00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitekerezo cy’uko u Rwanda n’u Burundi byabaye ibihugu bibiri

Yanditswe na

Roger Marc Rutindukanamurego

Kuya 20 July 2012 saa 02:25
Yasuwe :

Amateka yaranze u Rwanda n’u Burundi agaragaza ko ibyo bihugu bitigeze biba igihugu kimwe. Ariko hari Bamwe mu banyarwanda ba kera berekana mu buryo bw’ibitekerezo uburyo u Rwanda n’u Burundi byari Igihugu kimwe ,nyuma bikigabanyamo ibihugu bibiri.
Umwe mu basaza ba kera Kayishema wo mu karere ka Gisagara aganiriza IGIHE yaduhaye mu buryo bw’igitekerezo amateka y’ukuntu byagenze kugirango u Rwanda rwigabanyemo kabiri, hamwe hakitwa u Rwanda, ahandi hakitwa Burundi.
Ngo hari (…)

Ngo hari abahemukiraga abandi, babakurikira ari hakuno y’ uruzi rw’ Akanyaru bakabacikira hakurya yarwo, abo hakurya nabo ababakurikiye bakabacikira hakuno yarwo.

Ibi Ngo byaherutswe n’ abajura bibye inka z’ umuntu ukomeye wo hakurya y’uruzi rw’Akanyaru barazambukana nyirazo n’ abashumba be barazikurikira. Abo bajura bazigeranye iruhande rw’ ishyo ry’ inka z’ undi ukomeye wo hakuno, abamuragiriye bafatanya n’ abo bajura, abo bibwe inka aba ari bo bahindurwa abajura bavugirizwa induru, basubira inyuma bakizwa n’ amaguru.

Kayishema avuga ko ngo babateraga amacumu ashinga bashingura sibo babonye bagera ku Kanyaru. Uwo nyirinka yagiye kwambuka Akanyaru, ahindukiza amaso areba abo babirukankanaga bamutwariye n’inka, arihanukira akubita inkoni hasi azunguza umutwe, iyo nkoni iyo agira uwo ayishyikiriza,ntiyari kumusambisha.

Ngo yambutse Akanyaru ageze hakurya adonda hasi akabuno ka ya nkoni, abwira ubwo butaka, ati” ndarusimbutse, nkugezeho umutima wari wankutse none usubiye munda, nkijije amagara yanjye inka nizigende nzorora izindi”.

Arongera arabubwira ati “ni wowe gihugu hakurya hariya ni i kuzimu, iyi nkoni nahakubise iyo aba ari inkuba nahakubitishije”. Abwira ubwo butaka bwo hakurya, ati”Ntuzongere kuba u Rwanda kimwe na hariya ikuzimu. Hinduka, ba urundi.” Abo bari kumwe bumva avuze ngo hinduka Burundi.

Arababwira, ati mbahaye umuhurwe, aravuma; ati hariya ikuzimu ntimuzasubireyo kubayo abashyitsi harakajya ingabo, zikahanyagiza imvura y’ amacumu.

Ng’uko uko uwo musaza avuga uko u Burundi bwavutse. Gusa bamwe mu bize amateka nka Nsanzabera Jean de Dieu w’umushakashatsi, batangarije IGIHE ko ibi bihugu byombi bitigeze biba kimwe, ko ibyo biba ari imigani n’ibitekerezo byahimbwe n’abantu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages