00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamporiki yakebuye abayobozi bitwaza amikoro bakihunza inshingano

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 18 February 2022 saa 12:25
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yagiriye inama abayobozi ko ntawe ukwiye guhagarika inshingano yitwaje ko hari ibyo atabonye, ahubwo akwiye kuzikomeza agakora mu buryo budasanzwe kuko ‘hari abatubanjirije babikoze bakwiye gufatirwaho urugero rwiza’.

Yabigarutseho ku wa Kane, tariki ya 17 Gashyantare 2022, ubwo yagiranagana ibiganiro n’abagize Inama mpuzabikorwa y’Akarere ka Nyaruguru hagamijwe kurebera hamwe uko barushako kunoza imikorere n’imikoranire hakemurwa ibibazo bibangamiye abaturage, gusigasira umutekano no kurwanya Covid-19.

Muri iyo nama ihuza inzego zose haganiriwe ku bibazo birimo igwingira ry’abana, abataye ishuri, isuku nke no kureba uko abantu bakwikemurira ibibazo.

Bamwe mu bayobozi bayitabiriye bagaragaje ko hari ubwo baba badafite ubushobozi buhagije kugira ngo bakurikirane ibibazo by’abaturage bigatuma bidindira.

Uwinzaniye Clarisse ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Kagari ka Nkakwa, yavuze ko bakunze guhura n’ikibazo cy’inyoroshyangendo gituma batuzuza inshingano zabo.

Ati “Inzitizi duhura na zo ku bijyanye n’ingendo haba ubwo ikibazo kibaye ahantu guhita uhagera bikakugora nta buryo ufite uri bugereyo. Ibyo na byo baramutse badufashije hakabaho inyoroshyangendo nabyo byadufasha kujya tugera ku muturage byihuse kandi vuba.”

Mukagashugi Béata uyobora Umudugudu wa Uwigisura yagize ati “Ubuyobozi bw’Akarere ikintu bwadufasha ni ukudukorera ubuvugizi bakongera kuduha itumanaho, amatelefoni barayaduhaye ariko aza kugira ikibazo benshi arapfa, ariko badufashije umunyamakuru akaba afite telefoni na mutekano tukajya duhana amakuru nijoro icyo nacyo cyatworohereza.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yavuze ko abafite inshingano hari ibyo bagombwa kugira ngo bazigereho ariko ntawe ukwiye kubyitwaza ngo azite.

Ati “Ndabyemera ko iyo umuntu afite inshingano hari ibyo akenera kugira ngo azigereho ariko ibyo ababishinzwe bagomba gukomeza kubishaka ariko inshingano zanjye nk’umuntu uvoma mu muco no mu ndangagaciro z’Abanyarwanda, uvoma mu mpanuro z’Umukuru w’Igihugu, iyo wagombaga kujya ahantu na moto ariko ikaba idafite lisansi uri Umunyarwanda wahanuwe n’Umukuru w’u Rwanda gukora inshingano zawe no mu gihe bigoye no mu buryo budasanzwe. Abakwiye gushaka lisansi nabarekera umurimo wabo ariko bakaza kunsanga ndi mu nshingano uko byaba byangoye kose.”

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bakwiye kwigira ku bwitange n’ubutwari by’abakurambere babo uko bakoraga kera.

Ati “Turabibona iyo turebye umurava w’Abaryankuna bavaga i Nyaruguru bakajya Karagwe n’amaguru bagiye kurengera u Rwanda. Iyo urebye urugamba rwo kubohora u Rwanda Inkotanyi zabayemo rwabonetsemo umurava ushobora gutuma umuntu wa none atakwitwaza ko hanyereye, atakwitwaza ko lisansi yabuze ngo inshingano ahawe zihagarare.”

“Ahubwo iyo uhuje umurava w’abakurambere bacu ukawuhuza n’ubushobozi igihugu gifite uyu munsi, twakabaye dukora ibitangaza, twakabaye dukora ibintu bikomeye cyane kuko ubushobozi buhari. Turakora ariko ubushobozi butanahari tuzi uko twakora tubikuye ku bakurambere bacu baba Abaryankuna ba kera, baba n’Inkotanyi za vuba, gukorera u Rwanda tutiganda dufite aho tubivoma.”

Yavuze ko indirimbo yubahiriza Igihugu iyo ivuga gukorera u Rwanda igaruka ku bintu bitatu bikomeye cyane byatuma Abanyarwanda batera imbere ari byo ubwenge umutima n’amaboko.

Asanga rero igihe ibyo byangombwa bikenewe bitinze kuboneka, ubwenge, umutima n’amaboko bikwiye kuba bikora inshingano ntizidindire cyangwa ngo zihagarare.

Abayobozi basabwe kujya bakora iyo bwabaga bakita ku nshingano nubwo amikoro yaba make
Bamwe mu bayobozi basabwe koroherezwa mu ngendo n'itumanaho kugira akazi kabo kagende neza
Haganiriwe ku bibazo bitandukanye byugarije Nyaruguru
Abayobozi biyemeje gukoresha ubushobozi bafite ariko serivisi bashinzwe gutanga zikanoga
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yavuze ko ibyo abakurambere bakoze nta bushobozi bwinshi bafite bikwiriye kubera urugero abariho ubu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages