Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022, abatoza batanu bitabiriye amahugurwa yateguwe na JKA (Japan Karate Association) Rwanda, banejejwe no kwigishwa umuco Nyarwanda bahamya ko u Rwanda ari nk’u Buyapani mu gukomera ku muco.
Dr Harano Kazuyoshi umwe mu batoza, yagize ati “Ubwa mbere nasuye ingagi, uyu munsi nashimishijwe no kubona inka muri rusange Inka zo mu Rwanda zitandukanye n’izindi, zifite amahembe meza cyane.”
Yakomeje avuga ko u Buyapani n’u Rwanda ari ibihugu bihuriye ku gukomera ku muco cyane.
Maître Rugeyo Rutinywa wakiriye aba batoza mu rugo rwe akaba n’umunyamuryango wa JKA Rwanda, yavuze ko intego y’iki gikorwa,ari ukubasobanurira umuco Nyarwanda.
Yagize ati “Intego kwari ukubereka umuco wacu bazanywe na karate ariko twashakaga ko bamenya na bimwe mu bigize umuco wacu. Ikindi kandi igihugu cyabo n’icyacu bihuriye ku gukomera ku muco cyane.”
Mbere yo kujya mu ntara y’amajyaruguru, mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Kaniga aho iki gikorwa cyabereye, aba batoza babanje gukoresha ibizamini abakina karate bazahabwa imikandara na Dan nshya.
Abatsinze bazatangazwa kuwa kabiri tariki 20 Nzeri 2022 ubwo aya mahugurwa azasozwa ku mugaragaro.
Amafoto: Sendegeya Jules



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!