Gukwirakwiza intwaro mu baturage, gutera inkunga Jenoside no kudanangira imikorere n’ubushobozi bw’Intehamwe byose byacuriwe muri Hoteli yari iya Perezida Habyarimana, yitwaga Rebero l’Horizon’ yari iherereye ku musozi wa Rebero mu Mujyi wa Kigali. Iyo uhageze ubona inzu y’amatafari y’iyo hoteli.
Ibi bishimangira ko gukwirakwiza izo ntwaro zigizwe ahanini n’imbunda, amasasu na za grenade cyari icyemezo cy’ishyaka MRND, kandi byari umugambi wari warafashwe kera na Perezida Habyarimana n’ingabo z’igihugu, FAR, ziwuzi.
Muri hoteli ya Perezida Habyarimana ni hamwe mu hateguriwe jenoside bikozwe n’ishyaka ryari ku butegetsi MRND. Habereye inama nyinshi zafatiwemo ibyemezo byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kiganiro yatanze ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagarutse ku nama zabereye muri hoteli ya Habyarimana, zigategurirwamo Jenoside.
Hari inama yo ku itariki 17 Ukwakira 1992, yayobowe na Capt Pascal Simbikangwa muri Hotel Rebero l’Horizon [uyu yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’ubutabera bw’u Bufaransa].
Inama Simbikangwa yayoboye yafatiwemo icyemezo cyo gushaka abantu bose bari baravuye mu gisirikare bakinjizwa mu Interahamwe.
Iyi nama ikirangira, bucyeye bwaho tariki 18 Ukwakira 1992, hishwe abatutsi benshi muri Kigali barimo Byabagamba Straton wari umunyamakuru wari ushinzwe ikiganiro cya Kiliziya Gatolika kuri Radiyo Rwanda, akaba yari n’umukuru w’ishyaka rya PL muri komini Kanombe.
Byabagamba yiciwe iwe mu rugo ku manywa, ubwo imodoka ya Jeep yinjiraga iwe irimo abantu bane bakamurasa. Itangazamakuru ryabicukumbuye ryerekanye ko abamwishe ‘bari abasirikare bo mu mutwe warindaga Perezida Habyarimana.
Kuwa 20 Ugushyingo 1993 Perezida Habyarimana ubwe yayoboye inama muri Hotel Rebero l’Horizon, hafatirwamo icyemezo cyo guha interahamwe n’impuzamugambi intwaro zagombaga gukoreshwa mu kwica abatutsi n’abataravugaga rumwe na MRND na CDR.
Ikwirakwizwa ry’izo ntwaro ryakorwaga hifashishijwe ‘Otobisi’ za leta z’ikigo cya Onatracom.
Iyo nama yari iyo gushyira mu bikorwa ibyari byemejwe n’indi yari igizwe ahanini n’abasirikare mu Ukwakira 1993, yari yaremeje ko bakomeza umugambi w’icyo bitaga uwo “kwirwanaho”.
Icyo bitaga kwirwanaho no gushaka amahoro arambye, kwari ugutsemba abatutsi nkuko byari byaratangajwe na Habyarimana mu 1991. Abatari bashyikiye Interahamwe kandi bagombaga kwicwa hibanzwe ku batuye i Kigali.
Tariki 27 Gashyantare 1994, kuri Hotel Rebero l’Horizon habereye inama yahuje abayobozi bakuru b’Interahamwe initabirwa n’abandi bari bakomeye nka Michel Bagaragaza wayoboraga ikigo cy’igihugu cyari gishinzwe ubucuruzi bw’icyayi, Joseph Nzirorera wari Umunyamabanga Mukuru wa MRND.
Hari kandi Augustin Ngirabatware wari Minisitiri w’igenamigambi, Claver Mvuyekure wari umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali, Pasiteri Musabe wari umuyobozi mukuru wa BACAR, Seraphin Rwabukumba wari umwe mu bayobozi bakuru ba Banki Nkuru y’Igihugu akaba na muramu wa Perezida Habyarimana na Robert Kajuga wari umuyobozi mukuru w’Interahamwe.
Iyo nama yemeje ko bagiye gushaka amafaranga yo gushyigikira Intehamwe mu rwego rwo gutsemba Abatutsi, ari nayo mpamvu hari hatumiwemo abayobozi b’amabanki.
Umusozi wa Rebero wahinduye amateka
Nubwo umusozi wa Rebero wateguriweho Jenoside yishwemo Abatutsi barenga miliyoni, ku rundi ruhande wabaye umusozi wo ‘gukira’ kuko ubwo ingabo zari iza RPA, zawufataga kuwa 11 Mata 1994, byabaye ikiraro cyo kurokora abatutsi bicwaga.
Imirwano yo gufata uyu musozi yamaze nk’amasaha abiri maze birangira Ingabo za RPA zitsinze iza FAR. Gufata Rebero byatumye n’ingabo za FAR zari muri Camp Kigali zihita zimuka.
Nyuma yo gufata uyu musozi, RPA yari ishize impungenge z’uko hari uwayigabaho ibitero aturutse mu mpinga y’umusozi, urugendo rukomereza ku kurokora abasivili.
Charles Kayonga wari uyoboye ingabo 600 zari muri CND yavuze ko gufata Rebero byarakaje cyane Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda icyo gihe.
Yagize ati “Bivugwa ko Ambasaderi w’u Bufaransa yabaye nk’urakaye ndetse atenguhwa na FAR, ubwo FPR yafataga umusozi wa Rebero, yafashe umwanzuro avuga ko FPR izafata Kigali.”
Ku munsi wakurikiyeho ku wa 12 Mata mu 1994 Ambasaderi Jean-Michel Marlaud ngo yahise afata urugendo yisubirira mu Bufaransa.
Charles Kayonga yavuze ko gufata Rebero “byahinduye isura y’urugamba” bitewe n’aho uyu musozi uherereye, ko iyo bataza kuwufata batari kubona uko bafata Stade Amahoro na CND cyangwa ngo babashe kurokora abari batuye mu Kiyovu na Nyamirambo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!