Kigeli IV Rwabugili ni umwe mu bami bakomeye bategetse u Rwanda. Mu ngo zirenga 30 yari afite mu gihugu harimo urwo mu Karere ka Karongi rufite umwihariko wo kuba rwarakorewemo imihango myinshi y’Umuganura. Bivugwa ko uru rugo arirwo rwakomotseho izina ’Rubengera’.
Ni urugo rwari ku musozi wa Muremure, mu Mudugudu wa Nyabitare Akagari ka Gisanze, Umurenge wa Rubengera.
Amateka agaragaza ko uyu Mwami wategetse u Rwanda kuva mu 1853 kugera1895 yubatse uru rugo mu 1874 avuye mu gitero yagabye i Butembo muri Congo. Muri uru rugo niho hateguriwe ibindi bitero Rwabugili yagabye hakurya y’Ikiyaga cya Kivu, ndetse ni naho haberaga umuhango wo kuvuga amacumu.
Uru rugo rwaje gukomera, ruba rwiza cyane, abaturage barubona, rukabizihira. bati ’ruriya rugo rurabengerana’. Uku kubengerana nibyo byaje kuvaho ’izina Rubengera’ ry’umwe mu mirenge 13 igize akarere ka Karongi.
Niba utuye cyangwa ukunze kugendera Umurenge wa Rubengera byanze bikunze uzi cyangwa wumvise aho bita i Bubazi. I Bubazi, biva ku nshinga kubaza/kuraguza, kuko niho Rwabugili yakoreraga imihango ijyanye no guterekera.
Kimwe mu bintu bigaragaza ko uru rugo Rwabugili yubatse ku musozi wa Muremure rwari rukomeye ni uko yahakoreye imihango irindwi y’Umuganura. Icyo gihe Umuganura wari umuhango uhagurutsa abategetsi bose mu gihugu bagahurira ibwami.
Rwabugili n’ingabo ze, iyo babaga bavuye ku rugamba muri Congo y’ubu, ubwato bwabagezaga ku mwaro w’Ikiyaga cya Kivu ahitwa mu Musaho, bagaca mu Mataba ya Rubengera bagaterera agasozi ka Muremure berekeza ibwami.
Abanyamateka bagaragaza ko uru rugo rwo ku Muremure rwanabayemo umukazana wa Rwabugili witwaga Mukakarema. Uyu yari umugore w’umwami Musinga.
Ku musozi wa Muremure ahahoze urugo rwa Rwabugili ubu hazwi nko mu ’Bigabiro bya Rwabugili’. Iri zina rikomoka ku mivumu yahabaga.
Abakunda ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka bashonje bahishiwe
Ikigaragarira buri wese ugeze mu Bigabiro bya Rwabugili, kikanagarukwaho n’abahaturiye, ni uko kugeza ubu hatabungabuzwe uko bikwiye. Ikihakubwira ni ibyapa bivuga amateka yaho n’igiti cy’igihondohondo.
Umusaza Alfred Twayigize ufite Itorero ’Tugarure Umuco’, yabwiye IGIHE ko mu myaka mike ishize higeze gushyirwa ubusitani bakajya bahakorera ibitaramo.
Ni mu isambu y’uyu musaza ahingamo imyaka itandukanye. Igihe hari ubusitani, akarere kahakodeshaga amafaranga ibihumbi 100 ku mwaka. Byageze hagati akarere ntikongera kumuha icyatamurima, afata amasuka arahahinga.
Umusaza Abimana Mathias ufatwa nk’inzu y’ibitabo mu karere ka Karongi na we asanga mu Bigabiro bya Rwabugili hakwiye inzu ndangamateka.
Ati "Dushaka ko haba ahantu h’amateka habungabunzwe, hakubakwa urwibutso rw’inzu ndangamateka, hakajya bahera ibitaramo n’imbyino ziranga akarere kacu".
Gukomwa no kubyazwa umusaruro...
Inteko y’Umuco, yakoreye ubushakashatsi mu bigabiro bya Rwabugili ishaka kumenya niba inkuru abasaza bahatuye babara ari ukuri.
Amb. Robert Masozera, uyobora Inteko nyarwanda y’umuco yabwiye IGIHE ko bahasanze ibihamya bigaragaza ko hahoze urugo rukomeye rw’umwami Kigeli IV Rwabugili, birimo n’intango. Izi ntango inteko y’umuco yarazitwaye izibika neza.
Amb. Masozera avuga ko ahantu ndangamateka nk’aho uturere dukwiye kuhasigasira.
Ati "Turasaba ko bahakoma, bakahandikisha mu butaka bwa Leta, kandi natwe tukabibafashamo. Ndumva hari ku rutonde rw’ahantu hashobora kuzakomwa, hategerejwe iteka Minisitiri w’urubyiruko n’umuco".
Amb. Masozera, avuga ko mu Bigabiro bya Rwabugili, ari ahantu heza cyane habereye ubukerarugendo kuko ari ku mukandara w’i Kiyaga cya Kivu.
Ati "Ibijyanye n’ubushakashatsi twarabirangije, ibijyanye n’ubukerarugendo bushingiye ku muco, ibikorwaremezo bijyana, ni ibintu abantu bazakomeza gufatanya. Icyifuzo cy’abaturage cy’uko habyazwa umusaruro tugishyigikiye cyane".
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, yabwiye IGIHE ko mu bigabiro bya Rwabuligi ari hamwe mu hantu nyaburanga bashyize ku rutonde rw’ahagomba kwitabwaho.
Akarere kari gushaka uko ubutaka bwo mu Bigabiro bya Rwabugili bwakandikwa kuri Leta, kuko kuri ubu bucyanditse ku baturage. Kubwandika kuri Leta bizakurikirwa n’inyigo yo kuhatunganya no kuhabyaza umusaruro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!