Hejuru yo gupfusha Abatutsi basaga miliyoni n’abandi baturage basaga miliyoni eshatu bari bakiri mu buhungiro, icyizere cy’uko u Rwanda ruzongera kuba igihugu byari mu mitwe y’abantu bake cyane, haba muri rubanda no mu buyobozi.
Tariki 19 Nyakanga 1994, Guverinoma y’Ubumwe nibwo yarahiye igizwe n’abaminisitiri 17. Byageze mu 1997 abenshi bamaze kuyivamo barimo n’uwari Minisitiri w’Intebe Faustin Twagiramungu, abandi bamaze kuyisahura nka Ndagijimana Jean Mari Vianney wari ushinzwe ububanyi n’amahanga.
U Rwanda rwari rwugarijwe ku mpande zose, abasize bakoze Jenoside bari bamaze kwisuganya batangiye ibitero mu Majyaruguru n’Uburengerazuba, 60 % by’abaturage imbere mu gihugu bari mu bukene, abanyarwanda babiri muri batanu barabwirirwaga bakaburara, naho gereza zuzuye abakekwaho ibyaha bya Jenoside kandi nta nkiko zihari zo kubaburanisha.
Nk’uko ubukene bwari muri rubanda, no mu bayobozi byari uko. Inararibonye Tito Rutaremara yigeze kuvuga ko mu ntangiriro za Guverinoma y’Ubumwe, abakozi ba Leta bahembwaga ibiribwa nk’ibishyimbo n’ibigori, byatangwaga n’imiryango mpuzamahanga.
Umwe mu bahoze muri Guverinoma yagiyeho nyuma ya Jenoside, aherutse kubwira IGIHE ko ubwo batangiraga guhembwa, umushahara wa Minisitiri wabarirwaga mu bihumbi 89 Frw.
Muri ibyo bihe inyubako nyinshi za Leta zari zarasenywe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo ntaho gukorera hari hahari, Minisitiri wabaga afite imodoka yabaga ari umurame.
Ati "Nkiri muri USAID, twagiye mu nama kwa Minisitiri w’Ubutabera, tugezeyo tuganira tuvuga porogaramu twari dufite, aratubwira ati ’njye ntabwo nzi uko ndi buze gutaha mu rugo’. Umuyobozi wa USAID aramubaza ati ‘ese kubera iki? Aramubwira ati ‘imodoka nagendagamo yari iy’umuntu wakoraga muri PNUD none yaje asanga ninjye uyifite, yayitwaye’. Umuyobozi Mukuru wa USAID arambwira ati ‘Ntabwo uri buze kugenda mu modoka ngo minisitiri agende n’amaguru, muhe urufunguzo’. Ubwo imodoka ndayimuha.”
Uku kubaho nta modoka n’abazifite zikaba zishaje, ntabwo byafatwaga neza n’abayobozi muri Guverinoma, ndetse kiri mu bibazo bahoraga bazamura bavuga ko bitabahesha agaciro.
Perezida Kagame yabigarutseho mu gitabo "A Thousand Hills" cya Stephen Kinzer. Icyo gihe Kagame yari akiri Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Ingabo.
Avuga uburyo hari igihe Guverinoma yigeze gushaka kujya kugura imodoka zigezweho za Mercedes Benz mu Budage, hateganyijwe miliyoni y’amadolari yo kujya kuzigura.
Ati "Mu 1997 narwaye malaria, ndyama mu rugo ndi ku miti. Ubwo nari ndyamye ahagana saa yine z’igitondo, umwe mubo twakoranaga arampamagara avuga ngo ’Minisitiri w’imari amaze kwemeza miliyoni y’amadolari, tugomba gushaka amafaranga menshi tukayaha Minisitiri w’Intebe akajya i Burayi kugurira abaminisitiri imodoka za Mercedes Benz’."
Paul Kagame yakubiswe n’inkuba, avuga ko bitumvikana uburyo amafaranga angana gutyo yakoreshwa mu kugurira abaminisitiri imodoka kandi hari ibibazo by’ingutu igihugu gihanganye nabyo.
Ati "Nahise mfata telefone mpamagara Perezida Bizimungu, ndamubwira nti ’byashoboka ko utabizi cyangwa ari wowe wemereye Minisitiri w’Intebe kujya mu Budage gukora ibi bintu? Ubundi kuki tugomba guha umuntu miliyoni y’amadolari mu ntoki ngo ayagendane? Icya kabiri, kuki tugomba kugura Mercedes Benz, ni ngombwa? Ese nicyo cyihutirwa kugurira abaminisitiri bacu Mercedes Benz? Ndabizi ko bakeneye imodoka ariko zashakwa nyuma y’ibindi. Naje gusanga yari yamaze kubyemera."
Maj Gen Paul Kagame na Perezida Bizumungu bagiye impaka, birangira bemeje ko kugura imodoka bihagarikwa, amafaranga akajya mu bindi bikorwa by’ingenzi.
Minisitiri w’imari yahise ahamagarwa amenyeshwa ko atemerewe kurekura ayo mafaranga, birakaza cyane Minisitiri w’Intebe ari na we wari kujya kugura izo modoka.
Kagame ati "Minisitiri w’Intebe yampamagaye arira kuri telefone, ambwira ibintu ntumva neza. Ngo ’Ubu se ugiye no guhagarika $100,000 nari ngiye kubona ngo ngure ibikoresho byo mu nzu? Numvise ntaye umutwe. Nageze aho ndamubwira nti ’Bayaguhe’."
Perezida Kagame avuga ko muri icyo gihe kumva icyerecyezo cy’igihugu mu bayobozi benshi byari bigoranye, kuko bari bagifite imyumvire ya kera y’uko umuyobozi akwiriye gukora icyo ashaka, inyungu ze zikaza mbere y’iz’abandi.
Hari inama ya FPR Inkotanyi yitiriwe Kicukiro II yabaye mu 1998, aho Paul Kagame wari Chairman yavuze ko bitumvikana uburyo baba barataye igihe barwanya Leta ya Habyarimana, ibyo bayirwanyirizaga akaba ari byo basubiramo.
Yavuze ko abijandika mu manyanga, ruswa n’ibindi byaha bagomba kwigishwa, ubyanze akavanwaho nta yandi mananiza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!