warahungiye muri Espagne, hatangiye guhwihwiswa ibihuha by’uko ari mu nzira agaruka ngo agirwe Perezida.

Mobutu yahise ategeka abaturage kugirira nabi abazungu aho bari hose. Abacancuro babanje guhungisha bene wabo bose bari mu Burasirazuba bwa Congo, basahura imitungo ubundi bagaruka baje gutegereza ko haba imvururu bakabona ibiraka.

Muri Nyakanga 1967 aba bacancuro barimo Jean Schramme uzwi nka Shikaramu bateguye igitero cyo gufata umujyi wa Stanleyville [Kisangani y’ubu] ariko kubera ubuke bw’ingabo no kubura ibikoresho baratsindwa, abarokotse bahungira mu Rwanda.

Mobutu we yashakaga kubareka ngo bagende kuko harimo akaboko k’ibihugu bikomeye nka Amerika maze ashaka uwo azabigerekaho.

Raporo y’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Ubutasi Mpuzamahanga CIA igaragaza ko kuwa 12 Mutarama 1968 ubuyobozi bwa RDC bwahisemo guhagarika umubano mu bya dipolomasi n’u Rwanda kugira ngo buyobye uburari ku igenda ry’abacancuro bari mu gihugu.

Igira iti “Icyemezo cya Congo (Kinshasa) cyo guhagarika umubano mu bya dipolomasi n’u Rwanda gishobora kuba kigize umugambi wacuzwe wo kwegeka ku Rwanda isubizwayo ry’abacancuro. Mobutu ubwe yagaragaje ko yareka byose ariko abayobozi b’abacancuro bakajya i Burayi, ariko mu ruhame bigaragara ko atakwemera ko bagenda. Atekereza ko habayeho guhagarika umubano [n’u Rwanda], Congo ishobora kuvuga ko itagifite ijambo ku byemezo ubuyobozi bw’u Rwanda bufata.”

Abanya-Katanga bari bahunganye na bo bokejwe igitutu n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bagaruka muri RDC, ndetse ubutegetsi burabica, naho abacancuro bafashwa gusubira iwabo.

Umunyamakuru n’umwanditsi Stanley Meisler avuga ko ibi byose USA yari ibifitemo ukuboko cyane kuko haba igihe abacancuro baje muri RDC yari iri mu babishyura, n’igihe cyo kubarwanya niyo yazanye intwaro zikomeye zo kubahashya.

Mu ntambara zose barwanye Amerika yari yaratanze intwaro, indege n’abapilote bahawe akazi na CIA ngo baze gufasha aba bacancuro babaga muri RDC.

Gusa aba bacancuro berekanye ko itsinda ryose ry’abantu bitwaje intwaro bateza ikibazo gikomeye muri Congo Kinshasa.

Abacanshuro b'abanyamahanga bayobowe na Schramme bazengereje Congo nyuma yo kubaha akazi ntibahabwe ibyo bari basezeranyijwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages