00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingoro y’Umwami Rudahigwa yirukanywemo abamikazi 2 n’umugabekazi umwe

Yanditswe na

Nsanzabera Jean de Dieu

Kuya 9 August 2012 saa 02:51
Yasuwe :

Umwami Mutara wa III Rugahigwa charles Leon Pierre yatwaye u Rwanda kuva mu mwaka w’1931 kugeza mu mwaka w’1959, ubwo yatangaga ku buryo abanyamateka n’abashakashatsi batarabasha gusobanura neza.
Uyu mwami yari atuye i Nyanza mu Rukari. Mu busanze aho umwami yabaga atuye ni naho habaga hari icyicaro cy’ubwami, cyangwa icyo kuri iki gihe twakwita ibiro.
Umwami wayoboraga u Rwanda yafatanyaga n’umugabekazi kuyobora igihugu. Aha Umugabekazi yabaga ari nyina ubyara uwo mwami cyangwa akaba (…)

Umwami Mutara wa III Rugahigwa charles Leon Pierre yatwaye u Rwanda kuva mu mwaka w’1931 kugeza mu mwaka w’1959, ubwo yatangaga ku buryo abanyamateka n’abashakashatsi batarabasha gusobanura neza.

Uyu mwami yari atuye i Nyanza mu Rukari. Mu busanze aho umwami yabaga atuye ni naho habaga hari icyicaro cy’ubwami, cyangwa icyo kuri iki gihe twakwita ibiro.

Umwami wayoboraga u Rwanda yafatanyaga n’umugabekazi kuyobora igihugu. Aha Umugabekazi yabaga ari nyina ubyara uwo mwami cyangwa akaba n’undi mugore mu gihe nyina yabaga yarapfuye. Uyu Mugabekazi bakaba baramwitaga umugabekazi w’umutsindirano.

Umwami Rudahigwa charles Léon Pierre niwe mwami wa mbere w’u Rwanda wabaye mu nyubako ya kijyambere. Iyi nyubako yavuzweho byinshi bitari byiza byatewe ahanini n’Abakoloni b’Ababiligi.

Aha abasobanura amateka y’iyi ngoro bavuga ko iyi nzu yirukanwemo abamikazi babiri ndetse n’umugabekazi umwe bitewe n’Abakoloni. Ingoro Umwami Mutara III Rudahigwa yatuyemo, yari yubatswe mu buryo bwa kijyambere, ikaba yarubatswe mu w’1932.

Aha Umwami Rudahigwa charles Léon Pierre yayoboranaga n’umugabekazi Kankazi Ladegonde, wari nyina umubyara. Nk’uko byari bisanzwe umugabekazi yagombaga kuba hafi y’umwami kugirango amufashe.

Aha Umwami Rudahigwa charles kuva yakwima ingoma mu mwaka w’1931 kugeza mu mwaka w’1939 yabanaga mu ngoro imwe n’umugabekazi Kankazi Ladegonde. Ariko abazungu bakaba batarishimiraga ko bakomeza kubana, kuko bavugaga ko Kankazi Ladegonde ariwe woshyaga Rudahigwa kudakora ibyo Abakoloni bashakaga.

Ibi byatumye Abakoloni birukana Kankazi muri iyi ngoro. Yahise ajya gutura i Gitarama i Shyogwe. Akaba yarajyaga aza gusura Umwami Rudahigwa ariko ntahamare igihe kinini. Muri iyi nzu hakaba hari icyumba cyari kigenewe gusa Umugabekazi Kankazi n’umuhungu we Rudahigwa, mu kuganira ku by’imiyoborere yabo.

Hirukanywe n’abamikazi

Mu busanzwe umwami yagiraga abagore benshi nyamara Umwami Mutara wa III Rudahigwa we yagize abagore babiri gusa. Ibi akaba yarabitewe n’imyemerere ya Gikirisitu yazanywe n’abazungu. Mbere y’uko Rudahigwa aba Umukirisitu yari afite umugore witwa Nyiramakomari ariko abazungu bamutegeka kumwirukana ngo ashake undi bijyanye n’amahame n’ukwemera kwa Kiliziya Gatulika.

Mu mwaka w’1942 yashakanye na Gicanda Rosalie baje no gusezeranira muri Kiliziya Gatulika. Uyu mwamikazi Gicanda akaba yarakomeje kubana na Rudahigwa charles kugeza ubwo batandukanywaga n’urupfu mu mwaka w’1959.

Ingoro ya rudahigwa iri mu Rukari i Nyanza

Mu mwaka w’1961 ingoma ya cyami yarahiritswe. Umwamikazi Gicanda, yirukanwe n’ingoma ya Repubulika ya Mbere yari iyobowe na Perezida Kayibanda Gregoire wategetse ko Gicanda ava muri iyi ngoro, kugirango ubwami bwibagirane burundu mu Rwanda.

Gicanda yahise ajya gutura mu Mujyi wa Butare mu mwaka w’1963, ari naho yaje kwicirwa hamwe na nyina wamubyaraga. Bishwe ku itariki ya 20 Mata 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages