00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Gutera ivi" bikorwa ryari; bifite akahe gaciro ku bitegura kurushinga?

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 6 February 2023 saa 02:22
Yasuwe :

Iyo hagarukwa ku bantu batwawe n’imigirire mvamahanga, Abanyarwanda baca imigani myinshi irimo n’ugira uti “Agahugu umuco akandi uwako!” Ariko na none umuco urakura ubikesha kuvoma ibyiza biri mu y’ahandi ukabigira ibyawo.

Bitewe n’umuvuduko w’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga, si benshi babaho ubuzima bwabo bwite ahubwo imico n’imigirire bihererekanywa mu buryo bubangutse.

Mu byo Abanyarwanda bavoma ahandi harimo n’igikorwa cyo gutera ivi, kiranga bamwe mu basore b’ubu mu gihe basaba ko abakobwa babemerera umubano.

Byakorwaga hagati y’ikinyejana cya gatanu n’icya 15 mu Burayi nyuma biza gusanishwa n’iby’urukundo. Nubwo amateka n’inkomoko byo gutera ivi bitazwi neza, hari imigenzo bishobora guhuzwa na yo harimo iganisha ku cyubahiro umuntu yabaga agomba kugaragariza undi nk’uko abami cyangwa abamikazi bapfukamirwaga.

Hari kandi ibijyanye n’iyobokamana aho gupfukama bikorwa mu gihe cy’amasengesho bitewe n’imyizerere y’abantu, gutera ivi mu by’urukundo bikaba byagarazwa nk’ikimenyetso cy’uko wubashye kandi ukunze by’agahebuzo mugenzi wawe uritereye.

Gupfukama kandi cyari ikimenyetso cyerekana ko utsinzwe nk’uko abasirikare bapfukamaga imbere y’ababatsinze ku rugamba.

Bikwiye kuba nk’umuhango wo guhamya ibyo babiri bemeranyijeho

Impuguke mu by’imibanire y’abantu, Hubert Sugira Hategekimana, yavuze ko gutera ivi byakabaye ari nk’umuhango wo guhamya ibyo umusore n’umukobwa bemeranyijwe mu biganiro byo mu ibanga.

Iyo babiri bamaze kwemeranya kubana ngo biba ari byiza no kubishyira ku karubanda dore ko imiryango, leta cyangwa idini babigiramo uruhare.

Ati “Kubishyira ku karubanda ni ngombwa, ni nk’uko iyo mugeze mu rukiko bakubaza ngo ‘kanaka uramwemeye?’ Bishobora kuba ngombwa ko ibyo mwiyemeje muri babiri mubigaragaza. Nibaza ko impamvu abantu babikora, banambikana impeta ya ’fiançailles’ iba izasimburwa n’iya ’marriage’, kuba ari ukugaragaza ko bari kwitegura ubukwe.”

Yakomeje ati “Gutera ivi ubwabyo ntacyo nabivugaho keretse kuvuga ko umuntu mutarabanje kubivugana, atabizi ko iyo gahunda uyifite, kumutunguza icyo kintu ari bibi cyane kuko kubaka urugo si ikintu cyo guhubukira ngo usabe umuntu kuvuga ‘yego cyangwa oya’.”

Hari abantu batabikunda n’ababa bashaka "gutwika"

Umugabo wo mu kigero cy’imyaka 60 wo mu mujyi wa Kigali, yavuze ko gutera ivi ntacyo bifasha mu mibanire y’abashakanye kandi ko bishoboka ko hari ababikora bashaka amafoto n’amashusho byo gushyira ku mbuga nkoranyambaga, ibyo bita gutwika.

Ati “Hari abasore benshi babaye ba nyamwigendaho, aho yetereye ivi ababyeyi batabizi, akazajya kwerekana umukobwa ari nk’itangazo. Icyo cyuho kirahari aho usanga umusore abikorana na bagenzi be agatera ivi bagafata amafoto bagashyira ku mbuga nkoranyambaga ariko ibyo nta na kimwe cyo kubaka kirimo.”

Hubert Sugira yasobanuye ko bibaye ari ugutwika abantu bataba bagiye kubaka. Ati “Urugo ni akazi, mugiye kurwubakira mu gutwika byaba ari nk’ibya ba bandi bagirana ikibazo aho kugira ngo bagikemure bakajya kuri You Tube. Ni ukwiyemeza by’igihe kirekire, ntabwo ari ibya ’mwambonye’.”

Gutera ivi ni umugenzo utagize icyo uvuze?

Umukobwa witwa Mukahirwa Diane, yavuze ko kubwe nta kamaro gutera ivi bifite mu mibanire y’abantu mu Rwanda bitewe n’uburyo bikorwamo cyangwa igihe bikorerwa.

Ati “Iyo ukurikiranye aho byaturutse, umuntu atera ivi agiye gusaba umukobwa ko bazabana yabimwemerera bakajya mu mishinga yo gutegura ubukwe. Hano mu Rwanda umuntu ava gusezerana mu Murenge agatera ivi. Ibyo bisobanuye iki niba n’ubutumire buba bwaramaze gutangwa?”

Yakomeje avuga ko hari benshi babikora by’umugenzo gusa kandi ko mu ruhame rwa benshi nta mukobwa wapfa guhakana kubera kwanga kwisebya.

Ati “Hari abantu ’batererana’ amavi nyuma ugasanga byarapfuye. Ni uko umusore aba yahuruje imbaga umukobwa akanga guhakana ngo adahita ahinduka igitaramo ku mbuga nkoranyambaga. Ni yo mpamvu hari uwemera atabikuye ku mutima bazagera hanze akamubwira ngo ‘akira impeta yawe, sinabana nawe bikazaba nk’aho bashwanye.”

Nsanzabera Jean de Dieu yavuze ko gupfukama kw’umusore usaba umukobwa ko bazabana ari ibintu biva mu mico y’ahandi.

Ku bwe ngo haba hajemo ibintu by’ubugaragu bitanga ishusho ko umusore ari we ubabaye kurenza umukobwa nyamara ngo mu rushako ni ukuzuzanya bombi bakaba bakeneranye.

Mu mateka imihango ijyanye no gusaba yabaga ireba umuryango iby’urukundo hagati ya babiri byari bitarahabwa umwanya. Nta byo gupfukama byabagaho muri icyo gihe cyo hambere.

Inyandiko zitandukanye zigaragaza ko gutera ivi bikwiye gukorwa ivi ry’ibumoso ari ryo riri ku butaka, impeta ikaba iri mu kiganza cy’ibumoso. Ntibikwiye gutungura uwo ugiye guterera ivi kandi si byiza kubihuza n’ibindi birori.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages