00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwari yari nk’amata; ntiyasogongerwaga

Yanditswe na

Rutindukanamurego Roger Marc

Kuya 25 July 2012 saa 08:00
Yasuwe :

Mu muco wa Kinyarwanda cyaraziraga kikanaziririzwa ko umwari yiyandarika cyangwa agaragaraho imibonano mpuzabitsina atarashinga urugo rwe, n’iyo yabikoraga kuko kera nta dukingirizo twabagaho byamuviragamo akenshi gutwara inda z’indaro kandi byafatwaga nk’icyaha gikomeye cyahanishwaga kujya kuroha nyirubwite.
Mu gihe cy’ubu bigaragara ko ibirebana n’imibanano mpuzabitsina mbere yo ku rushinga biri gufata indi ntera kuko nkuko tubikesha ibarura mibare ryakozwe hamwe na hamwe mu mirenge (…)

Mu muco wa Kinyarwanda cyaraziraga kikanaziririzwa ko umwari yiyandarika cyangwa agaragaraho imibonano mpuzabitsina atarashinga urugo rwe, n’iyo yabikoraga kuko kera nta dukingirizo twabagaho byamuviragamo akenshi gutwara inda z’indaro kandi byafatwaga nk’icyaha gikomeye cyahanishwaga kujya kuroha nyirubwite.

Mu gihe cy’ubu bigaragara ko ibirebana n’imibanano mpuzabitsina mbere yo ku rushinga biri gufata indi ntera kuko nkuko tubikesha ibarura mibare ryakozwe hamwe na hamwe mu mirenge ndetse no mu masengero asezeranya abantu kuva mu kwa mbere 1998 kugeza mu kwa kane 2012, ryerekana ko hejuru ya 40% bazaga gusezerana batwite inda nkuru zigaragarira buri wese.

Kuki mu gihe cy’ubu imibonano mpuzabitsina itagombye gukorwa mbere yo gushinga urugo?

Abanyarwanda, cyane cyane abanyarwandakazi kuko ingaruka zabyo aribo zigaragaraho mbere y’abagabo;ntibakagombye gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo kurushinga Atari impamvu yo kwica umuco w’abakurambere gusa ahubwo ari no ku mpamvu yo kwiyubaha cyangwa kwirinda kwiyandarika.

Iyo umukobwa yagaragayeho imibonano mpuza bitsina atararushinga afatwa nka biri hanze akaba iciro ry’imigani,agata icyubahiro cyose cy’umwari agafatwa nk’umuntu wo kwiyambaza kugirango akemurire akabazo k’iminota ingahe umugabo cyangwa umusore,ariko uwo yakemuriye ako kabazo akaba atamwiyambaza ngo bashinge urugo kuko aba azi ko ari biri hanze uko yakamukemuriye ari nako agakemurira n’abandi,bikaba rero byamukururira kutabona uwo bashingana urugo kubera isura aba afite hanze.

Iyo umukobwa akoranye imibonano mpuzabitsina n’uwo bakundana batararushinga; urukundo n’icyizere aba amufitiye ntabwo bikomeza kuzamuka ahubwo biragabanuka kuko abenshi mu bahungu baganiriye na IGIHE batashatse ko amazina yabo ajya ahabona, batangaje ko nta kizeza ko uwo mukobwa uko akwemerera ,atanemerera n’abandi,aribyo bituma rimwe na rimwe usanga abantu bakundana igihe kinini bagera igihe cyo gushinga urugo ugasanga birahindutse umwe aciye ukwe undi ukwe.

Ikindi bamwe mu bakobwa baganiriye na IGIHE batifuje ko amazina yabo agaragazwa, batangaje ko n’iyo umukobwa wamenyereye gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo kurushinga abonye umugabo;aguma amugereranya na babandi yamenyereye kuryamana nabo kuburyo bituma ashobora no kuba yaca inyuma umugabo we akajya kwishakira babandi yamenyereye,kuko umugabo we aba atamuhagije.

Ibi byose bikaba bigaragaza ko nta kiza kiri mu gukora imibonano mpuza bitsina mbere yo kurushinga,kuko tutaretse n’ibyo twavuze haruguru hari n’abakora imibonano mpuza bitsina n’abakobwa bakabatera inda,nyuma bakabitakana,ibi bikagira ingaruka cyane cyane ku bakobwa,abahungu bigaramiye kandi akenshi ari bo ba nyirabayazana.

Mureke twimakaze urukundo nyarwo,twimike ubudahemuka turwaye gusamara no kwiyandarika,maze umwari w’u Rwanda asubire kuba Umutereka amata ,umususurutsa ruhimbi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages