Kuri ubu iyo umuntu avuze umuganura ikintu cya mbere kiza mu mutwe n’ibiribwa n’amafunguro bya Kinyarwanda.

Usanga abantu ku mbuga nkoranyambaga baherereknaya amafoto y’amafunguro arimo ibigori, ibihaza, amashaza, amateke, imyumbati, ibijumba, isogi, umutsima n’ibinyobwa birimo ; urwagwa, ubushera, ikigage n’ibindi binogeye ijisho.

Ni urwibutso n’ishusho y’uko byabaga bimeze kera, nubwo mu kuwutegura, ahanini hifashishwaga imbuto nkuru y’amasaka, hakengwa amarwa n’inturire, ubundi bagasangira bishimira ibyiza byagezweho.

Mu kiganiro kivuga ku munsi w’Umuganura cyatambutse kuri Radiyo na Televiziyo by’igihugu, Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco Rosemary Mbabazi, intebe y'Inteko y'umusigire y'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco, Mukabacondo Thérèse bagarutse ku gisobanuro cy’amafunguro n’ibinyobwa bikoreshwa mu kwizihiza umuganura.

Bagaragaje ko yaba amafunguro n’ibinyobwa byakoreshwaga hambere, birimo ibyo abanyarwanda bamwe badashobora kubona muri iki gihe bitewe n’aho baherereye n’ibikoreshwa ubu, igikomeye atari ukurya no kunywa n’ubwo byubakiyeho ibiherekeza icyo gikorwa.

Minisitiri Mbabazi yavuze ko mbere na mbere umuganura utuma abanyarwanda bumva ko basangiye igihugu, abayobozi n’abayoborwa bagasabana, bikagera no ku rwego rw’umuryango.

Ati "Tunarebye indangagaciro ukuramo, zirenze amafunguro. Gusabana bituma abantu bisanzura bagahuza urugwiro bagahuza ibitekerezo bakagira imigambi imwe, bakagira icyerekezo kimwe. Amafunguro ni ibidufasha kugira ngo duhure."

Yakomeje agira ati "Gusangira bahuriye hamwe [nubwo ubu bidashoboka] ni ukwerekana ko turi abanyarwanda basangiye inkomoko, basangiye igihugu, umuco, basangiye kubaho ne’ejo hazaza."

Mukabacondo yavuze ko irindi banga ari uko, mu gihe bashimaga abakoze neza kuri ibyo binyobwa n’amafunguro, iyo abantu babaga basangiye byorohaga kunenga ibigwari.

Ati “Niba barashimaga abantu bafite ibikorwa by’indashyikirwa, ariko n’uwabaga yabaye ikigwari yaragawaga. Rero ntushobora kugaya umuntu mutashyikiranye. Iyo abantu basabanye kandi muzi ko abanyarwanda bakunze kuvugira mu rwenya aho ngaho muri uwo musabano ukuri kwarahitaga uwo bakosora bakaba bamukosora kandi batamukomerekeje, na we agashobora kubyakira. Ariko umuntu mutahuye ngo musangire musabane ntacyo wamubwira ngo akumve.”

Umuganura wizihizwa harebwa ibyagezweho kuva ku muntu ku giti cye, umuryango n’igihugu muri rusange. Mu busanzwe wizihizwa haba Ibirori hirya no hino ariko uyu mwaka ntabwo byabaye kubera Coronavirus.

Minisitiri Mbabazi yavuze ko ibyo bitagomba kubuza buri muntu kwisuzuma ku giti cye ndetse agafata n’ingamba zijyanye n’ibihe biriho.

Ku bijyanye no kuganuzanya, muri ibi bihe abantu batemerewe guhura, nabyo ngo birashoboka abantu bakoresheje ikoranabuhanga cyangwa ubundi buryo bwubahirije ingamba zo kwirinda. Ibyo ngo ni ukugira umuntu uzwi ko adafite icyo aganura mu mudugudu yitabweho bikozwe nk’uko byagenze mu kugoboka abagizweho ingaruka na Coronavirus.

Minisitiri Mbabazi yavuze ko mbere na mbere umuganura utuma abanyarwanda bumva ko basangiye igihugu
Minisitiri Mbabazi yavuze ko mbere na mbere umuganura utuma abanyarwanda bumva ko basangiye igihugu
Mukabacondo yavuze ko irindi banga ry’umuganuri ari uko, mu gihe bashimaga abakoze neza,  byorohaga kunenga ibigwari
Mukabacondo yavuze ko irindi banga ry’umuganuri ari uko, mu gihe bashimaga abakoze neza, byorohaga kunenga ibigwari

Amafoto: RBA