Itorero Inkindi n’Amariza rimaze igihe ritangije ibikorwa bise ‘Gakondo Body workout by Inkindi n’Amariza’ bigamije gufasha abaturarwanda gukora imyitozo ngororangingo babicishije mu mbyino gakondo.
Ni igikorwa cyatangijwe na Ndayisaba Emanuel na Carine Karambizi washinze iri torero mu myaka ibiri ishize, rigamije gukomeza gukundisha abato n’abakuru umuco gakondo n’imbyino nyarwanda.
Iyi siporo ishingiye ku mbyino gakondo ikorwa ite ?
Mu kumenya byinshi kuri iyi myitozo ngororamubiri, IGIHE yatembereye aho iyi myitozo ikorerwa iganiriza bamwe mu bayitabira basobanura ibyiza byayo n’icyo bamaze kuhungukira.
Ndayisaba Emmanuel usanzwe ari umwigisha w’imbyino gakondo, avuga ko ari siporo ikora ku mubiri wose guhera ku mano, ikirenge, amaboko, umugongo, amavi n’ahandi kuburyo bigufasha kugorora umubiri.
Ati “Iyi siporo irakenewe kuri benshi cyane cyane ku Banyarwanda ugakora umubiri wawe unamenya imbyino ya Kinyarwanda kuko iyi siporo ikora ku mubiri wose (Full body workout), ni siporo ishobora kugufasha kwinjira mu bataramyi igihe icyo aricyo cyose.”
Pascal Kacale usanzwe ari umutoza w’imyitozo ngororamubiri, na we avuga ko iyi siporo ishingiye ku mbyino gakondo ihura na siporo isanzwe gusa aho bitandukaniye ni uko hifashizwa umuziki wa gakondo ndetse bakigishwa kugorora umubiri hifashishijwe imbyino.
Ati “Byose ni kimwe, icyo bitandukaniyeho ni umuziki uhacurangira ndetse n’uko bikorwa binyuze mu mbyino gakondo, mu gihe muri siporo isanzwe hakoreshwa imiziki mvamahanga.”
“Ni siporo izamura amarangamutima, ntumenya aho avuye. Uyikora wishimye kubera ko ihura n’umuco wawe, Abanyarwanda nibo ba mbere bagomba kuyiratira abandi.”
Umwe mu bitabira iyi myitozo , Claudine Mukakibi avuga ko iki gikorwa cyaje ari igisubizo kuri bo usibye kuba bakora siporo banahigira kubyina bya Kinyarwanda.
Ati “Iyi siporo yaje itanga ibisubizo kuri twe ababyeyi, dukora siporo ariko tuniga kubyina bya gakondo kimwe n’izindi siporo zose iyi nayo idufasha kunanura ingingo , ikatuvura amavunane tukarushaho kugira ubuzima bwiza.”
Carine Karambizi washinze iri torero ni umwe mu babyinnyi banyuze mu matorero atandukanye mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi arimo Abatangampundu, Abahimbazamuco, Amarebe n’Imena, Isamaza n’ayandi.
Avuga ko igitekerezo cyo gutangiza Gakondo Body Workout yakigize nyuma yo kubona uburyo abantu bashishikarizwa gukora siporo ahitamo kubihuza no kubyina bya Kinyarwanda kuko bamwe mu babyeyi babura aho bigira kubyina.
Ati “Kubera uko igihugu cyacu gishishikariza abantu gukora siporo, nasanze ariyo nzira nziza twacamo dukundisha abato n’abakuru kumenya ibijyanye n’umuco kuko rimwe na rimwe hari abambwiraga ko aho babikorera bitoza kubyina bya Kinyarwanda niko kwibaza njye na Coach uburyo twabikora, tubihuza na siporo n’uko Gakondo Body Workout iba irashinzwe.”
Iri torero rikorera iyi siporo kuri Cercle sportif na Kigali Junior Academy ku Gishushu kuwa Mbere no kuwa Gatatu, Kibagabaga ku Itorero Angilikani kuwa kabiri no kuwa kane guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba gihe ku wa Gatandatu ari saa tatu za mu gitondo.
Ku bana bato bo bategurirwa gahunda y’ibiruhuko aho bakira abana basaga 200 bahawe izina rya Uburiza bw’Inkindi n’Amariza.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!