00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byendagusetsa: Reka ntegereze iyanjye iransanga hano!

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 16 January 2019 saa 11:52
Yasuwe :

1. Abagabo babiri bagiye kuburana inka, umucamanza ati "izo nka muburana ni izigenda zite?" Umwe muri bo arunama atangira gukambakamba ati "zigenda zitya!"

2. Umugabo w’amenyo maremare yahuye n’uw’amabinga ati ”Mu nturo amasaka areze?” Undi ati "Ahubwo isatura ziyamereye nabi."

3. Umukobwa witwaga Dusabe azi ko ari igitangaza yagiye mu misa, Padiri ati "dusabe...". Undi ati"karame Padi! Burya bwose nawe uranzi?"

4. Imodoka yagonze umwana, n’ubwoba umushoferi ahereza se 5000 Frw. Kuko yari umukene abwira wa mushoferi ati "guma aho nkuzanire n’uwasigaye mu rugo na we umugonge!"

5. Umugabo ufite uburwayi bwo mu mutwe yabwiye Muganga ati ”Uzi ko buri joro njya inyuma y’urugi ndi kurusunika rwanze kugenda ngo rukinguke?” Muganga aramubaza ati ”ku rugi wasanze handitseho ngo iki ?” Undi ati “handitse ko ugomba gukurura urugi ngo rukinguke.”

6. Umugabo yagiye mu kabari kunywa amaze gusinda arataha, ageze hanze abona amazu aragenda. Yicara hasi ati “reka ntegereze iyanjye iransanga hano!”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages