Mu rwego rwo kumenya amateka y’Umwami Kigeli wa IV Rwabugiri Sezisoni wari utuye mu Ruhango rwa nanga ingare avuye mu Rwanda rwa Gasabo mbere yuko yambuka Nyabarongo agana y’i Nduga na Marangara IGIHE cyegereye abasaza babiri b’inararibonye babyirutse ku ngoma y’umuhungu we Yuhi wa IV Musinga.
Mu kiganiro kirambuye na Mbonabucyabucya mwene Semafigi ya Gafurufuru ka Mutarindwa wa Bikari ka Nsiku ya Ruturi bo mu miryango y’abakannyi ibwami na mugenzi we Karengera ya Serugendo wari ushinzwe kugaba imisozi ku ngoma ya Rwabugiri badutangarije ko uwo musozi wari usanzwe witwa Ruhango ya Bwanacyambwe.
Uwo musozi waje kwitwa Ruhango rwa Nanga Ingare biturutse ku mugore wa Rwabugili witwaga Bashyakaza Watayekotero ubwo yabwiraga umwami ati : « Ni njyewe ukugize », Rwabugili amusubiza ati : « Ungize ute? umpaye ki sha ? Igihugu kibaye cyawe ? Kuva ubu nanga ingare ».
Rwabugili yahise ababara ava mu Ruhango rwa Bwanacyambwe asanganira ingabo ze ku musozi uhegereye wa Mwurire mbere yuko bagana i Shyorongi mu nzoga za Rubingo, aho Ruganzu wa II Ndoli yigize kwiyoberanya akigira umuhinzi mu bandi mu nyuma akaza kwivugana Umuhinza Rubingo ku bw’amasinde yarafitanye na se Cyilima Rujugira mbere yuko u Rwanda rwigarurirwa n’Abanyabungo.



















TANGA IGITEKEREZO