Ku munsi w’ubukwe ahantu henshi ku isi usanga abageni [b’abagore] barira, abantu batandukanye bakibaza ikiba kibariza kandi uba ari umunsi w’umunezero.
Abarira barizwa n’ibintu bitandukanye kandi byumvikana. Ubukwe ni umunsi w’ibirori unezeza umuryango, inshuti n’abavandimwe ndetse na ba nyur’ubwite.
Umukobwa cyangwa umuhungu bategerezanya uwo munsi amatsiko n’ubwuzu bwinshi, ariko si ko bose bagaragaza ibyishimo byabo kimwe kuri uwo munsi. Bamwe ibyishimo byabo babigaragariza mu marira, nk’uko bitangazwa n’abantu batandukanye.
Ikibazo cyibazwa ni impamvu umukobwa arira kuri uwo munsi kandi aba yarawiteguye akemera ko agiye gushinga urugo, akabana akaramata n’umugabo we.
Nk’uko twabitangarijwe n’abagore batandukanye barize ku munsi w’ubukwe bwabo, impamvu zibariza ziratandukanye. Bamwe bati ni ibyishimo, abandi bati ni ubwoba naho abandi bati ni isoni mu gihe hari n’abavuga ko ari agahinda.
Umumararungu Sifa, yatubwiye ko ku munsi w’ubukwe bwe yarize bakamuhoza akanga ahubwo akarushaho kurira. Ati “Mu by’ukuri narizwaga n’ibyishimo. Nabonye ukuntu abantu bakubise baruzura, numva birandenze mpitamo kurira.”
Undi twaganiriye ni Kaneza Aline, akaba yaragize ati “Njyewe narijijwe n’agahinda. nakoze ubukwe nta babyeyi nta muryango ngira, mbonye ukuntu nagombye gutira abambera ababyeyi nkumva iyo ababyeyi banjye baza kuba bariho ubukwe bwari kuba bwiza kurushaho.”
Namahoro Brigitte uvuga ko yakunze umuhungu igihe cyo kurushinga kigeze akamubenga we avuga ko icyamuteye kurira ari agahinda. Ati “Hashize imyaka itari mike mbona undi muhungu, ku munsi w’ubukwe nibutse wa muhungu wambenze agahinda karamfata ni ko guturika ndarira.”
Gusa ibyo aba bagore batubwiye bitandukanye n’ibyo umusaza witwa Karimunda Marc avuga, kuko we avuga ko ubu kurira kw’abageni bisa n’ibitakibaho. Ati “Kera abageni bariraga kubera ubwoba, ariko ubu nta bageni bakirira kuko umuhungu n’umukobwa basigaye babana bamenyeranye, bariganye, bakorana biriranwa mu buzima bwa buri munsi.”
Kurira kw’abageni hari abatabibona neza bakavuga ko bidakwiye kuko bituma ibirori bihindura isura, amafoto agasa nabi abandi na bo bagatangira kujya mu bitekerezo bitandukanye bibaza ikiriza umugeni. Ikigaragara ni uko nk’uko Karimunda abivuga bitagikunze kubaho, kuko abakobwa basigaye babana n’abahungu bamenyeranye.



















TANGA IGITEKEREZO