00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amaraso y’Umunyarwanda: Intsinzi ku gihugu cye, icyorezo ku mahanga

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 26 February 2019 saa 07:53
Yasuwe :

Mu igenantekerezo nyubakagihugu Abanyarwanda bagiraga, bemezaga ko igihugu umunyarwanda ameneyemo amaraso kiba gitsinzwe burundu. Iryo hame ryashoreye abami b’u Rwanda kuva ku ngoma ya Nsoro Samukondo, kugeza ku ndunduro y’ingoma ya cyami na n’ubu rigishinze imizi mu myemerere y’Abanyarwanda.

Nk’uko tubikesha igitabo’ ‘Intwari z’imbanza, Zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro’’ cyanditswe n’Umusizi Nsanzabera Jean de Dieu, kuba amaraso y’umunyarwanda ari intsinzi ku Rwanda n’icyorezo ku mahanga, byuzurizwaga ku bitwaga “Abatabazi b’abacengeri’’.

Umutabazi w’umucengeri mu mateka y’u Rwanda yashyizweho mu ntango y’u Rwanda mu ntekerezo zihanga umushinga wo kubaka u Rwanda zatekerejwe na Gihanga Ngomijana, aba umwe mu mirongo ngenderwaho igize umushinga wo kubaka u Rwanda cyane cyane mu bitero u Rwanda rwagombaga kugaba mu mahanga n’ibyo amahanga azarugabaho.

Amahame agenga Umutabazi w’Umucengeri yavugaga ko agomba kuba ari umuntu waragurijwe kandi zikamwerera, udafite ubusembwa n’icyasha icyo ari cyo cyose, akava mu miryango iri mu nda y’ingoma.

Gutabarira u Rwanda bucengeri ntabwo byasabaga kuba ubizi cyangwa se ubyemera, bishatse kuvuga ko buri wese ubarirwa mu bo mu nda y’ingoma yagombaga guhora yiteguye kuba yaba Umutabazi w’Umucengeri. Abari mu nda y’ingoma ni abafite inkomoko mu moko 10 y’imiryango migari y’abakomoka kuri Gihanga sekuruza w’Abanyiginya b’i Rwanda hakiyongeraho n’Abasinga bo mu Basangwabutaka b’Abarenge bahawe kuba ibibanda by’ingoma y’u Rwanda, kubera ineza Sekuruzaza wabo Jeni rya Rurenge yagiriye Gihanga ubwo yamuhishuriraga ubwiru bw’ihangwa ry’ingoma, akanamuha inzobere zizamufasha guhanga igihugu no kucyubaka.

Umutabazi w’umucengeri yahoraga yiteguye ko inzuzi ari we zakwerekezaho ubundi akajya gutabarira igihugu. Umuhango wo kuraguriza uzaba umucengeri wakorwaga n’ibwami mu ibanga, inzuzi zamara kwera bakabona kubitangariza nyir’ubwite.

Mu mateka y’u Rwanda, nta muntu wigeze acungura undi ngo amupfire ku mpamvu runaka, abacunguzi bapfiraga igihugu, bagacungura imbaga y’abatagira ingano bagituyemo.

Umurage w’ubucengeri wari warahawe umuryango mugari w’Abatsobe babarwa nk’abuzukuru b’Abanyiginya kuko bakomoka kuri Sekuruza wabo Rutsobe rwa Gihanga na Nyirarutsobe Nyirampingiye. Uko amateka yarushagaho gukura, ni ko n’indi miryango yagiye irushaho kwinjira muri uwo murage wo gutabarira u Rwanda.

Abinjiyemo harimo abakomoka mu Banyiginya ndetse no mu Basinga b’Abasangwabutaka, usibye ko benshi muri bo bagiye babihunga, bakanga gutabarira igihugu.

Mu mateka y’u Rwanda, rwagize Abacengeri basaga 41, abagera kuri 17 nibo twabashije gucukumbura mu mateka y’u Rwanda bagize uruhare mu bitero byo kwagura igihugu, bakamena amaraso yabo kugira ngo u Rwanda rwigarurire ibindi bihugu mu mugambi w’igihe kirekire wo guhuza ibihugu ngo bibe igihugu kimwe, harimo n’abami ubwabo.

Itonde rikurikira riraturangira abatabaye bucengeri twabashije gucukumbura:

Umucengeri Rwambali I watabariye u Rwanda mu Ndorwa ku ngoma y’umwami Nsoro I Muhigi Samukondo.

Abacengeri Ruganzu I Bwimba na mushiki we Nyiramateke Robwa batabariye u Rwanda mu Gisaka ku ngoma y’umwami Ruganzu I Bwimba.

Abacengeri Nkoko, Gatambira, Mihira na Munyanya batabariye u Rwanda mu Nduga ku ngoma y’umwami Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I.

Umucengeri Forongo watabariye u Rwanda mu gitero cy’Abanyoro ku ngoma ya se umwami Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I.

Umucengeri Binama watabariye u Rwanda mu Bungwe ku ngoma y’umwami Mutara I Nsoro II Semugeshi.

Umucengeri Rwambari II watabariye u Rwanda mu Gisaka ku ngoma y’umwami Mibambwe II Gisanura.

Abacengeri Gihana, Rubona na Ntabyera I batabariye u Rwanda mu gitero cyagabwe n’ibihugu bine byateye u Rwanda birimo u Burundi, u Bugesera, i Gisaka na Ndorwa ku ngoma y’umwami Cyilima II Rujugira.

Abacengeri Semahamura na Semucumisi batabariye u Rwanda mu Bugesera ku ngoma y’umwami Mibambwe III Sentabyo.

Umucengeri Ntabyera II watabariye u Rwanda mu Gisaka ku ngoma y’umwami Mutara II Rwogera .

Umucengeri Gisa Fred Rwigema watabariye u Rwanda mu bitero byo kubohora u Rwanda mu 1990.

Iryo hame ndagwabuvivi ryabaga mu igenantekerezo ry’Abanyarwanda, ryarahamye kandi rigakorwa uko babyemera.

Umwanzi w’u Rwanda ntiyigeze amara kabiri aho inziramakemwa y’Umunyarwanda imeneye amaraso, ubutaka bwaho ikabusama, igihugu kigahura n’ibyorezo. Ng’ayo ng’uko Amaraso y’Umunyarwandaa ni intsinzi ku Rwanda, akaba icyorezo ku mahanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages