Urwego rw’igihugu rushinzwe intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe, rugiye gukora ubushakashatsi hagati y’ukwezi kwa Nyakanga n’Ugushyingo uyu mwaka, mu rwego rwo kumenya no kugaragaza abakwiye kugirwa intwari z’igihugu, n’abakwiye guhabwa imidari n’impeta by’ishimwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’igihugu rushinzwe intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe, Kamari Karegesa Ignatius, atangaza ko batangiye gukora ubushakashatsi ku banyarwanda n’abanyamahanga baranzwe n’ubutwari n’ibindi bikorwa bihebuje byagiriye u Rwanda akamaro.
Kamari avuga ko bateganya ko ibizava mu bushakashatsi bizamenyekana mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka, kuko ubu bugiye gutangira abantu buzuza impapuro zabugenewe. Akomeza avuga ko abantu bategerejwe batagira umubare kuko uzaba yujuje ibiranga intwari wese azashyirwa mu rwego aberanye na rwo. Agira ati “Igishobora kuzaduhagarika cyonyine ni igihe twihaye n’ingengo y’imari.”
Ku birebana n’uko hari ushobora gushyirwa mu rwego rw’intwari akiriho, Kamari Karegesa atangaza ko ibyo bishoboka, ariko iyo hari ubaye ikigwari nyuma ishimwe yahawe aryamburwa ariko igikorwa cye kikaguma mu mateka.
Ujya mu ntwari ni uwitanze ku buryo buhebuje cyane cyane ku rugamba, ariko hari n’abakoze ibikorwa bihebuje bigirira igihugu akamaro na we yashimirwa.
Hashingiwe ku itegeko No 13 bis/2009 riteganya ko intwari irangwa no Kugira umutima ukomeye kandi ucyeye, Gukunda igihugu, Kwitanga, Kugira ubushishozi, Kugira ubwamamare mu butwari, Kuba intangarugero, Kuba umunyakuri, Kugira ubupfura no Kugira ubumuntu.
Umuntu wese ushaka gutanga amakuru ku bantu bakwiriye gushyirwa ku rutonde, yakuzuza urupapuro ruri ku rubuga www.cheno.gov.rw, ahobora kwandika kuri e-mail: [email protected] cyangwa se akohereza ku gasanduku k’iposita 635 Kigali. Ashobora no kugana Urwego rw’igihugu rushinzwe intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe, aho rukorera hafi ya Rwandex, mu nyubako “Le Prestige”.



















TANGA IGITEKEREZO