00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese koko mu Rwanda rwo hambere ntibari bazi kubara?

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 27 March 2022 saa 11:55
Yasuwe :

Benshi mu Banyarwanda n’abanyamahanga bakunze kujya impaka z’urudaca bemeza ko mu myaka amagana n’amagana u Rwanda rwamaze abakoloni batararwinjiramo, bayimaze batazi gusoma, kwandika no kubara.

Hagendewe ku birari by’uruhererekane rw’amateka, usanga buri shyanga ryose ryo ku isi ryari rifite ubugenge n’ubuhanga bwo kubara ibiherereye ku butaka bwabo batuyeho.

Urugero twatanga ni nk’urw’Abakarudaya, bari abanyabwenge mu Bumenyi bw’ibintu bitandukanye, Amateka, Igenantekerezo n’imibare, kandi ni nabo babihanze bikwira ku Isi yose bakaba abagenga b’igihugu cyitwaga Uri (Uri y’Abakarudaya)ahagana mu kinyejana cya karindwi mbere ya Yezu.

Icyo gihugu cyaje gusenywa na Nebukadinezari acyomeka ku butaka bw’igihugu cye cya Babuloni.

Kuko basengaga izuba kandi umwaka ukagira amezi 12, Abakarudaya ni bo bafashe 12 nk’umubare fatizo w’ibara. Ni bo nkomoko yo kubara Amaduzeni, kugabanya umunsi mo kabiri igice kimwe kikagira amasaha 12, ikindi kikagira 12 y’amanywa n’ijoro.

Nk’uko tubikesha igitabo “Umuco mu buvanganzo” cya Nsanzabera Jean de Dieu, inzobere mu muco, amateka n’ubuvanganzo, agaragaza ko igenantekerezo ry’Abanyarwanda ryari rihambaye cyane cyane iryifashisha ibimenyetso n’imvugo bifashishaga mu kubara abantu n’ibintu, aho muri icyo gitabo hifashijwe imvugo bakoreshaga bagena ubwinshi bw’inka nk’igihamya cy’uko bari bazi kubara.

Inka yagiye igira umwihariko mu nyito no mu mvugo, kubera icyubahiro cy’ikirenga yari ifite mu muryango nyarwanda, nuko igenerwa Ikeshamvugo ryayo ryihariye n’ibiyikomokaho.

Kimwe n’abaturage n’abana, cyaraziraga ko Inka na zo zibarwa! Kwinjira mu nama y’Inka ukazibara cyaraziraga mu muco n’amateka y’u Rwanda. Nta we uvuga umubare w’abana, nta we uvuga umubare w’ Inka.

Ku bw’ibyo rero, byatumye Abanyarwanda bahanga imvugo ihanitse yo kujya bakoresha kugira ngo bamenye ubwishi bw’Inka batunze. Nk’uko mu mibare mvaburayi twigishijwe, twifashisha Amaduzeni n’Amadizeni mu kubara ibintu byinshi bikubiye hamwe, ni ko no mu Rwanda bifashishaga imibare 8 na 100 mu kurema imbumbe ishyitse igizwe n’ibintu 8 cyangwa 100, kugira ngo byorohe kubibara no kubitondeka.

Ubwinshi bw’Inka bukaba bwabarwaga byihariye. Ishyo ryavugaga Inka ziri hagati ya 8- na 16, Amashyo bikavuga inka 17-64, Isibo zabaga ari inka 65-512, amasibo ni inka 513-4.096, isanzu ni inka 4.097-32.768, amasanzu ni inka 32.769-262.144, amaahe ni inka 263.145-2.097.152 mu gihe amahe ari inka 2.097.153-16.777.216.

Bitewe n’uko mu muco w’Abanyarwanda bagiraga imibare ishyitse ibiri, ari yo 8 na 100, ni na yo bifashishaga mu kugena imibare ishyitse y’ibyo bashaka kubara. Ni na yo bifashishaga mu kugena ubwishi bw’Inka batunze. Kuva ku mubare muto w’Inka ujya k’ukurikiyeho, wabaga ari umwikube wa 8, bityo bityo. Bishatse kuvuga ko umubare muto ushyitse wabaga ari 8 na ho umunini ushyitse ukaba 100.

Iyo wagiraga Inka 8, wabaga wujuje Ishyo, Iyo wagiraga Inka 16, hagatangira kubarwa Amashyo, Iyo wagiraga Amashyo y’Inka 8 (Inka 64), hatangiraga kubarwa Isibo,Iyo wagiraga Isibo z’Inka 8 ( Inka 4.096), hatangiraga kubarwa Amasibo , Iyo wagiraga Amasibo y’Inka 8 (Inka 32.768), hatangiraga kubarwa Isanzu, Iyo wagiraga Isanzu 8 ry’Inka (Inka 262.144), hatangiraga kubarwa Amasanzu.

Iyo wagiraga Amasanzu y’Inka 8 (Inka 2.097.152), hatangiraga kubarwa Amaahe, Iyo wagiraga Amahe y’Inka 8 (Inka 16.777.216), hatangira kubarwa Amahe .

Bisangwa bya Rugombituri wabaye umugaba w’ingabo z’Ingangurarugo ku ngoma ya Kigeli IV Rwabugili, ni we wenyine mu mateka y’u Rwanda waciye agahigo ko gutunga Isanzu ry’Inka ( Inka 32.768) mu gihugu. Na n’ubu nta wari waca ako gahigo.

Umusizi Nsanzabera avuga ko no mu kubara abantu, Abanyarwanda bari bihariye. Bakoreshaga uburyo bwo gushyiraho inyamaswa ihagarariye umubare uyu n’uyu, hakurikijwe uko zirutana mu kwiruka no kunyaruka mu mitekerereze yazo, ugasanga inyamaswa nto ariyo ihagarariye umubare munini, inini igahagarariye umugare muto.

Myinshi muri iyo mibare bakoreshaga bifashishijwe inyamaswa, ni yo dukunze gusanga mu nyandiko za mbere zadutse mu mizo ya mbere y’ubukoroni ubwo bandikaga ibitabo bishya mu rurimi rw’Ikinyarwanda banasemura ibyo bazanye mu ndimi zabo nka Bibiliya n’ibindi.

Abantu igihumbi babaraga igihumbi nk’ibisanzwe, hanyuma abantu 10.000 bakitwa inzovu, abantu 100.000 bakitwa akayovu, abantu 1.000.000 ni agahumbi, abantu 10.000.000 ni agahumbagiza, abantu 100.000.000 ni impyisi naho abantu 1.000.000.000 ni urukwavu .

Nk’iyo bashakaga kuvuga nk’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu (250.000) bavugaga ko ari agahumbi inshuro ebyiri n’Inzovu eshanu.

No kumenye umubare w’abana umuntu yabyaye, baagiraga uko babivuga, nk’aho imfura cyangwa uburiza yabaga ari umwana wa mbere, Ubuheta ni Umwana wa kabiri, ubuheture ni umwana wa gatatu, Nyandwi ni umwana wa karindwi, Nyaminani ni umwana wa munani, Nyabyenda ni Umwana wa cyenda, Macumi ni umwana wa cumi, Misago ni umwana wa cumi n’umwe mu gihe Misagiza ari umwana wa cumi na kabiri kugeza ku wa cumi na gatandatu.

Aya mateka ni ikimenyetso simusiga kigaragaza ko Abanyarwanda bari abahanga mu kubara ibintu n’ibindi.

Abanyarwanda bari bafite uburyo bwihariya babaramo amatungo yabo ndetse n'abantu muri rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages