00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusozi wa Nyange, ikimenyetso cy’uko u Rwanda rutazazima

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 March 2023 saa 12:57
Yasuwe :

Ubwo hizihizwaga imyaka 26 ishize abana bigaga ku Ishuri Rikuru rya Nyange muri Ngororero bagaragaje ubutwari banga kwitandukanya, hagaragajwe ko amateka uwo musozi ubitse ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda rutazazima na rimwe.

Ku wa Gatandatu tariki 18 Werurwe nibwo ku musozi wa Nyange hizihirijwe imyaka 26 ishize abanyeshuri bahigwaga, banze kwitandukanya nk’uko Abacengezi babibasabaga, kugeza ubwo bamwe muri bo bishwe bazira kuterekana niba ari ‘Abatutsi cyangwa Abahutu’.

Tariki 18 Werurwe 1997 nibwo Abacengezi bari bagizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, binjiye kuri Ecole Secondaire de Nyange bahera mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye bakomereza mu mwaka wa Gatanu.

Byari ku mugoroba ahagana saa mbili abana bari gusubiramo amasomo, abacengezi barabinjirana babasaba kwitandukanya, Abahutu bakajya ukwabo n’Abatutsi ukwabo.

Abanyeshuri barabyanze, bavuga ko bose ari Abanyarwanda badashobora kwitandukanye kubera amoko. Byarakaje Abacengezi, bahita babarasa bicamo batandatu.

Ubwo hizihizwaga imyaka 26 ishize ubwo butwari bugaragaajwe, Sindayiheba Phanuel uri mu bana barokotse, yavuze ko amateka umusozi wa Nyange ubitse, ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda rutazazima.

Sindayiheba abihera ku kuba mu 1994, uwo musozi warakoreweho Jenoside ndengakamere kugeza ubwo Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Nyange biciwemo hakoreshejwe kuyibasenyera hejuru, bikagirwamo uruhande n’uwari Padiri waho Seromba Athanase.

Ati “ Nyange ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda rutazazima […] umusozi wa Nyange wagize amateka mabi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko abari bashinzwe kwita ku bantu no kubayobora […] babaye ibigwari kandi bari bari mu myaka y’ubukure, ku buryo ibyo bakoraga bari babizi neza.”

Yakomeje agira ati “Ikimenyetso cy’uko u Rwanda rutazazima, ni uko uru rubyiruko twari hagati y’imyaka 17 na 21, twavuze ko u Rwanda rudakwiriye kuzima, ko ubunyarwanda budakwiriye kugarukira ku mazuru, ku ndeshyo n’ibindi abantu bigishijwe, duhamya ko turi abanyarwanda.”

Muri ayo mashuri abiri Abacengezi bagezemo mbere yo kwirukanwa n’ingabo za Leta zahoze ari iza RPA, hishwe abanyeshuri batandatu muri 46 bari barimo, mu gihe undi yaje gupfa mu 2001 azize ibikomere by’amasasu.

Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe [CHENO], Rwaka Nicolas, yavuze ko ubutwari abo bana bagaragaje bukwiriye kuba isomo ku bariho ubu.

Ati “Ni ukuzirikana ubwo bumwe bw’abanyarwanda, uko kutitandukanya kw’icyo gihe ndetse no kugaragaza umuco w’abanyarwanda w’uko kuva kera bari bunze ubumwe. Abana bagaragaje ubutwari abakuru bo batabashije kugaragaza. Ni isomo rikomeye rigaragaza ko ubutwari butagira imyaka.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije muri CHENO, Godeliève Mukasarasi yavuze ko muri byose, Abanyarwanda bakwiriye gukomera ku bumwe bwabo.

Ati “Tugomba guhora tuzirikana gushyigikira no guharanira igihuza abantu kurusha ikibatanya. Harimo gushyigikira isano y’ubunyarwanda, kurwanya ikibi no guharanira icyiza kwanga akarengane, gutinyuka kuko nubwo bari abana baratinyutse ntibakangwa n’abacengezi, bitubere isomo.”

Hirwa Remy Gentil, umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye yavuze ko amateka y’abana b’i Nyange, atuma bakura bumva agaciro ko “gukunda igihugu, kumva ko uri Umunyarwanda no kwirukana urwango hagati yacu.”

Kuri ubu abarokotse ibitero by’Abacengezi i Nyange babumbiwe mu ihuriro ryiswe ‘Komezubutwari’ rigamije gukomeza kubiba imbuto y’ubutwari mu Banyarwanda by’umwihariko urubyiruko.

Kuri uyu munsi hashyizwe indabyo ku mva ishyinguyemo abana biciwe i Nyange bazira kwanga kwitandukanya
Umusozi wa Nyange wagaragajwe nk'ikimenyetso cy'uko u Rwanda rutazazima
Umuryango w'umwe mu barimu bigishije abanyeshuri b'i Nyange kunga ubumwe, wagabiwe inka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages