00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore bo muri Tanzaniya barongorana birinda ihohoterwa ribakorerwa

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 14 November 2014 saa 04:26
Yasuwe :

Abagore bo mu burengerazuba bwa Tanzania babana nk’umugore n’umugabo bakabyara abana bagendeye ku muco gakondo wabo wa Nyumba Ntobhu ubibemerera.
Abo bagore babiri bakorana buri kimwe umugore n’umugabo bakora bakabyara abana ariko ntibakore imibonano mpuzabitsina.
Ikinyamakuru Mail&Guardian kivuga ko mu gace ka Mara, Nyumba Ntobhu yemerera abagore bakuru kurongora abo baruta kugira ngo bafatanye kurera abana no mu mirimo yo mu rugo.
Mtongori Chacha w’imyaka 56 , warushinze (…)

Abagore bo mu burengerazuba bwa Tanzania babana nk’umugore n’umugabo bakabyara abana bagendeye ku muco gakondo wabo wa Nyumba Ntobhu ubibemerera.

Abo bagore babiri bakorana buri kimwe umugore n’umugabo bakora bakabyara abana ariko ntibakore imibonano mpuzabitsina.

Ikinyamakuru Mail&Guardian kivuga ko mu gace ka Mara, Nyumba Ntobhu yemerera abagore bakuru kurongora abo baruta kugira ngo bafatanye kurera abana no mu mirimo yo mu rugo.

Mtongori Chacha w’imyaka 56 , warushinze n’umugore , Gati Buraya (30), ahamya ko kubana byabafashije kwirinda ihohoterwa bakorerwaga n’abari abagabo babo.

Chacha n'umugore we Buraya

Yemeza kandi ko ubu buryo ari igisubizo ku bagore bashaje nta rubyaro, babuze abo bazaraga ibyabo; cyangwa ababyaye abakobwa bashakabagasigara bonyine. Bifasha kandi abasheshe akanguhe badafite ubitaho.

Chacha na Buraya bafite abana batatu. Chacha avuga ko yashakanye na Buraya kuko atashoboraga kubyara akibana n’umugabo bigatuma ahora amukubita akanamutoteza bikabije.

Kugira ngo babyare , abagore babana muri Nyumba Ntobhu bakodesha umugabo bakamwishyura ari uko umuto muri bo yatwise.

Uwo mugabo basezerana ko atazahirahira asaba uburenganzira bwe nka se w’umwana.Chacha avuga ko umugabo utera inda ahembwa ihene cyanga ibyo kurya.

Umukuru muri bo ni we uba ufite inshingano zo kwiyandikishaho umwana ndetse akanamwita rimwe mu mazina ye.

Rimwe na rimwe umugabo ashobora kuza kuburana umwana ariko Chacha avuga ko babyirinda babyarana n’umugabo utazwi muri ako gace cyangwa uzwiho kutiyitaho (wandavuye).

Umukecuru w’imyaka 61, Agnes Robi avuga ko yemeye gutanga inkwano y’inka 6 ngo akunde arongore Sophia Bhoke Alex (25) ubwo abakobwa be 6 bari bamaze gushaka abagabo.

Ati” Sophia amaze kumbyarira umwana umwe, turasenga ngo azabyare n’umuhungu uzanzungura.”

Ikinyamakuru Mail&Guardian kivuga ko ibi byatangiye bikorwa n’abagore batabyara ariko nyuma n’abandi bahura n’ibibazo mu mibanire n’abagabo babo bagatangira kugenda bisungana muri Nyumba Ntobhu.

Uyu muco utandukanye n’ubutinganyi kuko n’ubundi babana batemerewe gukora imibonano mpuzabitsina, basezerana ku buryo bwa gakondo mu gihe mu mategeko ntibimenyekane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages