Ibi yabitangaje ku wa 20 Gashyantare 2026, ubwo Abanyarwanda bavukiye mu mahanga n’ababyeyi bari kuri Ntare School mu Karere ka Bugesera muri gahunda ya ‘Ishuri Umuco’ igamije kubigisha Ikinyarwanda n’umuco nyarwanda.
Twagirimana yavuye mu Rwanda afite imyaka 12, ajya gutura mu Bibiligi. Yasobanuye ko yagiye ataramenya neza Ikinyarwanda, nyuma yo kugira umuryango ahura n’imbogamizi zo gusobanurira abana byinshi ku muco nyarwanda kuko na we atari awuzi.
Yagize ati "Igitekerezo cyaje ndi umubyeyi, mfite abana, batangiye kumbaza ibibazo, mpura n’ikibazo kivuga ngo ‘Ese nanjye umuco ndawuzi?’ kuko navuye mu Rwanda mfite imyaka 12. Nanjye ntangira kumva ko hari ibyo nibagiwe, nanjye ururimi ntaruvuga neza."
Yavuze ko yasangije iki kibazo abo bafatanyije kuyobora ihuriro ry’Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Liège mu Bubiligi, bafata umwanzuro wo gushinga ‘Ishuri Umuco’ mu 2019, bagamije kwigisha abana babo umuco nyarwanda mu buryo buhoraho.
Twagirimana yasobanuye ko ‘Ishuri Umuco’ rikora kabiri mu kwezi, Abanyarwanda bakamara amasaha abiri biga Ikinyarwanda, isaha imwe biga umuco, kandi ko basura n’u Rwanda, bakamara iminsi 10 biga ibyo byose.
Mukashyaka Marie Claire utuye i Liège yavuze ko hari byinshi byahindutse nyuma yo kohereza abana be kwiga mu ‘Ishuri Umuco’.
Ati "Aho dutuye turi abanyamahanga kandi nta muntu uba ukwitayeho rwose ariko iyo twaje nk’uku, abana bakabona ukuntu bitaweho badasanzwe babibona, bituma bumva koko ari Abanyarwanda kandi rwose ndahamya ko biri gutanga umusaruro.”
Mugisha Ian na Karemera Lynne ni urubyiruko ruri kwiga mu ‘Ishuri Umuco’. Bahuriza ku kuba hari byinshi bamaze kumenya ku gihugu cyabo, birimo kubyina imbyino gakondo, kumenya gusuhuzanya, kumenya kwisobanura mu Kinyarwanda n’ibindi.
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Abanyarwanda batuye mu mahanga, Maziyateke Uwimbabazi Sandrine, yavuze ko gahunda yo kwigisha Ikinyarwanda n’umuco Abanyarwanda batuye mu mahanga iri gutanga umusaruro kuko ubwitabire bwiyongereye.
Yagize ati "Twakiriye Abanyarwanda 61 baturutse mu Bubiligi mu mujyi wa Liège. Bigaragara ko bigenda bitanga umusaruro kuko ubushize abaje bari 40. Rero ni intambwe ikomeye igaragaza umwete bafite wo kumenya byinshi ku gihugu cyabo.”
Uwimbabazi yakomeje ati "Dufatanya na MINUBUMWE, Inteko y’Umuco, Minisiteri y’Urubyiruko n’izindi nzego kugira ngo iki gikorwa kibashe kugenda neza n’urubyiruko rwacu rukomeze kwitabwaho.”
Yavuze ko mu gihe Isi yitegura umunsi mpuzamahanga wahariwe ururimi gakondo wizihizwa ku wa 21 Gashyantare, abari muri uru rugendoshuri bazifatanya na Leta bakomeza amasomo ndetse basura ibice bitandukanye by’igihugu.
Abari mu ’Ishuri Umuco’ barimo abana 41 barimo abafite imyaka itanu, ababyeyi babo ndetse n’umwarimu umwe, bose batuye mu mahanga. Bari gusobanurirwa amateka y’u Rwanda na bimwe mu bikoresho gakondo.
Amafoto: Kwizera Remy Moses



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!