Tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda zakoze byinshi zigahara n’amagara yazo kugira ngo haboneke igihugu cyishimiwe n’Abanyarwanda bose.
Kuri iyi nshuro harabura iminsi mike cyane kugira ngo u Rwanda rwizihize umunsi w’intwari ku nshuro ya 28.
Mu Kiganiro yagiriye kuri BTN, Umunyamabanga wa CHENO Nkusi Deo yavuze ko nubwo umwaka washize ibikorwa bitandukanye bijyanye ahanini no guhuza Abanyarwanda no gusabana binyuze mu mikino n’imyidagaduro itandukanye bitabaye kubera ko Covid-19 yavuzaga ubuhuha, kuri ubu biri gutegurwa.
Yasobanuye ko CHENO ifatanyije na Federasiyo y’Umukino wo gusiganwa ku magare hari amarushanwa bari gutegura mu rwego rwo gufasha abakiri bato kurushaho kugira indangagaciro y’ubwitange muri bo.
Yagaragaje ko imikino itandukanye yajyaga iba mu bihe nk’ibyo itazaba yose ahubwo ko hazakorwa n’ibitaramo ariko mu buryo bwubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Yavuze ko impamvu babihuza n’umunsi w’ubutwari ari uko Abanyarwanda iyo bahuye bibukiranya indangagaciro z’umuco w’ubutwari.
Ati “Impamvu tubihuza rero ni uko iyo abantu bahuye baganira byinshi, bibukiranya za ndangagaciro z’umuco nyarwanda, za ndangagaciro z’ubutwari. Uko kwibukiranya cyane twigisha abakiri bato tuba twubaka u Rwanda rw’ejo.”
“Burya kubaka igihugu icya mbere ni ukubaka umuntu kubera ko iyo abantu bafite ingeso nziza n’imyifatire myiza icyo gihe n’ibindi byose barabikora mu rwego rwo guteza imbere abanyagihugu.”
Kugeza ubu hari gahunda yo kuzagerageza no gukina imikino itandukanye yari isanzwe mu muco nyarwanda irimo agakoni, gusimbuka urukiramende, gusiganwa ku maguru, kumasha n’ibindi.
Nkusi yavuze ko bifuza cyane kwibanda ku bakiri bato muri ibi bihe bityo ko aho bari ku mashuri bashobora gutegurirwa imikino inyuranye n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri kugira ngo barusheho gusabana bitewe ahanini n’ibibuga bafite.
Yavuze ko impamvu Abanyarwanda bakibuka umunsi w’intwari kandi bazakomeza no kuwizihiza kubera ko umuco w’ubutwari ari indangagaciro yakuye u Rwanda mu bizazane.
Ati “Impamvu ni uko ubutwari ari indangagaciro yakuye iki gihugu mu bizazane no mu bihe bibi byigeze kubaho mu mateka. Ubutwari bwari buri mu bana b’u Rwanda nibwo bwatumye kiva muri ibyo bizazane kikongera kigakura kikajya imbere. Ni byiza rero ko tugira ibihe byo kwicara tugasubira mu mateka.”
Uyu muyobozi kandi yongeye kugaruka cyane ku ntwari z’u Rwanda ziri mu cyiciro cy’Imena zirimo n’Umwami Mutara III Rudahigwa, Michel Rwagasana, Agatha Uwiringiyimana, Niyitegeka Félecité n’abanyeshuri b’Inyange, yerekana umusanzu bagiye batanga mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yasabye Abanyarwanda gukomeza kugira umuco w’ubutwari mu bikorwa byabo bya buri munsi mu rwego rwo guharanira iterambere rusange rw’Abaturarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!