Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2017, ni bwo abasore batatu bakoze inkuru nziza bashyikirijwe ibihembo byabo ku mugaragaro.
Uwakoze inkuru yabaye iya mbere yahembwe amafaranga ibihumbi 100,uwa Kabiri ahabwa ibihumbi 50 mu gihe uwa gatatu yahawe imipira yo kwambara.
Umwanya wa Mbere wegukanywe na Ukobizaba Cesar,uwa Kabiri wegukanwa na Ntawuzumunsi Dominique naho uwitwa Antoine De Padoue Sissibo aba uwa Gatatu.
Ukobizaba Cesar wahawe ibihumbi 100 nk’uwakoze inkuru yabaye iya mbere yabwiye IGIHE ko yishimiye cyane aya marushanwa ndetse anasaba ko yajya akorwa buri mwaka.
Yagize ati “ Narishimye cyane kuko nagiye mbona ko inkuru nakoze yagiye ivugwaho n’abantu benshi ku buryo byangaragarije ko hari ubutumwa bwinshi yatanze.”
Yakomeje avuga ko ayo mafaranga yahawe azayakoresha mu gutunganya filime ijyanye n’inkuru y’ubutwari yakoze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe intwari z’igihugu imidari n’impeta by’ishimwe, Deo Nkusi, yashimangiye ko aya marushanwa yatanze umusaruro ndetse anasaba IGIHE ko cyakomeza kujya cyiyategura.
Yagize ati “ Ni igikorwa cyiza cy’ingirakamaro kiri mu murongo wo kwigisha abanyarwanda cyane cyane urubyiruko umuco w’ubutwari, gihura n’icyifuzo urwego rwari rusanganywe ndetse kikaba kinahura n’ibizadufasha kubaka umuryango mugari w’abanyarwanda.”
Nyuma yo guhembwa, abatsinze basuye n’igicumbi cy’Intwari mu rwego rwo kugira ngo barusheho kumenya amateka yaranze igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO