Mu kwandika izi nkuru hazibandwa ku zifite ubutumwa burata ubutwari, haba mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Jenoside na nyuma yayo, ubuhamya bw’umuntu wafashijwe mu buryo bwa gitwari cyangwa se igitekerezo cy’ubutwari.
Nk’uko bigaragara mu itangazo uru rwego rwashyize hanze, rigaragaza ko inkuru izagenerwa ibihembo zigomba kuba zitarengeje amagambo 1200 yanditse mu nyandiko ya ‘word’, ishobora kuba ari inkuru mpamo cyangwa igitekerezo ariko kiganisha ku butwari, ikaba yanditse mu Kinyarwanda cyumvikana kandi itarimo amakosa.
Inkuru zose zoherezwa binyuze kuri email ya [email protected], zigomba kuba zarangije gutangwa bitarenze kuya 29 Mutarama 2017, mbere y’iminsi ibiri ngo ibirori ngarukamwaka byo kwizihiza Umunsi w’Intwari buri tariki ya mbere Gashyantare bibe.
Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe rutangaza ko abazahiga abandi bazahembwa, aho uzegukana igihembo nyamukuru azabona 150,000 Frw, uwa kabiri agahabwa 50,000 Frw n’abandi bazahabwa imipira myiza yo kwambara.
Biteganyijwe ko abazegukana ibi bihembo bazabimenyeshwa binyuze ku murongo wa telefoni.
Icyumweru cyahariwe kuzirikana Intwari z’Igihugu cyatangiye kuya 20 Mutarama 2016 muri buri murenge hakorwa urugendo rwo kuzirikana ibikorwa by’ikirenga byaranze intwari.
Imyiteguro y’uyu munsi izasozwa mu ijoro ryo kuwa 31 Mutarama, mu gitaramo cy’inkera kizasusurutswa n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda bayobowe n’Itorero Urukerereza mu kurushaho gusobanura umuco w’ubutwari mu gihe cya kera, icy’ubu n’ikizaza binyuze mu nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “ Ubutwari ni uguhitamo ibitubereye.”
Ibirori nyirizina byo kwihiziza uyu munsi bizaba kuya 1 Gashyantare, bizahuriza hamwe abayobozi bakuru b’igihugu n’imiryango y’Intwari mu muhango wo gushyira indabyo ku Gicumbi cy’Intwari.



















TANGA IGITEKEREZO